Ibintu 7 bitagomba kuba mu cyumba uraramo - #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Iyo bigeze ku isuku yo mu nzu rero abantu benshi birabagora kuko usanga kuri bamwe icyakabaye igikoni cyarahindutse nk'igaraje, cyangwa uruganiriro rugahinduka nk'icyumba cy'ububiko.

Ibintu bidakwiye kuba mu cyumba cyawe uraramo ntibikwiye kuba akavuyo gusa, ahubwo hari n'ibikoresho udakwiye kubikamo. Icyumba kidafite isuku uretse kuba cyatuma udasinzira neza, cyanaguteza ibindi bibazo by'ubuzima bitandukanye.

Dore bimwe mu byo udakwiye gushyira mu cyumba cyo kuryamamo. Niba kimwe mu byo tugiye kukubwira wari usanzwe ukibona mu cyumba cyawe, hita ukimurira nibura ahantu handi mu nzu utamara kimwe cya gatatu cy'umunsi wawe. Ibi ni byo bizagufasha kuruhuka neza, dore ko icyumba cy'uburyamo ari icyo kuruhukiramo.

1. Utubwana

Ikigo cyo muri Amerika gishinzwe korora no koroza imbwa, cyagaragaje ko kimwe cya kabiri cy'abantu batunze imbwa mu rugo bemerera utubwana kuryama mu buriri bwabo. Banavuga ko bibiri bya gatatu by'abatunze injangwe nazo ziryama mu buriri bwabo.

Ibi bituma umuntu adasinzira neza kuko inyinshi zinagira umugono ushobora kubangamira nyirayo igihe aryamye. Gusa kuri bamwe ngo iyo bararanye nazo ni bwo bumva barushijeho kugira umutekano.

Iki kigo kivuga ko abantu bakwiye kumenya gutandukanya inzu zabo n'iz'imbwa kuko atari ko bose bibaha umutekano kurarana nazo, ahubwo ngo hari abo zibangamira kuruhuka ku wagiye kuryama ari cyo agamije. Ibi rero bishobora kugira ingaruka zikomeye ku mubiri ku munsi ukurikiyeho ku bwo kudasinzira neza.

2. Ikirundo cy'ibintu biri mu kajagari

Akenshi usanga hari ubwo umuntu afata imyenda myinshi itameshe akayirunda hepfo y'uburiri, ugasanga ivangavanze n'ibindi bintu ubona ko bijagaraye. Ibi ngo ntibituma usinzira neza kuko nubwo wabyirengagiza ubwonko buguma kukubwira ko hari ibintu utakoze, bukaguma kukwibutsa ako kazi kandi kari aho hafi.

Biba byiza iyo ako kavuyo ugashyize ahantu amaso yawe atabasha kugera igihe ugiye kuryama. Niba ari imyenda irunze aho ukayishakira ububiko buyikwiriye, byakwanga ukayivana muri icyo cyumba. Korohereza ubwonko ukaburinda imitwaro y'ibitekerezo igihe ugiye kuryama bituma usinzira neza.

3. Ibikoresho by'amashanyarazi

Ibi bikoresho usanga byaramaze kwangiza ubwonko bw'abantu batandukanye. Biragoye ko abantu babyikuramo nyamara bifite ingaruka zikomeye igihe bararanye nabyo mu cyumba.

Akenshi urumuri ruva muri terefone, mudasobwa, televiziyo n'ibindi bituma ubwonko butabasha kohereza umusemburo wa melatonin ari nawo ufasha mu gusinzira. Umuntu nibura agirwa inama yo kurekera aho gukoresha ibi bikoresho mbere y'amasaha make y'uko ajya kuryama.

Niba kureka kubikoresha bitakoroheye, nibura shyiramo urumuri rwagenewe ijoro, gusa ubu buryo ntibwizewe nko kuba wahagarika icyo gikoresho habura igihe runaka ngo ujye kuryama.

Kugira uburiri bwawe umwanya wigenga ni byo byagufasha kuruhuka neza. Iyo ukomeje kumva ubutumwa buza kuri terefone, imbuga nkoranyambaga n'ibindi bibangamira kuruhuka kwawe.

4. Ibikoresho by'imyitozo ngororamubiri

Ibi bikoresho nubwo waba ufite inzu ntoya, uba ugomba kutabibika aho urara ahubwo ukajya ubisanga muri za jimu n'ahandi. Impamvu ni uko iyo ubibonye mbere yo kuryama ugatangira kubikoresha bitaba bikikoroheye kuryama. 

