Gerard Piqu yigaramye abamwibasira ku bw'aga... - #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Umwaka n'amezi 5 birashize, Gerard Pique atandukanye n'umuhanzikazi w'icyamamare Shakira bari bamaranye imyaka 12 bamaze no kubyarana abana babiri b'abahungu. 

Kuva muri Kamena ya 2022, inkuru za Pique na Shakira zaciye ibintu hirya no hino ndetse zivugwaho byinshi ku mbuga nkoranyambaga, aho benshi batunze agatoki Pique bamushinja kubabaza uyu muhanzikazi.

Itandukana rya Gerard Pique na Shakira rivugwaho byinshi

Kuri ubu Gerard Pique umaze gukorwaho indirimbo 2 na Shakira zose zimutunga agatoki ko kuba ariwe wasenye urugo rwabo, yashyize agira icyo abivugaho. 

Mu kiganiro Pique yagiranye na radiyo Catalan Sation 'Rac1' yo muri Espagne, yagize icyo yisabira abantu bamwibasira bavuga ko ariwe wababaje Shakira.

Pique avuga ko benshi bamwibasira bamuziza ko yababaje Shakira bagatandukana

Yagize ati: ''Abantu bakunze kuntuka, kunsebya, no gukoresha amafoto yanjye bandikaho amagambo mabi kuko baziko ari njye watumye ntandukana na Shakira. Bazi inkuru y'uruhande rumwe gusa ntabwo bazi inkuru yose. 

Bazi ko ibyo bumva mu ndirimbo cyangwa ibyo basoma ariko kuri ariko siko bimeze. Ntabwo arinjye watumye ntandukana na Shakira. Ese ni nde mugabo ubyuka agakora ikintu cyangwa agatandukana n'umugore we kubushake? Ese ni njye babonako wakwisenyera?''.

Uyu mugabo yasabye abantu kudakomeza kumushinja kubabaza no guhemukira Shakira kuko batazi ukuri kose

Gerad Pique uvuga ko atariwe nyirabayazana w'itandukana rye na Shakira yakomeje agira ati: ''Nasaba abantu kudakomeza kunyibasira kuko batazi ukuri kose. 

Nta na rimwe nigeze mbabaza Shakira nk'uko babitekereza. Igihe n'ikigera nzabaha uruhande rwanjye maze babone guca urubanza, ariko ubu barekera kuko bazi inkuru ituzuye. Ntabwo ndi umuntu mubi nk'uko imbuga nkoranyambaga zibivuga, ntabwo arinjye wababaje Shakira nk'uko abafana be babyizera''.

Gerard Pique yavuze ko ibimuvugwaho byo gutera agahinda Shakira ataribyo

Ibi Pique abitangaje nyuma y'igihe kitari gito benshi mu bafana ba Shakira bavuga ko yamuciye inyuma bigatuma atandukana n'uyu muhanzikazi w'icyamamare. Ni mu gihe kandi Shakira nawe yakoze indirimbo 2 harimo iyitwa 'Monotomia' avugamo ko yababajwe na Pique.



Source : https://inyarwanda.com/inkuru/136444/gerard-pique-yigaramye-abamwibasira-ku-bwagahinda-ka-shakira-136444.html

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)