Hatangajwe inzira ya Tour du Rwanda 2024 izatangira kuya 18 isozwe 25 Gashyantare 2024 #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Ku mugoroba wo kuri uyu wa Gatanu tariki 24 Ugushyingo 2023 nibwo ku bufatanya bw'ishyirahamwe ry'Umukino wo gusiganwa ku Magare mu Rwanda batangaje inzira ya Tour du Rwanda 2024.

Ni umuhango wabereye kuri Atelier du Vin mu karere Ka Kicukiro, uyoborwa n'umuyobozi wa FERWACY, Ndayishimiye Samson hanwe n'umuyobozi w'isiganwa Kamuzinzi Freddy.

Nk'uko byatangajwe iri siganwa rizakinwa guhera tariki ya 18 rizasizwe kuya 25 Gashyantare 2024.

Ni isiganwa rizakinwa n'Amakipe 20 ariko kugeza ubu amaze kwemeza ko azitabira Tour du Rwanda 2024 ni amakipe 16, andi makipe ane asigaye akazamenyekana bitarenze ukwezi k'Ukuboza 2023.

Amakipe azitabira iri rushanwa ari ku rwego rwa mbere (UCI Pro)  ni IsraelPremTech yo muri Israel, Team Total Energie yo mu Bufaransa na Eolo Kometa Team yo mu gihugu cy'u Butaliyani.

Ayo ku rwego wa UCI Continental ni Soudal Quick Step Devo Team, Lotto Dstny yo mu Bubiligi na Astana Qazqstan Dev Team yo muri Kazakhstan.

Ku mugabane, Continental team ni Groupama- FDJ yo mu Bufaransa na Baik-Aid yo mu Budage.

Amakipe y'ibihugu azakina iri siganwa ni Rwanda, Eritrea , Algeria, South Africa, Mauritius na Ethiopia, Italy na Mixed African Nations Team.

Nk'uko bimaze kumenyerwa muri iri siganwa ni uko hazakinwa uduce umunani twa Tour du Rwanda tukazanyura mu bice byose by'igihugu.

Tour du Rwanda ya 2024 izaba mbere y'umwaka ngo Umujyi wa Kigali wakire Shampiyona y'Isi mu magare. Hitezwe amakipe yo mu cyiciro cya mbere (World tours), no kugera mu duce dutandukanye dushya kubera imihanda mishya yubatswe mu gihugu.

Dore inzira ndetse n'intera irushanwa rya Tour du Rwanda rizacamo:

The post Hatangajwe inzira ya Tour du Rwanda 2024 izatangira kuya 18 isozwe 25 Gashyantare 2024 appeared first on RUSHYASHYA.



Source : https://rushyashya.net/hatangajwe-inzira-ya-tour-du-rwanda-2024-izatangira-kuya-18-isozwe-25-gashyantare-2024/?utm_source=rss&utm_medium=rss&utm_campaign=hatangajwe-inzira-ya-tour-du-rwanda-2024-izatangira-kuya-18-isozwe-25-gashyantare-2024

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)