Ikindi kandi nabyo biza muri wamubare w'ibikoze akavuyo munzu bigatuma utabona umwanya wo kwisanzura no gutekereza neza uri mu cyumba cyawe. Ibi bikoresho kandi n'ubwo ari wowe uba ubikoresha, ntabwo biba bifite isuku. 

Tekereza ku byuya ubiriraho buri munsi, utekereze kumwuka biba bifite, nyamara iki cyumba kiba kigomba kugira impumuro nziza. Ibi kandi iyo bibitse hafi yawe ukaba utabashije kubona umwanya wo gukora imyitozo nk'uko bisanzwe, uhorana ipfunwe buri uko ubirebye bikaba byabangamira kubona ibitotsi no kubasha kuruhuka neza.

5. Umwanya wo gukoreramo cyangwa ameza y'akazi

Kugira ahantu ho gukomereza akazi mu cyumba cyo kuryamamo ni ibintu bisanzwe bikorwa na benshi. Ubushakashatsi bwakorewe ku bakozi 1000, abarenga 500 muri bo bemeye ko bakunda gusomera ubutumwa bw'akazi n'andi makuru mu cyumba ku biriri.

Birashoboka ko uba uri gukoresha mudasobwa cyangwa telephone zigezweho wishyura bimwe mu byo ku kazi mwakoresheje cyangwa unasubiza ubundi butumwa bw'ingenzi ku kazi usanzwe ukora ka buri munsi. Gerageza nibura ibyo byose ukora ubisoreze hanze y'uburyamo bwawe. Icyo cyumba ni icyo kuruhukiramo si icyo gukoreramo. 

Iyo utabashije gukora ibi neza wisanga wagize ibindi bibazo by'imitekerereze bikaba byanakwicira akazi. Byaba byiza ushatse ahandi ugira ibiro mu rugo rwawe ukajya ugera mu cyumba cyo kuryama ibyo mu kazi wabirangije.

6. Agatebo k'imyanda

Kugira ikintu kihariye ujugunyamo imyanda cyangwa ibintu byanduye mu cyumba cyawe si byiza. Tekereza iyo imyenda itameshe warunzemo igeze ubwo yuzura, tekereza ku mwuka uba uri aho hantu. Ibuka ko n'ibitambaro by'amazi uhajugunya bishobora kuba birimo ibikonje bikaba byatangira kuzana uruhumbu unyuma y'igihe runaka. Ukwiye gushaka ahandi ubishyira kuneza y'ubuzima bwawe.

7. Ibi matera bishaje

Abantu benshi baryama kuri matela batitaye kugihe ntarengwa ikwiye gukoreshwa. Ubundi matela ikoreshwa bitarenze imyaka hagati ya 8 na 10 nyamara hari abayiryamaho imyaka 30 cyangwa 40. Abenshi bategereza kuyireka ari uko igaragaje ubusaze bukabije.

Matela ishaje itera ibibazo bikomeye by'uburwayi bw'umugongo cyangwa igatuma ubworoheje usanganywe bukomera. Biba byiza iyo uhinduye matela igihe ubona ko imaze imyaka yavuzwe haruguru kuko binafasha mu gusinzira neza wumva uryamye ahantu hazima.

Nubwo uba wameshe amashuka kenshi, ntiwibagirwe ko mikorobe zikomeza kwigumira muri matela ishaje cyane. Abahanga bagaragaza ko nibura matela ishaje ishobora kuba ibika udusimba tutagaragara turenga miliyoni 10.

Muri iyi nkuru bagaragaza ko n'uburiri budashashe budakwiye kuba mucyumba cyawe. Iyo ubyutse ugasasa hari abo bishimisha bigatuma iyo sura y'uburiri isa neza imutera akanyamuneza ko gukora uwo munsi wose afite molale.

Birashoboka ko ibi hari ibyo wari usanzwe wibanira nabyo mu cyumba uraramo ariko nicyo gihe ngo utangire kubungabunga ubuzima bwawe witoza kuba heza haberanye no kuruhuka. Ni byo bizagufasha n'umuryango wawe gusinzira kandi mukabasha gukora neza nta kunanizwa n'ibitotsi utabashije gusinzira.



Source : https://inyarwanda.com/inkuru/137020/ibintu-7-bitagomba-kuba-mu-cyumba-uraramo-137020.html

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)