Ibyo wamenya ku ndwara ya Hippopotomonstrose... - #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Kera i Burayi, bajyaga bavuga ko ushaka guhisha umuntu ukomoka muri Afurika wamuhisha mu gitabo. Byari ukubera ko abantu bo muri icyo gihe nta muntu wakundaga gusoma habe na gato.

Kugeza magingo aya, n'ubwo Leta ishyira mu ngamba imyanzuro myinshi igamije gukangurira no gukundisha abantu gusoma, hari abagira ubunebwe bwo gusoma ku buryo umuntu ashobora kurangiza kwiga kaminuza nta gitabo na kimwe asomye.

Ibi bigaragaza ko hari umurage abantu bakuye ku bakurambere wo kudakunda gusoma cyane ko nta muntu wari uzi ibyiza byo gusoma. Kuri ubu, ubashije gukubita impyisi inkoni agasoma ntabwo amara igihe kirekire asoma.

Mu bunebwe bwo gusoma abantu benshi bagira, bihumira ku mirari iyo habonetsemo ijambo rirerire bituma ahita abyihorera ntanigere ashaka kumenya ubusobanuro bwaryo. Kugeza aha, nawe ushobora kuba uri gusoma iyi nkuru ariko utari wasoma Hippopotomonstrosesquippedaliophobia ngo urirangize ahubwo ukaritaruka.

Iyo umuntu abonye amagambo nka Hippopotomonstrosesquippedaliophobia, pneumonoultramicroscopicsilicovolcanoconiosis cyangwa se  antidisestablishmentarianism abantu benshi bahita baritaruka bagakomeza gusoma amagambo akurikiye. 

Bimwe mu bimenyetso by'umuntu urwaye iyi ndwara, ni uguhita ahagarika gusoma igitabo mu gihe abonye ijambo rirerire akagira ubute bwo kurisoma, kubabara umutwe, kuzana ibyunzwe, guhumeka nabi agerageza kurisoma, kugwa igihugumure ndetse n'ibindi bimenyetso bigaragaza umuntu wagize ubwoba.

Bimwe mu bitera iyi ndwara, ni ukudakunda gusoma, kudakunda kumenya ibintu bishya, amateka y'umuryango cyangwa se uruhererekane rw'umuryango mu buryo bw'amaraso, kuba hari igihe waba warigeze kugerageza gusoma ijambo rirerire rikakunanira mu ruhame ukumva usebye.

Zimwe mu nagruka ku muntu ufite iyi ndwara ni ukutamenya ibintu bishya, kwibuza amahirwe mu gusoma, kutigirira ikizere mu gusoma, kwanga gusoma burundu. 

Mu gihe waba wiyumvamo ibi bimenyetso, ushobora kwegera muganga w'indwara zo mu mutwe cyangwa se undi muntu ufite ubunararibonye mu burezi wisanzuyeho akagufasha mu kwivura ubu bwoko bw'indwara.



Source : https://inyarwanda.com/inkuru/137006/ibyo-wamenya-ku-ndwara-ya-hippopotomonstrosesquippedaliophobia-yo-gutinya-gusoma-amagambo--137006.html

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)