Ibyo wamenya kuri 6 barimo umunyarwanda bazah... - #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Ibi bihembo ku bakoze ibikorwa by'indashyikirrwa ku rwego rw'Umugabane wa Afurika, bizaherekezwa n'inama izahuza abantu 100 bavuga rikijyana mu ngeri ziyuranye z'ubuzima.

Umuhango wo gutanga ibi bihembo uzaba ku Cyumweru tariki 17 Ugushyingo 2023 muri Kigali Convention Center uzabanzirizwa n'ibiganiro bizatangwa n'abarimo Karim Beguir, Aya Chebbi, Wanjira Mathai, Elizabeth Wathuti n'abandi.

Urutonde rw'abazahabwa ibihembo rugaragaraho ab'amazina akomeye mu ngeri zinyuranye z'ubuzima nka Danai Gurira, Ashley Judd, Kennedy Odede, Sherrie Silver, Ellen Johnson Sirleaf na Fred Swaniker.

Bazahabwa ibi bihembo bashimirwa uruhare mu kurenga inzitizi bagashakira ibisubizo ibibazo runaka, kandi bagaragaza impinduka mu buzima bw'abatuye Isi n'ubw'abandi.

Abazatanga ibiganiro bazitsa cyane ku guhangana n'ibibazo byugarije Isi muri iki gihe, hategurwa ejo hazaza heza habereye buri wese.

Umuyobozi Mukuru wa TIME, Jessica Sibley, aherutse kuvuga ko bishimiye kuba bagiye gutanga ibihembo hashimirwa abanyafurika. 

Kandi avuga ko bibateye ishema kuba 'bigiye gutangirwa mu Rwanda ku nshuro ya mbere binyuze mu bufatanye na Visit Rwanda'.

Umwanditsi Mukuru wa TIME, Sam Jacobs, yavuze ko muri rusange ibi bihembo bigamije 'gushimira abantu bagaragaza impinduka'. Ati 'Twishimiye guha ikaze no kuzabana nabo.'

Ibi bihembo bigiye gutangirwa mu Rwanda kubufatanye na Visit Rwanda binyuze mu Ikigo cy'Igihugu cy'Iterambere, RDB, Kigali International Financial Centre ndetse na RwandAir.

Ikinyamakuru TIME kigiye gutanga ibi bihembo kimaze imyaka 100 gikora amakuru yubakiye ku ngeri zinyuranye z'ubuzima, hirya no hino ku Isi.

Ibyo wasigarana ku bantu batandatu barimo Sherrie Silver bazahabwa ibihembo bya 'TIME100'.


1. Sherrie Silver

Sherrie ni umukobwa w'ikinege w'imyaka 29 y'amavuko wavukiye i Huye, kuko yavutse mu mwaka 1994. Afite impano idasanzwe mu kubyina no gukine filime, akaba n'umwe mu bagiye bita izina abana b'ingagi.

Kubera ubuhanga bwe n'ukuntu yakunzwe byatumye ahabwa igihembo 'The Best Choreography' cyatanzwe mu marushanwa ya MTV Music Awards yo mu mwaka 2018.

Mu mwaka ushize, abanyabugeni bo mu Bwongereza bubatse ikibumbano kimwerekana ari kubyina ateze amaboko bya Kinyarwanda nk'uko inyambo ziba ziteze amahembe.

Uyu mukobwa yagaragaye mu mashusho y'indirimbo nyinshi z'abahanzi, ariko iyaje gutuma aca agahigo yitwa 'This is American' ya Childish Gambino.

Asanzwe akora ibikorwa by'urukundo, kuko mu 2021 yatanze ubufasha ku bana b'impfubyi barerwaga mu kigo cyo kwa Gisimba mu Karere ka Nyarugenge abagarurira icyizere cy'ubuzima.

Asanzwe ari Ambasaderi w'Ikigega Mpuzamahanga cy'Iterambere ry'Ubuhinzi (IFAD), umwanya yagezeho mu 2019 aho akorana n'urubyiruko rwo mu cyaro.

