Imana iracyamufiteho imigambi myiza: Umukecuru witwa Mujawamariya w'imyaka 82 y'amavuko yari ahiriye mu nzu Imana iratabara - YEGOB #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Imana iracyamufiteho imigambi myiza: Umukecuru witwa Mujawamariya w'imyaka 82 y'amavuko yari ahiriye mu nzu yatwawe n'igitotsi Imana iratabara.

Mu Karere ka Nyamasheke mu Murenge wa Bushenge mu Kagari ka Kagatamu mu Mudugudu wa Ruhinga ya kabiri haravugwa inkuru y'umukecuru witwa Mujawamariya Angélique ufite imyaka 82 y'amavuko warokotse impanuka y'inkongi y'umuriro yatwitse inzu ye yose kugeza ikongotse.

Iyi nzu y'uyu mukecuru yahiriyemo ibintu byose uretse Mujawamariya wayisohotsemo ari muzima, iyi nzu yari ifite amabati agera kuri 72 ikaba yari yubakishijwe imbaho ikaba yarafashwe n'inkongi y'umuriro ku munsi w'ejo hashize tariki 11 Ugushyingo muma saa sita z'amanywa.

Uyu mukecuru yatabawe n'abagore bacuruza isambaza mu ngo bamuhamagaye ubwo babonaga iyi nzu iri gushya.

 

 



Source : https://yegob.rw/imana-iracyamufiteho-imigambi-myiza-umukecuru-witwa-mujawamariya-wimyaka-82-yarokotse-impanuka-yinkongi-yumuriro-yatwitse-inzu-ye-kugeza-ikongotse/

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)