Hatangijwe iserukiramuco rya Mashariki uruby... - #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Ni mu muhango wabaye ku mugoroba wo kuri uyu wa Gatandatu tariki 25 Ugushyingo 2023 muri Kigal Conference and Exhibition Village ahazwi nka Camp Kigali.

Witabiriwe n'abo mu bihugu bitandukanye byo ku Isi bakora ibijyanye na sinema, abahagarariye imiryango itegamiye kuri Leta, ibigo by'ubucuruzi bikorera mu Rwanda, abakinnyi ba filime, abazitunganya, abazicuruza, abakora mu ngeri zitandukanye z'ibyerekeye sinema ndetse n'abanyeshuri bari kwimenyereza umwuga wa sinema.

Umuyobozi wa Mashariki African Film Festival, Bwana Tresor Nsenga, yashimiye abitabiriye itangizwa ry'icyiciro cya cyenda cy'iri serukiramuco, avuga ko iyi ari intambwe ikomeye sinema Nyarwanda yamaze gutera, n'ubwo atari ho urugendo rurangiriye.

Tresor yashimiye abitabiriye, n'abagize uruhare mu migendekere y'iki gikorwa cyitabiriwe n'abakora filime mpuzamahangamu bice bitandukanye by'umugabane wa Afurika.

Agira ati 'Mu irushanwa ry'iri serukiramucu twakiriye film zigera ku 2300 ariko izigera kuri 72 ni zo twashoboye guhitamo, na zo zikaba ziri mu byiciro bitandukanye. Hari icyiciro cya film ndende, film ngufi na film mbarankuru zizwi nka documentaire.'

Mu ijambo rye, umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y'Urubyiruko, Sandrine Umutoni wari Umushyitsi Mukuru yashimangiye uruhare rw'umuco mu guhuza abitabiriye baturutse hirya no hino ku isi yose.

Yavuze ati 'Gushimangira umubano hagati y'abo abakora filime, diaspora nyafurika n'abakorera ibitangazamakuru mpuzamahanga. Iki kiraro ni nk'urubuga rwo kwerekana amateka yacu akomeye, inkuru  n'ubunararibonye, mu gihe kandi binarwanya imyumvire mibi yagize ingaruka kuri politiki y'Isi yose.'

Sandrine Umutoni yashimiye kandi gahunda za sinema za Mashadiki, zifite uruhare runini mu kurera ab'igihe kizaza babara inkuru, ibaha icyizere mu majwi y'abo n'akamaro ko kongera inkuru zabo.

Yahamagariye abafite uruhare mu guteza imbere ingeri zinyuranye z'ubuhanzi n'abashinzwe umuco gushakishiriza urubyiruko, abagore  n'abakobwa amahirwe ari mu ruganda rwa Cinema batamenyereye.

Mu gihe cy'ibikorwa by'iri serukiramuco hazaba herekanwa filime, hatangwa amahugurwa n'ibiganiro nyunguranabitekerezo  n'ibindi byinshi bizahuriza hamwe abahanzi ndetse n'ibihangano mu ngeri n'amasoko atandukanye.

Yavuze ati 'Ku bashoramari n'abahagarariye ibigo muri hano, reka dukingurire amarembo urubyiruko, abagore n'abakobwa, igihe kirageze cyo kurwanya amahame abuza ibyifuzo byabo akanabera imbogamizi ubuhanga bafite. Tugomba gukoresha imbaraga zabo mu kuzana ibitekerezo bishya ku bibazo by'inganda.'

Akomeza ati 'Rubyiruko namwe, mbahamagariye gushakisha amahirwe mashya, kugira ikinyabupfura, ufite bizabafasha gutera imbere mu mwuga no guteza imbere igihugu muri rusange. Wibuke, uko uzamuka, uzamura abandi. Twese hamwe, tuzagera kure.'

Umuhuzabikorwa w'iri serukiramuco ngarukamwaka ryiswe 'Mashariki African Film Festival' Lionnel Kayitare, avuga ko icyiciro cya cyenda kizahurizwa hamwe n'imurikagurisha ry'ibikorwa byerekeranye na Sinema bise 'Marshaket' rizitabirwa n'acuruza sinema, abazikora ndetse n'abazigura.


Umunyamabanga wa Leta kuri Minisitiri y'Urubyiruko, Sandrine Umutoni yatangaje ku mugaragaro iserukiramuco rya Mashariki rigiye kuba ku nshuro ya cyenda


Umuyobozi wa Mashariki African Film Festival, Nsenga Tressor yavuze ko kuri iyi nshuro bahisemo 72 bazerekana mu zirenga ibihumbi bibiri zari zandikishijwe


Sandrine Umutoni yabwiye urubyiruko kubyaza umusaruro amahirwe ari mu ruganda rwa cinema


Umukinnyi wa filime waboneye benshi izuba, Mazimpaka Jones Kennedy ari mu bitabiriye iki gikorwa


Abafite aho bahuriye n'uruganda rwa Sinema bitabiriye iki gikorwa cyo gutangiza iserukiramuco rya Mashariki


Sandrine Umutoni ari kumwe Tressor Nsenga mu gutangiza ku mugaragaro iri serukiramuco mu muhango wabereye muri Camp Kigali




Kuri iyi nshuro ya cyenda, iri serukiramuco rizarangwa n'ibikorwa binyuranye birimo kwerekana filime n'imurikagurisha







Source : https://inyarwanda.com/inkuru/136930/hatangijwe-iserukiramuco-rya-mashariki-urubyiruko-rusabwa-kutagira-amahirwe-rwitesha-136930.html

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)