Gakenke : Umushoferi yaguye mumpanuka ikomeye bivugwa ko yari afite umuvuduko mwinshi #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Mu Muhanda Musanze Kigali habereye impanuka y'imodoka ya GR703C (ni iya UR ishami Rya Busogo) yavaga Musanze yerekeza i Kigali itwawe n'uwitwa Bimenyimana (yahise apfa) arikumwe nabandi bantu bane.

 

Abo bari kumwe ni Habumuremyi Jean Baptiste w'imyaka 28 y'amavuko, Bibarimana chrisologue w'imyaka 39 ,
Nsabimana Félicien w'imyaka 30 undi ntiyari yamenyekana.

Yageze aho twavuze haruguru ntiyaringaniza umuvuduko agonga umunyamaguru wagendaga iruhande rw'umuhanda utaramenyekana arakomeza aragenda agonga igare babisikanaga ryari ritwawe na Muhire Jean Marie w'imyaka 20 y'amavuko ahetse umugenzi witwaga Nshimiyimana Pascal wahise apfa , imodoka irakomeza igwa mu mugezi wa Base nko muri 30m.

Abapfuye n'abakomeretse bajyanywe kubitaro bya NEMBA.

The post Gakenke : Umushoferi yaguye mumpanuka ikomeye bivugwa ko yari afite umuvuduko mwinshi appeared first on The Custom Reports.



Source : https://thecustomreports.com/gakenke-umushoferi-yaguye-mumpanuka-ikomeye-bivugwa-ko-yari-afite-umuvuduko-mwinshi/

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)