Gukomeza kwera imbuto no gukora igitaramo mur... - #rwanda #RwOT

webrwanda
0

EAR Paruwasi ya Kacyiru ifite icyicaro mu mujyi wa Kigali, Akarere ka Gasabo, Umurenge wa Kacyiru, Akagari ka Kamatamu, Umudugudu wa Kibaza.

Korali Abacunguwe yatangiye umurimo ko kwamamaza ubutumwa bwiza bwa Yesu Kristo ku itariki ya 04/11/2001, itangirana n'abaririmbyi 14. Icyo gihe mu gace ka Kacyiru nta rusengero rw'Abangilikani rwahabaga.

Igitekerezo cyo gushinga Korali cyaje guturuka ku bakristo b'Itorero Anglikani mu Rwanda bari batuye mu gace ka Kacyiru, bajyaga bahurira muri Bus bagiye gusengera mu Biryogo n'ahandi.

Baje rero kwegerana baraganira, bagira umutwaro wo gushaka uko basaba ubuyobozi bw'itorero kubaha Ikanisa yo gusengeramo Kacyiru kuko byabagoraga kugera i Remera no mu Biryogo.

Kugira ngo biborohere, hahise habaho ubwitange hagurwa ibyuma, batangira kwitoza ari bantu 14, baza gusaba kuzaririmba mu Biryogo kuko ari ho habaga Diyosezi ya Kigali mu buryo bwo kugira ngo bimenyekane ko Kacyiru hari Abakristo muri iryo torero.

Ibyo byaje gukurikirwa n'inama zitandukanye, korali ifashijwe n'abapasitori bari batuye Kacyiru, ikibazo kigezwa kuri Diyosezi, hashakwa aho gusengera dutangira dukodesha icumba cyo mu kigo cy'umuryango w'abasoma Bibiliya mu Rwanda (Ligue pour la Lecture de la Bible).

Ku itariki ya 03/03/2003 nibwo ubuyobozi bw'itorero bwemeye gusura aba bantu bishyize hamwe kugira ngo bafungurirwe ikanisa ku mugaragaro.

Ariko bitewe nuko basanze hari ububyutse n'ishyaka ry'umulimo w'Imana, aho gufungura ikanisa hafungurwa Paruwasi ya Kacyiru ku mugaragaro ari nayo dusengeramo uyu muns.

Korali Abacunguwe ifite amategeko igenderaho yashyizweho umukono kuwa 2003 aza kuvuguruwa mu mwaka 2014 no muri 2018 akaba ariyo ikigenderaho.

Korali Abacunguwe iyoborwa n'inzego ebyiri nkuru: Inama rusange ari nayo ifata ibyemezo hamwe na Komite Nyobozi itorwa n'abaririmbyi bose irimo amakomisiyo atandukanye, ikagira manda y'imyaka ibiri.

Korale Abacunguwe ifite inshingano cyangwa intego yo: Kuvuga ubutumwa mu ndirimbo no mu bundi buryo no Gukora ibikorwa bijyana n'Ivugabutumwa muri Paruwasi n'ahandi hose mu gihugu no hanzeyacyo.

Ibikorwa byose Korali ikora, bigendera ku Igenamigambi rya buri mwaka. Imaze kuvuga ubutumwa mu mpane enye zose z'igihugu cy'u Rwanda, Intara y'Amajyaruguru, Amajyepfo, Iburasirazuba n'Iburengerazuba no mu mujyi wa Kigali.

Korali Abacunguwe yakira abaririmbyi bavutse ubwa kabiri, imaze kubagerageza nibura mu gihe cy'amezi 2. Abaririmbyi bakirwa l ni abo mu Itororero ry'Anglikani, babatijwe, banakomejwe bafite ubuhamya bwiza kandi bera imbuto. Korali Abacunguwe ubu igizwe n' abaririmbyi barenga 64.

