Muri aba bakinnyi, harimo umunyezamu Muhawenayo Gad, ukinira ikipe ya Musanze FC, ndetse na Iradukunda Elie Tatou nawe ukinira Mukura Victory Sports, ntabwo ari aba bakinnyi bahamagawe bwa mbere mu mavubi kuko na Gitego Arthur rutahizamu wa Marine FC nawe ari mu bahamagawe bwa mbere, na Nzeyurwanda Djihad umunyezamu wa Kiyovu Sports.Â
U Rwanda ruzabanza kwakira Zimbabwe tariki ya 15 Ugushyingo, rukurikizeho kwakira Afurika y'Epfo tariki ya 21 Ugushyingo, muri iyi mikino yombi yo gushaka itike y'Igikombe cy'Isi izabera kuri Stade mpuzamahanga y'Akarere ka Huye.Â
Amavubi aratangira umwiherero ku Cyumweru, tariki ya 4 Ugushyingo, aho abakinnyi bazaba kuri Sainte Famille.
Abakinnyi 30 bahamagawe bagomba gutangira umwihererezo kuri iki cyumweruÂ
Amavubi azakira imikino ibiri yikurikiranya mu kwezi kumweÂ