Huye ! Ibisambo byinjiye mu Kiliziya byiba ibintu byinshi birimo Isakaramentu ry'Ukarisitiya #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Umubikira witwa Mukarwego Julienne uyobora ikigo cyita kubakuze i Tumba mu Karere ka Huye yemeje ko habaye ubujura hibwa Isakaramentu na Taberinakuro

 

Uyu mubikira yavuze ko ibi bisambo byatwaye Isakaramentu ry'Ukarisitiya n'ibindi byari birimo.

Uyu mu masera, avuga ko iyi Taberinakuro yibwe n'abajura baturutse hanze y'ikigo mu ijoro ryakeye, ku wa Kabiri tariki 28 Ugushyingo 2023.

Mu magambo ye yagize ati:' Abashinzwe umutekano babirimo , buriya baradufasha kumenya aho byagiye'.

Kigali Today itangaza ko Padiri mukuru wa Paruwasi Katedarali ya Butare Pierre Celestin Rwirangira yatunguwe n'ubwo bujura bwabereye muri iyo Chapelle avuga ko biteye isoni.

The post Huye ! Ibisambo byinjiye mu Kiliziya byiba ibintu byinshi birimo Isakaramentu ry'Ukarisitiya appeared first on The Custom Reports.



Source : https://thecustomreports.com/huye-ibisambo-byinjiye-mu-kiliziya-byiba-ibintu-byinshi-birimo-isakaramentu-ryukarisitiya/

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)