Umuhanzi uri mu bihe bye byiza Harmonize yatangaje ko igihe nikigera aziyunga na Diamond Platnumz asobanura ko bakuze kandi ko aricyo cy'ingenzi.
Â
Ntawashidikanya kuvuga ko Diamond Platnumz ariwe wagize uruhare muri muzika ya Harmonize cyane kuko yamufashe akamushyira muri WCB Wasafi agakuriramo kugeza ubwo avuyemo agiye gukora iye nzu ifasha abahanzi.
Â
Inkuru y'urwango rwe na Diamond yatangiye ubwo yavaga muri iyi nzu  ifasha abahanzi akajya gukora ukwe ndetse kuva ubwo hagatangira ihangana mu buryo bwose.
Â
N'ubwo benshi bababonera muri iyo sura y'urwango, Harmonize we yeruye avuga ko nta muntu bafitanye urwango. Mu magambo ye yagize ati:
Â
'Ntabwo nanga uwari we wese by'umwihariko Diamond Platnumz, Reka twifate nk'abantu bakuru nubwo hari ubwo bigaragara ko tutazigera dukura.
Â
'Ubuzima ni inzira ndende ibamo amasomo.Hari ubwo umunsi umwe nzumva ndimo guhatirwa kumwiyegereza cyangwa nawe akumva ari ngombwa kwiyunga n'umuvandimwe we.Byose biri mu biganza by'Imana'.
Â
Ubu ni ubwa kabiri Harmonize agarutse ku mubano we na Diamond Platnumz nyuma y'aho umwe mu bayobozi ba Wasafi witwa Babu Tale avugiye ko ibihembo Harmonize yahaye ari iby'abana.
Â
The post Harmonize yagaragaje ko ashobora kuziyunga na Diamond Platnumz yita umuvandimwe we appeared first on The Custom Reports.