Heineken yizihije isabukuru y'imyaka 150 imaz... - #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Mu ijoro ryo kuri uyu wa Gatandatu tariki 25 Ugushyingo 2023, nibwo uruganda rwenga ibinyobwa bisindisha n'ibidasindisha, rwijihije isabukuru y'imyaka 150 Heineken imaze yengewa.

Ni umuhango wabereye Atelier du Vin hafi ya Rwanda x, utangira ku isaha ya 08:00 PM nubwo byari biteganyijwe ko itangira saa 05:00 PM ariko imvura ikaza gutinza abantu kuhagera.

Heineken ni imwe mu nzoga zikunzwe ku Isi, ndetse ikaba imwe mu nzoga zengwa n'uruganda rwa Bralirwa. Heineken yatangiye kwengwa mu 1873, aho yatangiye ikorerwa mu Buholandi, yengwa na Gerard Adrianna.

Urugendo rwayo rwatangiye mu buryo bworoshye, biza kurangira ibaye imwe mu nzoga nziza zikunzwe ku Isi.

Uruganda rwa Bralirwa rugeza iyi nzoga ku banyarwanda, rwatangiye gukora mu 1957. Mu 1971, uru ruganda rwatangiye gucuruza Heineken ruyivanye yanze, gusa nyuma ejobundi mu 2018, Heineken itangira kwengerwa mu Rwanda.

Kubera urukundo abantu bagaragaje iki kinyobwa, byatumye Bralirwa mu 2022 ishyira hanze Heineken idasindisha mu buryo bwo korohereza abantu, harimo kuba batwara ibinyabiziga nta kibazo.

Muri uyu muhango wo kwizihiza isabukuru y'imyaka 150 ya Heineken wari witabiriwe n'abayobozi batandikanye barimo umuyobozi wa Bralirwa, Etienne Saada ndetse n'abandi banyacyubahiro. 

Etienne Saada umuyobozi wa Bralirwa, yashimiye abakunzi ba Heineken ndetse avuga ko bazakomeza gukira buri kimwe mu gushimisha abakiriya babo

Abashyitsi batangiye kwinjira ahagana Saa 18:00 PM 



Itsinda rya Kigali Protocol niryo ryakiraga abatumirwa ndetse rikanabayobora 


Abakunzi ba Heineken bari bishimiye imyaka 150 imaze yengwa 

Itsinda rya Symphony Band ryasusurukije abari bitabiriye ibi birori 



Ku isaha ya 22:10 PM, hakaswe umugati w'isabukuru 







Umuhanzi Michael Makembe yasusurikije abatumirwa bari bitabiriye isabukuru 


DJ Alisha umenyerewe mu gihugu cya Uganda, nawe ari mu basusurukije abatumirwa 


DJ Marnaud uri mu bakunzwe mu Rwanda ni umwe mu basusurukije abatumirwa, ndetse akaba ari mu bashoje ibirori

Kanda hano urebe amafoto menshi



Source : https://inyarwanda.com/inkuru/136932/heineken-yizihije-isabukuru-yimyaka-150-imaze-itanga-ibyishimo-muri-rubanda-amafoto-136932.html

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)