Guhura na Perezida Kagame, uko yakorewe ivang... - #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Bimwe mu bihe bitazibagirana ku ikipe y'igihugu y'u Rwanda, Amavubi ni igihe ikatisha itike yo gukina imikino y'igikombe cy'Afuruka muri 2004 batsindiye Uganda iwayo 1-0 ndetse ninayo mpamvu abakinnyi bakoze ako kazi gakomeye batazigera bapfa kuva mu mitwe y'Abanyarwanda.

Ku munsi w'ejo ku wa Gatandatu uwari Kapiteni w'aba bakinnyi bakoze amateka,Desire Mbonabucya yari umutumirwa mu makuru ya Radio Rwanda saa moya arangije atangaza ibintu bitandukanye bijyanye n'ibyo yabazwaga.

Ku bihe atazabigirwa mu buzima bwe bw'umupira w'amaguru yavuze ko ari igihe Perezida Kagame yajyaga kubareba bitegura gukina na Ghana.

Yagize ati "Ibihe ntazibagirwa mu ikipe y'igihugu ni igihe Nyakubahwa Perezida wa Republika yaje kuterebga ku Kabusunzu kuko ntabwo nabaga ntekereza ko Perezida w'igihugu yaza gusura ikipe y'igihugu. 

Twiteguraga gukina na Ghana aratubwira ngo rwose tuzi ko mubishoboye muzagererageze , muzakine tubone ko mwakinnye ni mutsindwa tuzemera ko mwatsinzwe ariko tubona ko mwakinnye.

Icyo kintu rwose, iyo umusiporutifu akivuze gutyo, umukinnyi nawe atanga ingufu zose ku buryo atsindwa aruko yarushijwe.Kuba yaraje nta mukinnyi n'umwe bitakoze ku mutima,twagiye tubivugana. Tuvuga duti tuzakina ariko n'ubundi byarangiye dutsinze Ghana 1-0, ni Jimmy Gatete wagitsinze''.

Desire Mbonabucya abajijwe ku bintu byaba byaramubabaje agikina umupira w'amaguru yavuze ko ari ukuntu yakorewe irondaruhu akina mu Bubiligi ndetse no muri Turkiya.

Yagize ati"Birahari cyane,nagize ibibazo byerekeranye n'ivanguraruhu ,nkigera mu ikipe ya Marine FC yo mu Bubiligi hari igihe wajyaga gukina umukino hakaba hari abafana bambaye ibintu by'imikara ubundi bakajya bikomanga ku gatuza berekana ko ndi inganjyi".

Hari igihe umusfuzi yigeze guhagarika umukino rimwe ariko ibyo bintu birababaza ku muntu w'umukinnyi...Nkina no muri Turkiya naho nararikorewe ariko ho nari naramaze kubimenyera".

Ku bijyanye no kuba ikipe y'igihugu y'u Rwanda,Amavubi itakigera kure yagize ati'Iyo ndebye nsanga ari ugutegura nabi. Nta nzira y'ubusamo ibaho. Iyo ufite ikipe y'igihugu ugomba kuba ufite indi munsi yayo. Ubu ihari ntayo kuyisimbura". 

"Twatakaje imyaka 20 kubera ko iyo tuba twaratangiye ubu tuba dufite abana bamaze kumenyera amarushanwa no gukina mu ikipe y'igihugu. Tutabeshyanye kuba Amavubi atarasubira mu gikombe cy'Afurika ni ukubera ko hatabayego gutegura neza".

Nk'abantu bakiniye Amavubi ku musanzu bazatanga mu mupira w'amaguru w'u Rwanda, Mbonabucya Desire yavuze ko hari umuryango bashyizeho uzajya ufasha abana bafite impano ariko icyo bategereje akaba ari uko uzabona ubuzima gatozi ubundi ugatangira gukora.

Desire Mbonabucya yanyuze mu makipe atandukanye arimo ayo mu Rwanda nka Rayon Sports,ayo hanze y'u Rwanda arimo Sint-Truidense yo mu Bubiligi ndetse n'andi atandukanye.


Desire Mbonabucya wavuze ko atazibagirwa igihe Perezida Kagame yajyaga kubareba bitegura gukina na Ghana 





Source : https://inyarwanda.com/inkuru/136186/guhura-na-perezida-kagame-uko-yakorewe-ivanguraruhu-kapiteni-wibihe-byose-wamavubi-yavuze-136186.html

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)