Icyo Minisitiri Utumatwishima avuga ku igaruk... - #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Kuva icyo gihe, irushanwa rya Miss Rwanda ntiryongeye kuba, bituma Miss Nshuti Divine Muheto agiye kumarana ikamba imyaka ibiri.

Miss Rwanda ifatwa nka nimero ya mbere mu bikorwa by'imyidagaduro byavugwaga cyane mu Rwanda, kurusha ibindi byose buri mwaka. Ryatanze akazi kandi rifungura amarembo ya bamwe mu bakobwa barinyuzemo.

Mu 2009 nibwo ryateguwe bwa mbere na Minisiteri y'Umuco na Siporo [Niko yitwaga icyo gihe], ryongera kuba mu 2012, Leta iritegura ifatanyije n'abigenga.

Kuva mu 2014, Rwanda Inspiration Back Up ya Dieudonné Ishimwe [Prince Kid] niyo yariteguraga, kugeza ubwo rihagaritswe tariki 9 Gicurasi 2023 kubera ibirego bya bamwe mu bakobwa bavuze ko bahohotewe.

Ubwo yatangiza ku mugaragaro icyiciro cya Gatatu cya ArtRwanda-Ubuhanzi, kuri uyu wa Gatanu tariki 3 Ugushyingo 2023, Minisitiri Utumatwishima yabajijwe ku irengero rya Miss Rwanda n'icyizere yatanga ku kuba haboneka undi mukobwa uzasimbura Nshuti Divine Muheto wabaye Miss Rwanda 2020.

Utumatwishima yavuze ko hagomba kuganirwa ku kuba Miss Rwanda yakongera kuba. Ati "Ni ikintu tugomba kuganiraho. Duhe umwanya kuba ukizanye aha tuzongera tukiganireho n'izindi nzego. Ariko ubwo nk'uko nari nabihereyeho ni ikibazo gikomeye tugomba guha umwanya wo kongera gusesengura…"

Yavuze ko gusubukura Miss Rwanda bizabanzirizwa no kubanza kwisuzuma, kureba uko byakorwaga, impamvu byategurwa n'umuntu ku giti cye, uko Minisiteri zagize uruhare mu kuyitegura, inyungu yavuyemo, ibibazo byabonetsemo n'ibindi.

Akomeza ati 'Twungutse iki muri ibyo, byagize bibazo ki […] Igihe twabiteguriye byatwunguye angahe? (Gutegura Miss Rwanda). Tuzabireba, hari igihe wasanga bijya guhura, ugasanga wenda bitagikenewe. Numva twabikora ariko tugashyiramo ...n'icyo bimaze mu muco.'

Umuyobozi w'Inteko y'Umuco, Amb. Robert Masozera aherutse kubwira TNT ko hataramenyekana igihe iri rushanwa rizasubukurikirwa.

Yavuze ko bamaze iminsi bari gufasha Miss Rwanda 2022 [Nshuti Divine Muheto], uwegukanye ikamba rya Miss Talent [Amanda Saro] n'uwegukanye ikamba rya Miss Innovation [Uwimana Jeannette] gukora ku mishinga yabo, ndetse no gukurikirana ibihembo abakobwa 10 bageze mu cyiciro cya nyuma bemerewe n'abaterankunga batandukanye.

Ku bijyanye no kuba haramaze gushakwa indi kompanyi izajya itegura iri rushanwa rya Miss Rwanda, Amb. Masozera yavuze ko bataratera iyo ntambwe.

Uyu muyobozi avuga ko gusubukura Miss Rwanda yaciriye inzira benshi mu bakobwa bo mu Rwanda, hazashingirwa ku byayiranze n'amasomo yasize.

Avuga ati 'Ibibazo byabaye mu marushanwa y'ubwiza muri 2022, byari birimo abari bashinzwe gutegura irushanwa n'abayobozi baryo, byangije isura ya Miss Rwanda, umwanzuro rero kuba amarushanwa yakongera kubaho, ibyo byose bizatekerezwaho, harebwe n'isomo byasize.'

Miss Rwanda- Ni irushanwa ryahaye imirimo abantu banyuranye kandi ryashyize itafari mu kwamamaza ibigo binyuranye by'ubucuruzi bagiye bakorana naryo. Ryanabaye ikiraro cy'igihe kinini, bamwe mu bakobwa bakoresheje mu gukabya  inzozi zabo.

Mu bihe byaryo, buri mubyeyi yakoraga uko ashoboye ngo umwana we agere mu cyiciro cya nyuma. Hari abarivuyemo barivumira ku gahera nyuma yo kutanyurwa n'uburyo batsinzwemo, abandi bavamo bemera ko ntako batari bagize.

Kuva ku mwana muto kugeza ku bakuze, iri rushanwa ryarazaga ijoro ibihumbi by'abantu, ku buryo imibare igaragaza ko abarenga Miliyoni 19 babaga baritegereje.

Ni cyo gikorwa cya mbere cyashyushyaga imyidagaduro mu Rwanda; urubyiruko rwinshi rwagiye rubona ibiraka mu kwamamaza abakobwa bakinjiza agatubutse.

Bamwe mu bakoresha imbuga nkoranyambaga bazwi, babaga bafite akazi gakomeye ko kwamamaza umukobwa bashyigikira- Kuva ku banyapolitiki kugera ku byamamare, buri umwe yerekanaga uruhande ahagazeho.

Hari abifataga ariko mu minota ya nyuma bakandika bagaragaza uwo ashyigikiye. Bumvikanisha ko ubwenge, ubwiza n'umuco bimuhesha ikamba rya Miss Rwanda.

Ni irushanwa ryahanganishaga abantu ku mbuga nkoranyambaga mu buryo bugaragarira buri wese. Kandi ryari rifite ijambo rinini mu kwamamaza ibikorwa bya buri umwe.

Amafoto y'inkumi zabaga zihatanye, yacicikanaga muri Telephone z'aboroheje n'abakomeye. Kugeza ubwo bamwe mu bakobwa bashoyemo amafaranga menshi kugirango babashe gutambuka mu cyiciro cy'amatora, hari abo byahiriye n'abandi byanze.

Hari amakuru agera ku InyaRwanda avuga ko irushanwa rya Miss Rwanda rizagaruka mu isura nshya, kuko hazajya hatorwa Nyampinga wa buri Ntara hanyuma banatore Nyampinga w'u Rwanda.

Nyampinga w'u Rwanda azajya aba afite inshingano zo gukurikirana ibikorwa bya buri Nyampinga w'Intara uzajya uba ufite inshingano zo kwita no gushaka ibisubizo by'ibibazo abakobwa bo muri iyo Ntara bafite.

Inkuru bifitanye isano: Icyumvirizo kuri Miss Rwanda ishobora kugaruka mu isura nshya


Minisitiri Utumatwishima yatangaje ko hakwiye kubanza gukorwa isesengura mbere y'uko hafatwa icyemezo cyo gusubukura Miss Rwanda 

Miss Nshuti Divine Muheto agiye kumara imyaka ibiri yambaye ikamba rya Miss Rwanda 



Source : https://inyarwanda.com/inkuru/136145/mininisitiri-utumatwishima-yavuze-ku-igaruka-rya-miss-rwanda-136145.html

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)