 

2.Ellen Johnson Sirleaf

Yabaye umugore wa mbere ku Mugabane wa Afurika wabaye Umukuru w'Igihugu, aho yayoboye Liberia mu gihe cy'imyaka 12 ari ku butegetsi.

Mu rugendo rw'ubutegetsi bwe, yateje imbere imibereho y'abaturage, ariko hagati ya 2014 na 2016, igihugu cye yugarijwe n'indwara ya Ebola yahitanye abarenga 5,000.

Asanzwe afite igihembo cya Nobel yahawe mu 2011. Yabaye Perezida 24 wa Liberia, aho yayoboye iki gihugu kuva mu 2006 kugeza mu 2018.

Uyu mugore w'imyaka 85 y'amavuko yavukiye mu Mujyi wa Monrovia kuri Se Gola na Nyina Kru. Amashuri ye yayize mu Burengerazuba wa Afurika.

Ashimirwa uruhare yagize mu kugarura umutekano mu gihugu cye nyuma y'intambara zabaye muri iki gihugu, gituyemo cyane abavanwe mu bucakara mu kinyejana cya 19.

Asanzwe afite umuryango yashinze yise 'The Truth and Reconciliation Commission' ugamije kubaka amahoro, ubumwe n'ubwiyunge mu baturage.


3.Fred Swaniker

Uyu mugabo w'imyaka 47 y'amavuko, niwe washinze Kaminuza Nyafurika y'Ubuyobozi [African Leadership University].

Ni rwiyemezamirimo wo mu gihugu cya Ghana ufite impano no gufasha cyane cyane abakiri bato kugera ku nzozi zabo mu buzima bwa buri munsi.

African Leadership University (ALU) yatangiye gukora mu 2015 mu birwa bya Maurices no mu Rwanda mu 2017.

Muri rusange basobanura ko iyi kaminuza igamije 'kubaka ikiragano gishya cy'abayobozi bashobora guhindura Africa'.

Muri Mata 2023, batangaje ko umuherwe Jack Ma washinze ikigo cy'ubucuruzi Alibaba Group yagizwe umwalimu w'umushyitsi kuri iyi kaminuza ikorera i Kigali.

Icyo gihe, Dr Fred Swaniker, yavuze ko bishimiye guha ikaze Jack Ma muri iyi Kaminuza, kandi agaragaza ko abanyeshuri bazagira amhirwe yo 'kwigishwa n'umwe muri ba rwiyemezamirimo bakomeye ku isi'.

Uyu mugabo asanzwe anakora ikiganiro yise 'The Path Way' ahuriramo n'abayobozi mu nzego zinyuranye n'abandi bafasha urubyiruko kwishakamo ibisubizo by'ejo hazaza.

Nko muri Nzeri 2021, yatumiye Perezida Kagame baraganira. Icyo gihe Umukuru w'Igihugu yikije cyane cyane ku kugaragaza impamvu yizerera mu rubyiruko.

4. Ashley Judd

Si izina rishya mu bakinnyi ba filime n'abakunzi bazo, kuko isura ye yagaragaye cyane muri filime zabiciye bigacika ku Isi zirimo nka 'High Crimes', 'Time to Kill', 'Heat' n'izindi nyinshi.

Uyu mugore w'imyaka 55 y'amavuko, ni umukinnyi wa filime wo muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika. Avuga ko gukurira mu muryango w'abahanzi biri mu byamusunikiye cyane kwisanga mu rugendo rwa cinema amazemo igihe kinini.

Yanagize uruhare mu kurwanya no kwamagana ihohoterwa rikorerwa abagore  Hollwood binyuze mu cyiswe 'Times' Up' ndetse na 'Me Too'.

Avuka kuri Naomi Judd na Michael C. Ciminella. Urutonde rwa filime amaze gukinamo ni rurerure, ruriho filime nka Paradise (1993), Heat (1995), Smoke (1995), Norma Jean & Marilyn (1996), A Time to Kill (1996), Kiss the Girls (1997), Double Jeopardy (1999);

Where the Heart Is (2000), Frida (2002), High Crimes (2002), Divine Secrets of the Ya-Ya Sisterhood (2002), De-Lovely (2004), Twisted (2004), Bug (2006), Dolphin Tale (2011), Olympus Has Fallen (2013), Divergent (2014) n'izindi.

