Yabaye indirimbo ya mbere bashyize hanze mu rugendo rw'indirimbo umunani zigize iyi Album bise 'Worship Legacy Season 4' bazagenda bashyira hanze. Ni Album izumvikana mu ndimi zinyuranye zirimo Ikinyarwanda, Icyongereza n'Igiswahili.
Iyi ndirimbo 'Twaremwe' basohoye igaruka cyane ku rukundo Imana yakunze umuntu ikamurema mu ishusho yayo. Bavuga ko 'ntakindi twaremewe uretse guhimbaza Imana'.
Gatete Josh Ushinzwe Itangazamakuru muri Gisubizo Ministries yabwiye InyaRwanda ko Album yabo ya kane ishushanya urugendo rw'iterambere rw'abo.
Ati 'Album ya Kane tuyisobanura nko gukomeza urugendo rwacu rwo gukora indirimbo cyane kuko kuri iyi album twarakoze cyane dushyiramo itandukaniro n'izindi twakoze.'
Yavuze ko indirimbo ziri kuri album ya kane zigaruka ku rukundo rw'Imana yakunze abantu bayo ndetse 'dushima data ku mbabazi atugirira'.
Asobanura ko bandika izi ndirimbo umunani zigize Album yabo, bari mu bihe byo gusenga, kandi bagiye bahura nk'abaririmbyi bakandika indirimbo kugeza bagiye muri studio mu kuyitunganya mu buryo bw'amashusho n'amajwi.
Gatete Josh yavuze ati 'Indirimbo 8 twazanditse turi itsinda ribishimwe dukunze kwita 'chat et music' rishizwe gutunganya indirimbo. Twari mu bihe bitandukanye byo gusenga cyangwa twahuye bamwe muri twe bafite 'inspiration'.'
Indirimbo zigize iyi album zatunganyijwe na ba Producer barimo Fabrice muri studio Wave Lab na Justin muri studio yise Flex Music.
Ni album batangiye gushyira hanze nyuma y'ibitaramo bibiri baherutse gukorera mu Burundi. Iri tsinda ryamamaye cyane mu ndirimbo zirimo nka 'Amfitiye Byinshi', 'Nguhetse ku mugongo' n'izindi.
 Gisubizo Ministries yatangiye gushyira ahagaragara indirimbo zigize Album ya kaneGisubizo bavuga ko izi ndirimbo zigaruka ku guhimbaza Imana no kugaragaza imbabazi zayo ku mwana w'umuntuÂ
Gisubizo baherutse gukorera ibitaramo bikomeye mu Burundi n'ahandi
KANDAHANO UREBE AMASHUSHO Y'INDIRIMBO 'TWAREMWE' YA GISUBIZO MINISTRIES