Hamenyekanye abakinnyi ba Kiyovu Sports bamaze kumenyesha bagenzi babo ko batazagaruka muri iyi kipe kubera inzara irimo kubakata amara kandi ubuyobozi ubona ko butiteguye kubirangiza vuba
Hashize iminsi bivuzwe ko mu ikipe ya Kiyovu Sports harimo ikibazo gikomeye cy'inzara nyuma yaho iyi kipe ifashwe na Ndorimana jean Francois Regis uzwi nka General ndetse ubuyobozi ntibugire icyo bubitangazaho dore ko n'umutoza Koukours yabigarutseho mu minsi ishize ariko agahita acecekeshwa.
Ibi byongeye kugaruka nubwo ubu buyobozi bwari bumaze iminsi burimo gutanga agahimbazamusyi ku bakinnyi uko babaga batsinze umukino ariko ntabwo abakinnyi bamwe babyumva. Amakuru ahari kugeza ubu ni uko umutoza Petros Koukourus ndetse n'abamwe mu bakinnyi ngo batiteguye kugaruka mu kazi nkuko bisanzwe hatagize igikorwa.
Amakuru YEGOB dukesha Fine FM avuga ko uwitwa Emmanuel Karyowa agiye gusaba amezi 4 agasesa amasezerano na Kiyovu Sports dore ko bivugwa ko n'amafaranga yaguzwe atarayahabwa yose. Undi mukinnyi bivugwa ko agiye ni Sharif Bayo ukina mu kibuga hagati, Fofo Chabungula, ndetse n'abandi bakinnyi b'inkingi za mwamba muri Kiyovu Sports bafashe umwanzuro wo kudakomeza akazi.
Kugeza ubu ikipe ya Kiyovu Sports ifite amanota 15, ubona ko abakinnyi bihanganye bagakomeza guhatana ariko inkuru yamaze kumenyekana ko bigiye guhindura isura mu gihe abakinnyi ndetse n'abatoza ngo inzara ibageze ahabi.
Â