"Imana yaratwaguye twavuye ku baririmbyi 14 ubu tugeze kuri 64. Dufite ibyuma bya muzika. Mu mwaka wa 2009 twasohoye umuzingo w'indirimbo witwa ''GUMA MU BUSHAKE BW'IMANA'' uriho indirimbo 10".

Ibyo ni ibyatangajwe n'ubuyobozi bw'iyi korali iri mu zikomeye muri Angilikani ubwo bavugaga ibikorwa bishimira bamaze kugeraho mu kiganiro bagiranye n'itangazamakuru. Bakomereje ku mishinga bafite.

Bati "Dufite umushinga w'iterambere twatangije mu mwaka 2019 wo gukusanya amafaranga avuye mu baririmyi n'inshuti za korali Abacunguwe ava kuri 3980000 FRW , ubu yarungutse ageze kuri 15,000,000 Frw arenga.

Aya agenda adufasha mu bikorwa by'ivugabutumwa rya korali ndetse no kwiteza imbere hagati yacu muri ya ntego yacu ivuga ko ''BIGOMBA GUHINDUKA''.

Mu kwezi kwa Nzeri twakoze igitaramo ''TURAGUSHIMA LIVE CONCERT'' cyabereye Kacyiru tunafatamo amashusho y'indirimbo 3 ari nazo twitegura gushyira hanze ngo dukomeze kwamamaza ubutumwa bwiza bwa Yesu Kristo kugira ngo abantu bakomeze guhinduka bakire Yesu Kristo nk'umwami n'umukiza w'ubugingo.

Mu byo bateganya gukora mu bihe biri imbere harimo gusakaza ubutumwa bwiza mu ndirimbo 3 baherutse gukora bukagera kure hashoboka ndetse no gukora nibura indirimbo 3 buri mwaka mu buryo bw'amashusho.

Bati "Turi gutegura ivugabutumwa muri Diyosezi ya Shyogwe mu kwezi kwa 12 uyu mwaka. Turateganya kuzajya dukora nibura igitaramo rimwe mu mwaka cy'indirimbo zakorewe amashusho."

"Turateganya kuzakomeza kwamamaza ubutumwa bwiza muri paruwasi yacu, muri Diyosezi zacu ndetse n'ahandi hose mu gihugu ndetse no hanze yacyo bityo tugakomeza gukora umurimo w'Imana hakiri ku manywa;

Nk'uko intego ya Korali Abacunguwe tugenderaho iboneka mu butumwa bwiza uko bwanditswe na Yohana 9: 4 igira iti "Nkwiye gukora imirimo y'uwantumye hakiri ku manywa, dore bugiye kwira aho umuntu atakibasha gukora".

Bavuga kandi ko bazakomeza kongera ibyuma bya muzika ndetse n'impuzankano. "Tuzakomeza kwera imbuto bizakomeza gutuma twongera umubare w'abatugana kandi bafite impano zitandukanye zizakomeza kudufasha mu kwaguka mu buryo bwose."

Abacunguwe choir yabwiye InyaRwanda ko Mlmu myaka 5 iri imbere "tuzaba tubasha gukora concert iri ku rwego rw'igihugu ibereye ahagutse nka BK Arena, Camp Kigali ndetse n'ahandi hasablnzwe hategurirwa ibitaramo bikomeye".


Abacunguwe choir barashaka kujya bashyira hanze indirimbo 3 buri mwaka


Korali Abacunguwe ishyigikiwe cyane n'ubuyobozi bw'itorero ibarizwamo rya EAR Kacyiru


Korali Abacunguwe mu mihigo ifite mu myaka 5 harimo no gukora igitaramo muri BK Arena

REBA INDIRIMBO NSHYA YA KORALI ABACUNGUWE YA EAR KACYIRU

">



Source : https://inyarwanda.com/inkuru/136356/gukomeza-kwera-imbuto-no-gukora-igitaramo-muri-bk-arena-imihigo-ya-korali-abacunguwe-ya-ea-136356.html

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)