Niyonizera Judith wari warabaye umufatanyabikorwa muri Makuta Series yaje guhomba bakayihagarika yakomeje kumuba hafi. Samusure yasobanuye ko hari igihe kigera ukaba utakomeza kubera umutwaro umuntu. Judith Niyonizera yari afite imigabane ya 50% ku bikorwa bya filimi byacaga kuri shene ya Kalisa Ernest muri filimi yitwaga Makuta Series.Â
Ati:'N'ubu amfasha ibyo ashoboye. Niwe wishyuye umunyamategeko wamburaniye ntahari. Judith ni umuntu mwiza ku kigero ntagereranya n'uwo ariwe wese. Amafaranga yishyuwe uwandeze n'umunyamategeko wasigaye muri izo manza ni Judith Niyonizera wabishyuye. Ni indashyikirwa ndamushimira cyane.
Ndamusengera aho ari hose Imana imuhe umugisha!'
Judith mu Kiganiro na InyaRwanda ati "Nishyuye uwamuregaga muri RIB nishyura n'umunyamategeko wagiye mu kirego cye".
Judith Niyonizera yirinze kuvuga amafaranga yishyuye uwarimo arega Samusure. Umunyamategeko Bayisabe Irene usanzwe aburanira ababa mu myidagaduro yo mu Rwanda niwe wunganiye Samusure mu kibazo cy'ideni ryari ryarabuze inyushyu.
Â
Judith Niyonizera yemereye InyaRwanda ko yishyuye uwareze Samusure akanishyura Maitre Bayisabe Irene wakurikiranye kiriya kirego
Mu kiganiro Samusure yahaye umuyoboro wa YouTube witwa Max Tv yagize ati:'Corona yadusize ahantu habi. Noneho twebwe twari dutunzwe n'umunwa amadeni yabaye menshi ugafata icyemezo ukavuga uti reka mpunge. Ariko si bimwe by'ubuhunzi ni ukwimukira mu kindi gihugu kugirango ndebe ko nazagaruka nisuganyije'.
Â
Samusure yasobanuye ko yari kugaruka afite igishoro cyo kongera gukina filimi. Hari umuntu yari afitiye umwenda kandi yari yahawe amakuru ko uwo yari abereyemo umwenda yashakaga kumurega kandi'Urabizi kujya mu manza utari bwishyure si byiza. Nafashe icyemezo cya kigabo mba muhunze'. Samusure akigera muri Mozambique yakiriwe neza kuko yasanze hari n'ambasade y'u Rwanda ndetse n'abanyarwanda benshi. Yavuze ko nta kibazo cy'umutekano muke yahuye nacyo.
Â
Ibyo gusambanya umwana yabihakanye
Â
Umunyamakuru yabajije Samusure niba yaragiye ahunze ubutabera kubera umwana yasambanyije. Undi ati:'Byavuzwe mu itangazamakuru se? byavuzwe n'abantu baganira?' Yabwiwe ko byavuzwe n'abantu baganira. Ati:'Uri umwere uravugwa, uri umunyacyaha uravugwa. Ni kumwe ugenda wigengesera ngo utababaza Isi. Ariko ni kumwe abantu bahimba inkuru. Ababivuga baba bafite ibyo batekereza mu mitwe yabo ariko ubundi nta dosiye mfite imeze gutyo'.
Â
Samusure inkomoko y'ubukeneye ayishyira kuri Crona Virus. Yavuze ko yanafashe Bank Lambert ari nazo zamukozeho agasimbuka. Ati:'Ibyo nashoraga muri filimi ya Makuta ntabwo byanganaga n'ibyo nakuragamo. Aho niho naguye ariko hanajemo kuba ubushobozi bwaragabanutse. Iyo abantu bari mu bibazo bya rusange. Abo ufitiye imyenda ntabwo bakwishyuza. Iyo ibihe bibi bivuyemo barakwishyuza. Noneho havamo n'abarega. Rero uwareze ni umwe kandi ikibazo cye cyarakemutse hasigaye abandi nabo Imana izabigenza neza birangire umuntu adafunzwe. Byagombaga kuzamo gufungwa rwose'.
