Ikipe yo mu Bwongereza yakuweho amanota 10 - #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Abayobozi ba Premier League bafashe uyu mwanzuro kuri uyu wa Gatanu tariki 17 Ugushyingo 2023 ndetse uhita unashyirwa mu bikorwa none aho kugeza ubu Everton yahise imanukaho imyamya 5 ijya ku mwanya wa 19.

Iyi niyo kipe ya mbere mu mateka ya Premier League ihanishijwe gukurwaho amanota izize ibijyanye no gucunga nabi umutungo. 

Everton kuri ubu iri mu makipe atatu arwana no kutamanuka mu cyiciro cya kabiri, mu mwaka w'imikino wa 2021-2022 yahombye agera kuri Miliyoni 124.5 z'amayero.

Ni mu gihe amategeko ya Premier League avuga ko ikipe yahombye amafaranga menshi mu mwaka umwe w'imikino, adakwiye kurenga Miliyoni 105 z'amayero.

Mu itangazo Everton yashyize hanze, yavuze ko itishimiye uyu mwanzuro wo gukurwaho amanota angana gutya ndetse ko igomba guhita ijurira bidatinze. Â 

Jamie Carragher usigaye uri umunyamakuru akaba yaranabaye umukinnyi ukomeye ndetse mu makipe yakiniye hakaba harimo Everton, nawe yavuze ko iki gihano kiremereye cyane.

Iki gihano ni nacyo gishobora kuzahabwa Manchester City yo ishinjwa gukoresha amafaranga y'umurengera mu kugura abakinnyi nubwo iki cyaha kitarayihama. 


Umutoza wa Everton Syn Dyche wari umaze kugeza ikipe ye kumwanya wa 14 ariko kuri ubu yakuweho amanota ajya ku mwanya wa 19


Everton ikinamo Ashley Young kuri ubu iri kurwana no kutamanuka nyuma yo gukurwaho amanota 10


Umwanya Everton iriho



Source : https://inyarwanda.com/inkuru/136628/ikipe-yo-mu-bwongereza-yakuweho-amanota-10-136628.html

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)