Ibi nubwo byatangiye biri hasi ubu bimaze gufata indi ntera aho usigaye usanga mu bisata bitandukanye by'imyidagaduro harangwamo abantu benshi bihinduje ibitsina.
Mu mideli, muri Sinema, mu muziki, n'ahanzi niho hakunze kugaragara cyane abantu bihinduje igitsina cyane cyane abavutse ari abagabo bakihinduza abagore. Kuri ubu bamaze no kujya bitabira amarushanywa y'ubwiza n.ayaba nyampinga ndetse bikarangira barushije abakobwa babivukanye.
Nubwo abantu benshi ku mbuga nkoranyambaga no mu binyamakuru bitandukanye bagiye bagaragaza ko abihinduje igitsina (Transgender,transwoman), badakwiye kwitabira amarushanwa ya Nyampinga, nyamara ntibyababujije kuyitabira ndetse bamwe muribo banegukana amakamba nyuma yo guhiga abandi.
Aha hari urutonde rw'abagabo 4 bihinduje abagore bakitabira amarushanwa ya Nyampinga ndetse bakanegukana amakamba, bigatangaza benshi:Â
1. Naaz Joshi
Naaz Joshi wahoze ari umugabo akihinduza umugore, yibitseho ikamba rya 'Miss World Diversity'
Umuhinde Naaz Joshi, yavutse ari umugabo yihinduza umukobwa ku myaka 16 y'amavuko. Yatangiye kwitabira amarushanwa y'ubwiza mu Buhinde kuva mu 2015. Ibi byaje guhira Naaz Joshi dore ko kuva mu 2017 kugeza mu 2019 yegukanye ikamba rya 'Miss World Diversity) amarushanwa ya nyampinga ku rwego rw'Isi adaheza imiterere y'abantu.
Yatwaye ikamba rya 'Miss World Diversity' inshuro eshatu
Naaz Joshi kandi niwe wa mbere wihinduje igitsina mu Buhinde wasohotse mu binyamakuru nka 'Vogue India' n'ibindi by'imideli. Ibi byatumye anashinga amarushanwa ngaruka mwaka yise 'Mrs India Home Makers' aho yitabirwa n'abagabo bihinduje abakobwa.
Naaz Joshi wahoze ari umugabo akihinduza umugore byaramuhiriye maze yibikaho amakamba
Uyu mukobwa wahoze ari umuhungu yibitseho amakamba 3 ya 'Miss World Diversity' hamwe n'ikamba rya 'Miss Transqueen India' yatwaye mu 2018.
2. Angel Ponce
Miss w'igihugu cya Espange Angela Ponce yahoze ari umugabo yihinduza igitsina
Angela Mario Ponce Camacho, ni umunyamideli wahoze ari umugabo akihinduza umukobwa. Yanditse amateka ku itariki 28 Kamena mu 2018 ubwo yambikwaga ikamba rya Miss w'igihugu cya Espagne. Muri uyu mwaka kandi Angela Ponce yahise yongera yibikaho irindi kamba rya Miss Universe 2018.
Ubwo Angela Ponce yiyerekanaga mu kenda ka 'Bikini', umurebye ntiwamenya ko yahoze ari umugabo
Angela Ponce wihinduje igitsina afite imyaka 14, akanaterwa inshinge z'imisemburo y'abagore, azwiho kuba kuva yakwegukana aya makamba abiri, yarahise ashinga umuryango ugamije kuvuganira no kurengera ubuzima bw'abibinduje ibitsina muri Espagne.
Angel Ponce yatwaye ikamba rya Miss Universe 2018
Benshi ntibashimye ko uyu mumyamideli ahagararira 'Espagne' mu marushanwa y'ubwizaÂ
3. Marina Machete
Marina Machete Miss wa Portugal iwabo wa Cristiano, nawe yihinduje igitsina
Umunyamideli Marina Machete wavutse ari umuhungu akaza kwihinduza umukobwa ku myaka 15 y'amavuko, aherutse kuvugisha benshi ubwo yegukanaga ikamba rya Miss w'igihugu cya Portugal avukamo.Â
Ku myaka 15 gusa nibwo Marina Machete nibwo yihinduje umukobwa
Ku myaka ye 28 y'amavuko, Marina Machete yakomeje aca uduhigo aho anaherutse gutwara ikamba rya Miss Universe Portugal 2023. Nyuma y'ibi birori, benshi ku mbuga nkoranyambaga berekanye ko batishimiye uburyo Marina yahawe ikamba mu gihe aya marushanwa yagenewe abakobwa gusa, nyamara we wavutse ari umugabo akaryegukana.
Marina Machete niwe wibitseho ikamba rya Miss Universe Portugal 2023
4. Rikkie Kolle
Umunyamideli wihinduje igitsina Rikkie Kolle niwe Miss 2023 w'UbuholandiÂ
Rikkie Valerie Kolle w'imyaka 22 y'amavuko, nawe ari mu bihinduje igitsina bibitseho ikamba rya Nyampinga. Uyu munyamideli wavutse ari umuhungu akihinduza umukobwa ku myaka 17 gusa, yaciye agahigo ko kwambikwa ikamba rya 'Miss Nederland 2023'.
Rikkie Kolle yanatsinze mu marushanwa ya 'Holland's Next Top Model'
Uyu mukobwa benshi bacyita umuhungu nubwo yihinduje igitsina, anazwiho kuba ari mu banyamideli bagezweho mu Buholandi dore ko ariwe wegukanye irushanwa rya 'Holland's Next Top Model' mu 2019 ubwo yarafite imyaka 18 y'amavuko.
Miss Rillie Kolle wavutse ari umuhungu, yihinduje umukobwa ku myaka 17Â
Nubwo aba bane (4) aribo bagiye begukana amakamba yaba nyampinga mu bihugu bitandukanye, ntibivuze ko aribo bihinduje igitsina bitabiriye aya marushanwa y'ubwiza, ahubwo nibo batorewe kwambikwa aya makamba.
Kuva mu 2017 kugeza ubu mu bihugu binyuranye cyane ibyo mu Burayi, hakomeje kugaragara abakobwa bahoze ari abahungu bitabira amarushanwa y'ubwiza.