'Nta hantu hari amahirwe mu ishoramari nko muri Afrika'Perezida Kagame afungura 'Norrsken Kigali House' #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Perezida Paul Kagame yavuze ko imyumvire y'uko ishoramari muri Afurika rigoye kurikora idakwiye kuko uyu umugabane ufite amahirwe mu ishoramari nk'aboneka ahandi ku Isi ndetse ukagira n'akarusho k'abaturage bari mu nzira y'iterambere.

Ibi yabivugiye mu muhango wo gufungura ku mugaragaro Norrsken House Kigali, kuri uyu wa Gatatu tariki 08 Ugushyingo 2023. Ni umuhango wabereye mu Mujyi wa Kigali rwagati ahubatse iki kigo gikoreramo amakompanyi atandukanye akora ibijyanye n'ikoranabuhanga kikanabafasha kubahuza n'abandi hagamijwe kubagira inama mu kurushaho kwagura imishinga bafite.

Norrsken Kigali House ni ikigo cy'umuryango Norrsken Foundation ku mugabane wa Afurika ndetse kikaba ari na ryo shami ryawo rya mbere nyuma y'icyicaro gikuru giherereye muri Sweden.

Mu kiganiro yagiranye n'Umuyobozi Mukuru wa Norrsken Foundation, Niklas Adalberth, Perezida Kagame yavuze ko abashoramari bakwiye kumenya ko Afurika ari umugabane ufite byinshi byashorwamo imari bitandukanye n'abawufiteho imyumvire itari yo mu kuhakorera.

Yagize ati: 'Simbona impamvu Afurika nk'ahandi hose ku Isi abantu bafite ubwenge n'izindi mpano twese twaremanywe haba ahantu hihariye aho buri kintu giteshwa agaciro cyangwa kigafatwa uko kitari. Abashoramari bagomba gushyira mu mutwe ko Afurika ifite buri kintu kiri nk'ahandi ku Isi ndetse ku bwinshi. Kandi n'iyo tugeze ku bantu, twibona nk'abareshya n'abandi bari ahandi ku Isi. Kandi n'indi mitungo itari abantu, dushobora kwerekanamo uruhare rwacu tugatera imbere tugakorana n'abandi ku Isi mu nyungu zacu ariko n'iz'Isi muri rusange'.

Yongeyeho kandi ko abashoramari badakwiye kubona Afurika nk'ahantu hari isoko rinini ry'abatuye umugabane gusa ko ahubwo ari n'ahantu hari gutera imbere kandi ko ibyo ari andi mahirwe ku bahashora imari.

Agaruka ku gushora imari mu Rwanda, yagize ati: 'Mu Rwanda turashishoza mu bijyanye no gushaka uburyo budufasha kugera ku byo dushaka kugeraho. Muri uwo mujyo ntibivuze Abanyarwanda gusa by'umwihariko ahubwo bivuze Afurika cyangwa undi w'aho ari ho hose ku Isi ushaka gushora imari cyangwa gukorana ubucuruzi natwe. Iyo mitekerereze idufasha kugabanya ibyago umuntu ashobora guhura na byo mu gihe twakoranye akatwizera. Rero dukora ibintu nk'ibyo bikagenda uko twari tubyiteze mu bijyanye no gufatana urunana tugatera imbere'.

Minisitiri w'Ikoranabuhanga na Inovasiyo, Ingabire Paula, yavuze ko ubu ari igihe cyiza cyo gushora imari mu ikoranabuhanga ku mugabane kuko harimo inyungu zigaragara nk'umugabane uri gutera imbere. Yanashimiye ubuyobozi bwa Norrsken Foundation kuba bwarahisemo u Rwanda mu kubaka ishami ryabo rya mbere muri Afurika kandi ko Igihugu cyizabyaza aya mahirwe umusaruro kikaba igicumbi cy'imishinga y'ikoranabuhanga ku mugabane.

Norrsken Kigali House ni ikigo cyatangiye kubakwa mu 2021 ahahoze hakorera Ecole Belge mu Mujyi rwagati. Gihagaze ishoramari rya miliyoni 20 z'Amadolari ya Amerika, kikaba ari cyo kigo cya mbere muri Afurika gikora imishinga yo guhuza ba rwiyemezamirimo mu by'ikoranabuhanga.

 

The post 'Nta hantu hari amahirwe mu ishoramari nko muri Afrika'Perezida Kagame afungura 'Norrsken Kigali House' appeared first on FLASH RADIO&TV.



Source : https://flash.rw/2023/11/08/nta-hantu-hari-amahirwe-mu-ishoramari-nko-muri-afrikaperezida-kagame-afungura-norrsken-kigali-house/?utm_source=rss&utm_medium=rss&utm_campaign=nta-hantu-hari-amahirwe-mu-ishoramari-nko-muri-afrikaperezida-kagame-afungura-norrsken-kigali-house

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)