Â
Samusure avuga ko iyo umuntu agiye kukurega akakujyana mu nkiko aba ashaka ko ufungwa. Yavuze ko yari asanzwe afata amafaranga ya Bank Lambert ariko uwo washatse kumugeza muri gereza yarambiwe kuko hari hashize amezi menshi atishyurwa. Ati:'Kurega byari uburenganzira bwe kandi nanjye guhunga byari uburenganzira bwanjye. Naramwishyuye anandikira urukiko keretse urukiko hari izindi nzira byacamo. Dutegereje itariki yo gusoma urubanza sinzi uko babigenza ntegereje iyo tariki kuko uwareze yabivuyemo. Nyuma y'icyo kirego nzaza mu gihugu nisanzuye nta kibazo'.
Â
Yashoye muri filimi ku nguzanyo
Samusure yavuze ko amafaranga yose yashyize muri Makuta Series yabaga yayagujije. Samusure akoresheje umugani w'umugenyurano yavuze ko aho ageze akwiriye gutabarwa. Ati:'Uko meze uku ntakuntu mpagaze kandi sinigize nkeneye abantu nimbabura ndapfa. Njyewe ubu ngubu uko mpagaze ndavuga nti umugabo agirwa n'abandi ahubwo waba nyakamwe ugapfa'.
Â
Samusure arasaba ubufasha bwo kugaruka mu Rwanda akaba yakomeze gukina filimi. Ati:'Nta kiruta iwanyu. Rero iyo utarwanya Leta uba ugomba gutaha ukagaruka mu buzima busanzwe. Nakoze itsinda rya Whatsap ari umuntu ungiriye inama kuko ntabwo yari kumfasha wenyine. Hari abambwira ngo ese ko twakubuze utakiduha filimi ugasanga undi ati ko utatubwiye ngo bandwaneho. Ibyo kwihagararaho bya gisitari nabivuyemo. Hari ubufasha nagaruka. Hari abavuga ngo umuntu ufite amaboko abiri arasabiriza? Kugirira umuntu umumaro ntibisaba kuba umuntu yagize icyo aba. Nubundi bene abo ntabwo bafite icyo gutanga. Usanga hari n'abavuga ko bakunda umuntu yamaze gupfa ugasanga baragura indabo abandi bagakoresha essence bagiye kugushyingura. Icyo gihumbi nibakimpe kuko iyo wapfuye abantu barakwikiza ngo utabanukira'.
Â
Samusure ni umukinnyi wa filimi usetsa cyane akaba anasabira abageni mu bukwe bwa Kinyarwanda
Samusure mu rwenya rwinshi yasabye abigeze kumukunda kuba igihe kigeze ngo bamwereke urukundo. Kuko no gutinyuka kubivuga ni ubutwari. Samusure yabwiye abantu kutamuseka mu gihe nta kintu bamumariye.
Yasabye abantu bafite amikoro kumugoboka kuko nicyo gihe akeneye amaboko yabo. Yakomeje avuga ko abantu bamuseka nta kintu bimubwiye kuko ubuzima bwe butorohewe. Samusure adaciye ku ruhande yasabye Abanyarwanda kumufasha kubona Miliyoni 4,600,000 Frw ariko hari andi asaga Miliyoni 2 Frw nayo afitiye abantu. Yose hamwe asaga Miliyoni 7 Frw kugirango abashe kugaruka mu gihugu cye cy'amavuko.
 Ashishikariza abafana be kumuba hafi kuko ubu aribwo abakeneye. Ati:'Unseka ntacyo amfasha uwo ntacyo ambwiye'.
Â
Samusure amerewe nabi muri Mozambique
Samusure yanagarutse ku bavuze ko yarongowe. Yashakaga kuvuga ko yashatswe n'umugore. Hari n'amakuru yo gushaka kujya muri Canada nabyo yabihakanye kuko hari ibikorwa byinshi by'ambasade byinshi agaragaramo. Ibikorwa by'umuganura yabigaragayemo byari byateguwe na Ambasade y'u Rwanda. Ati:'Jyewe nshatse kugenda sinagenda nk'impunzi nagenda nk'umuntu uzwi'. Yahishuye ko muri Mozambique afashwe neza kuko bamurwanaho uko bashoboye.
Â
 Gufasha Kalisa Ernest: M-pes +258844256272
Â
Â