Uyu mugore mu 2007 yahawe Impamyabumenyi y'icyiciro cya Kabiri cya Kaminuza yakuye muri Kentucy, mu 2019 ahabwa impamyabumenyi y'ikirenga muri Union College yo muri Barbouville. 

5.Danai Gurira

Abarebye cyangwa se abakunze filime yamamaye ku Isi, Black Panther babonye uyu mukobwa w'umukinnyi w'imena wakinnye muri iyi filime yitwa Okoye'.

Asanzwe ari umwanditsi n'umukinnyi wa filime. Yavukiye muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika mu gace ka Lowa ku babyeyi bo muri Zimbabwe.

Uyu mukobwa w'imyaka 45 y'amavuko areshya na Metero 1.7. Avuka kuri Josephine Gurira na Roger Gurira.

Afite impamyabumenyi y'icyiciro cya kabiri cya Kaminuza muri 'Arts' n'icyiciro cya Gatatu cya Kaminuza muri 'Arts' yakuye muri Kaminuza yo muri New York.

Ari ku rutonde rw'ibyamamare bikorana n'Ishami ry'Umuryango w'Abibumbye riharanira uburinganire no guteza imbere umugore, UN Women, aho bamenyekanisha ibikorwa iri shami rikora.

Ku wa 1 Nzeri 2023, yari mu Rwanda mu muhango wo Kwita Izina wabereye mu Kinigi muri Musanze, aho yise umwana w'ingagi wo mu muryango wa Mutobo na Ishyaka. Umwami w'Ingagi yamwise Aguka T'Challa.

Yakinnye muri filime zirimo nka The Visitor, My Soul to Take, Mother of George, Avengers: Infinity War, 3 Backyards n'izindi.


6.Kennedy Odede

Ni umunya-Kenya usanzwe ari rwiyemezamirimo akaba n'umwanditsi w'ibitabo, washyize hanze igitabo yise 'Find Me Unafraid: Love, Hope, and Loss in an African Slum' yanditse afatanyije n'umugore we Jessica Posner Odede.

Ni umwe mu bashinze umuryango 'Shining Hope for Communities (SHOFCO)' ukorera mu mujyi wa Nairobi muri Kenya na New York muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika.

Uyu muryango abereye umwe mu bayobozi ukora cyane ibikorwa bigamije iterambere ry'abagore n'abakobwa.

Inyandiko iri ku rubuga SHOFCO, ivuga ko ku myaka 10 y'amavuko, uyu mugabo yabaye inzerezi ku muhanda, adafite icyizere cy'ubuzima bw'ejo hazaza.

Mu 2004 yaje kubona akazi kamuhemba idorali rimwe ($1) mu gihe cy'amasaha icumi. Yabitse amafaranga kugeza ubwo agejeje amadorali 20 yamufashije gushinga uriya muryango.

Uyu mugabo asobanura ko yanyuze mu buzima butuma yumva neza igisobanuro cy'inzara, bituma atekereza ibikorwa byafasha buri wese uri mu buzima nk'uko yanyuzemo.

Umuryango yashinze ugira uruhare mu mibereho y'abarenga Miliyoni 2.4 mu bice birenga 50 byo muri Kenya.

Mu bihe bitandukanye yagize anyuza ibitekerezo bye mu binyamakuru birimo: The New York Times, CNN, The Guardian n'ibindi.

Kandi ibikorwa bye byagiye bituma akorana bya hafi na Bill Clinton, Chelsea Clinton n'abandi bakomeye ku Isi. 



Source : https://inyarwanda.com/inkuru/136494/ibyo-wamenya-kuri-6-barimo-umunyarwanda-bazahabwa-ibihembo-bya-time100-136494.html

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)