Iyo abategetsi ba Kongo bananiwe gusobanura amakimbirane adashira mu bice byinshi bigize icyo gihugu, babeshya ko hari 'abanyabubasha bo mu mahanga bifuza gutera Kongo imirwi (balkanisation), ngo kugirango bigarurire ubukungu bwayo.
Nyamara abakurikiranira hafi ibya Kongo, bazi neza ko kuva iki gihugu cyabona 'ubwigenge', cyananiwe gushyiraho politiki ishingiye ku miyoborere myiza, ahubwo uko ingoma zagiye zisimburana, zimitse ruswa no kudaha agaciro inyungu za rubanda, ahubwo buri wese ufite uko yasahura, akabigira intego. Nguko uko igihugu cyaje guhinduka ikimoteri, aho imyanda yose yo ku isi irunze.
Hari ubwo igihugu runaka gisumbirizwa, ibibazo bikaba ingutu, ariko hakazaboneka umutabazi ugikura mu kangaratete. Ni uko byagenze ku Rwanda, ubwo habaga Jenoside yakorewe Abatutsi, ndetse benshin bagatangira gutekereza ko uRwanda rusibanganye ku ikarita y'isi. Ya Mana yirirwa ahandi igataha i Rwanda yaratabaye, iruzanira FPR-Inkotanyi, maze izi ntwari zizira ubwiko zirukura mu manga.
Amateka y'u Rwanda yashoboraga kubera isomo abategetsi ba Kongo. Nyamara aho kwirinda politiki nk'iyoretse u Rwanda, ahubwo niyo bimitse, abajenosideri bahekuye uRwanda bahabwa ijambo muri Kongo.
N'ubu abo bajennosideri bibumbiye muri FDLR barica bagakiza muri icyo gihugu cyasabitswe n'ubwicanyi bushingiye ku Irondamoko. Kumwe n'abamubanjirije, Perezida Tshisekedi yabashyize ku ibere, yibeshya ko bazamufasha gutsinda umutwe wa M23, uharanira uburenganzira bw'Abanyekongo muri rusange, by'umwihariko abavuga ikinyarwanda.
Abo bajenosideri ba FDLR bishyize hamwe n'indi mitwe y'abagizi ba nabi, maze babishyigikiwemo na Tshisekedi, bashinga ikiswe'WAZALENDO', cyica, kigasahura, kigasambanya abagore ku ngufu, mbese nta kibi amashitani ya Wazalendo yasize inyuma.
Nubwo abashishozi ku rwego rw'isi, barimo n'Umunyamabanga Mukuru wa Loni, batahwemye kubwira Tshisekedi ko Wazalendo izasubiza ibintu irudubi mu burasirazuba bwa Kongo, yabimye amatwi, ahubwo agatangaza ku mugaragaro ko Wazalendo ari'intwari zahagurukiye kurinda ubusugire bwa Kongo'. Abajya kwisanga i La Haye mu Rukiko Mpuzamahanga Mpanabyaha mbabona kare!
Imiryango mpuzamahanga ndetse n'abategetsi b'ibihugu binyuranye, bakomeje kugira inama ubutegetsi bwa Kongo kuyoboka inzira y'ibiganiro n'abarwanyi ba M23, kuko bigaragarira buri wese ko ikibazo cya Kongo kitazigera kirangizwa b'intambara. Ibyo Tshisekedi yarabyabze, akomeza kunyanyagiza intwaro mu baturage ngo bararwanya M23, arunda imitwe yitwaje intwaro itabarika mu burasirazuba bwa Kongo, nyamara ntasiba gukubitwa incuro no kwamburwa uduce twinshi muri Kivu y'Amajyaruguru.
Ko abategetsi ba Kongo se birirwa basakuza ngo hari umugambi wa 'balkanisation' wateguwe ku gihugu cyabo, ninde wundi waryozwa kuba hari uduce Leta idashobora gukandagiramo, uretse ubwo butegetsi bwanze kurangiza intambara binyuze mu nzira y'ibiganiro?
Muri iki cyumweru dusoza, Perezida Tshisekedi yavugiye kuri televiziyo mpuzamahanga ya France24, ko Teritwari za Rutshuru na Masisi zitarebwa n'amatora rusange, arimo n'ay'umukuru w'igihugu, ateganyijwe mu kwezi gutaha k'Ukuboza. Ubwo indi' balkanizasion' itari iyo ni iyihe, niba uvukije abaturage bo mu turere tumwe uburenganzi bwo guhitamo abayobozi b'igihugu? Ubwo se uracyabafata nk'abandi benegihugu, cyangwa ni nko kubabwira uti:' Ntaho mugihuriye n'ubutegetsi bwa Kinshasa.Mbahaye rugari, muzishyirireho ubutegetsi bwanyu, aho mutuye muhayobore uko mubyumva'?!
Nyamara nk'uko twabisobanuye, iyo Tshisekedi atishinga abahezanguni be, akemera imishyikirano na M23, intambara yari guhagarara, abaturage bo mu duce uwo mutwe ugenzura nabo bakazatora nk'abo mu zindi ntara za Kongo.
'Ndigabo' idafite aho ishingiye niyo ikoze kuri Tshisekedi. Igihugu gicitsemo ibice kubera ubushishozi buke. Nyamara iyo yumva impanuro akicarana na M23, yari kuba agifite ijambo ku butaka bwose bwa Kongo, cyane cyane ko M23 ivuga ko idashishikajwe no kwigarurira uduce runaka, ko icyo ishaka ari ibiganiro bigamije guha Abanyekongo bose uburenganzira bungana mu gihugu cyabo.
Tshisekedi yaguye mu mutego w'abatekereza giterahamwe, yanga inzira y'amahoro, ahitamo kuvugisha umuhoro, none dore ni we ubaye nyirabayazana wa'balkanisation' yaririmbaga. Bitinde bitebuke amateka azabimuryoza.
The post Gutera Kongo imirwi (balkanisation) bizabazwe mbere na mbere Perezida Tshisekedi appeared first on RUSHYASHYA.