Iby'Urubanza rw'abakozi ba 3 ba APR FC baregwa amarozi byasubiye irudubi #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Isomwa ry'Urubanza abakozi batatu ba APR FC baregwamo n'Ubushinjacyaha bwa Gisirikare gucura umugambo wo guha abakinnyi ba Kiyovu Sports ibintu bibaca intege, ryasubitswe aho Urukiko rugiye kwikorera iperereza.

Aba bari basabiwe n'Ubushinjacyaha bwa Gisirikare gufungwa imyaka 3, bagombaga gusomerwa ku wa Gatanu tariki ya 13 Ukwakira ariko birasubikwa birasubikwa bishyirwa tariki ya 3 Ugushyingo nabwo byasubitswe.

Urukiko rukaba rugiye gukora iperereza ryarwo kuri iki kirego, rukazamenyesha ababuranyi icyavuye mu iperereza rwakoze bakanabyisobanuraho.

Rugiye gukora iperereza ryarwo mu rwego rwo kurushaho gusobanukirwa neza imiterere y'ibyaha baregwa.

Muri Gicurasi 2023 nibwo haje amakuru y'uko abakozi batatu ba APR FC, Mupenzi Eto'o wari ushinzwe kugurira iyi kipe abakinnyi, Maj. Uwanyirimpuhwe Jean Paul wari ushinzwe ubuzima bwa buri munsi bw'ikipe (Team Manager) na Maj. Nahayo Ernest wari umuganga bafunzwe.

Mu kiganiro n'abanyamakuru cyabaye ku wa 13 Nzeri 2023, Umuyobozi w'iyi kipe, Lt Col Richard Karasira, yavuze ko ibyo aba bakozi batatu bakurikiranyweho bifitanye isano n'ibyo Perezida Kagame aheruka kugarukaho by'ikoreshwa ry'amarozi.

Ati 'Ibijyanye n'abafunzwe, itangazo ry'ikipe muvuga ngo tutakoze, no kubafunga ni ikigaragaza ko hari icyo twabikozeho. Muravuga ngo ubuyobozi bwa APR FC ntibwabafunze, ni gute se butabafunze? Ibindi twareka ubutabera bugakora akazi kabwo. Barafunze kandi ibyo bazira biri mu byo Perezida wa Repubulika yavuze birimo amarozi. Iby'ibyo kurya, ibyo ntabyo nzi."

Tariki ya 15 Nzeri 2023 nibwo batangiye kuburanishwa mu mizi uko ari batatu maze bemera ibyaha baregwa ariko bahakana inyito y'icyaha baregwa.

Basabiwe gufungwa imyaka 3 n'Ubushinjacyaha maze Urukiko rwanzura ko ruzasomwa tariki ya 13 Ukwakira 2023 n'ihazabu y'ibihumbi 500 by'amafaranga y'u Rwanda.

Aba bagabo bakurikiranyweho n'Ubushinjacyaha bwa Gisirikare gucura umugambo wo guha abakinnyi ba Kiyovu Sports ibintu bibaca intege mu mukino wo kwishyuro kwishyura wa 1/2 cy'igikombe cy'Amahoro warangiye APR FC itsinze 2-1 ihita igera ku mukino wa nyuma ku giteranyo cy'ibitego 3-2.

Isuzuma ryakozwe ku wa 5 Kamena 2023 aho ryakorewe mu Ishami rishinzwe gusuzuma Ibiyobyabwenge n'Ibinyabutabire [Drug and Chemistry Unit].

Mu gusuzuma ibinyabutabire biri mu macupa (atatu ya jus) bikekwa ko harimo ibyahumanya umubiri w'umuntu cyangwa ibyatera urupfu, hifashishijwe imashini ya Gas Chromatography Mass Spectrometry [GC-MS].

Raporo yerekanye ko muri ibyo bisukika harimo imiti yo mu bwoko bwa Phenothiazines witwa Promethazine, ukoreshwa cyane mu kurinda isesemi, kuruka ndetse rimwe na rimwe ukoreshwa mu gihe umuntu yabuze ibitotsi kugira ngo asinzire.

Mupenzi Eto'o wari ushinzwe igura ry'abakinnyi muri iyi kipe
Maj. Uwanyirimpuhwe Jean Paul wari Team Manager
Maj. Nahayo Ernest wari umuganga



Source : http://isimbi.rw/siporo/article/iby-urubanza-rw-abakozi-ba-3-ba-apr-fc-baregwa-amarozi-byasubiye-irudubi

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)