Nyuma y'ibihembo 3 yegukanye mu irushanwa rya African Entertainment Awards USA agakorana indirimbo n'umuraperi w'Umunyamerika Bobby Shmruda, umuhanzi wahembewe guteza imbere Bongo Flava Harmonize, yakiriwe nk'umwami ubwo yageraga ku Kibuga cya 'Julius Nyerere  International Airport' muri Dar es Salaam.
Â
Â
Harmonize yageze ku kibuga cy'Indege cya Julius Nyerere International Airports ateruye ibihembo 3 yaherewe muri Africa Entertainment Awards2023, ubwo yari muri Amerika.Ubwo yageraga Dar es Salaam Harmonize, yakiriwe n'imbaga y'abanyamakuru , abayobozi ndetse n'abafana be bose bari baje kumwereka ko bamufitiye urukundo rudasanzwe kubera ibyo yagezeho.
Â
Â
Harmonize, yahembwe nk'umuhanzi mwiza w'umwaka wa 2023 muri Afurika , Umuhanzi ufite amashusho y'indirimbo meza ndetse ahabwa n'ikamba ry'umuhanzi wateje imbere injyana ya Bongo Flava.Ibi yabigezeho ahigitse abarimo , Asake , Davido, Burna Boy n'abandi , bagiye bashinjwa kudashyira hanze ibyo bo begukanye.
Â
Â
Ubwo Harmonize yari muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, yakoranye indirimbo na Bobby Shmruda, aza no gushyira hanze ibihe byiza bagiranye.
Â
Â
Ibi byose byatumye Harmonize afatwa nk'umuhanzi uciye agahigo muri Tanzania nawe yishingora kuri bagenzi be barimo mukeba Diamond Platnumz uherutse gusinyisha D Voice.
Â
Â
Nk'uko twabibagejejeho mu nkuru yacu yabanje, Umwe mu bayobozi wa Wasafi witwa Baba Levo, yanenze bikomeye ibihembo Harmonize yahawe avuga ko ari pirate ndetse ko ari iby'abana.
Â
Yagize ati:'Ibi bihembo Harmonize arimo kwiratana ni ibye gusa kuko nta wundi muhanzi numwe wigeze abishyira ku karubanda kubera ko ari uduhembo duciriritse nka tumwe duhabwa abakora amarushanwa yo munsengero'.
Â
Baba Levo yakomeje agira ati:'Erega twe ntabwo twashyigikira ibihembo by'ubwana nka biriya.Niyo mpamvu abandi bahanzi bahise babona ko nta gaciro bifite ntibabyerekane'.
Â
Ibi bihembo bya AEAU byatangiye gutangwa mu mwaka wa 2015 biteza imbere umuziki wa Afurika n'abanyempano batandukanye.
The post Harmonize yakiriwe nk'umwami muri Tanzania yubahirwa ibikombe 3 n'indirimbo yakoranye n'umuraperi ukomeye ku Isi appeared first on The Custom Reports.