Impuzamiryango iharanira uburenganzira bwa muntu yanenze icyemezo cy'umujyi wa Kigali cyo gusenya inyubako y'igorofa y'umushoramari Nsanawe Serge Ndekwe yari yuzuye ku musozi wa Rebero - YEGOB #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Impuzamiryango iharanira uburenganzira bwa muntu (CLADHO) yanenze icyemezo cy'umujyi wa Kigali cyo gusenya inyubako y'igorofa y'umushoramari Nsanawe Serge Ndekwe.

Umujyi wa Kigali uravugwaho gusenya inyubako y'igorofa ya Rwiyemezamirimo Nsanawe Serge Ndekwe bitewe nuko atubahirije ibyo yasabwe gukora.

Amakuru ahari ni uko Ndekwe Serge yari asanzwe afite ubutaka kuri uwo musozi wa Rebero, bwegeranye n'igisigara cya Leta, ahateganyirijwe kuba icyanya cy'ishyamba ribumbatiye urusobe rw'ibibyabuzima [green zone].

Amakuru avuga ko ahateganyijwe gushyirwa iki cyanya harimo ubutaka bungana na metero ziri hagati y'enye n'eshanu zo ku butaka bwe.

Uyu ngo mu gihe yatangiraga kuzamura inyubako ye, yubatse no muri za metero enye zo ku butaka bwe ariko zigomba kuba muri 'green zone'.

Uyu mugabo ubwo yari atangiye kubaka inyubako ya Papyrus mu mwaka wa 2016 nabwo umujyi wa Kigali wamusabye guhagarika ibikorwa.

 

 

 

Uku niko byaje kugenda ku nyubako iri irebero ubwo nabwo yasabwaga guhagarika kubaka mu cyanya gikomye .

 

Mu ibaruwa yo ku wa 27 Ugushyingo, yandikiye umujyi wa Kigali, awumenyesha ko nta mugambi yari afite wo kubaka mu buryo bunyuranye n'amabwiriza y'Umujyi wa Kigali, asaba ko atasenyerwa bikaba byamuteza igihombo.

CLADHO yanenze Umujyi wa Kigali…

Umuhuzabikorwa w'Impuzamiryango Iharanira Uburenganzira bwa Muntu (CLADHO), Evariste Murwanashyaka, yabwiye UMUSEKE ko Umujyi wa Kigali utagari ukwiye gufata icyemezo cyo gusenya igirofa ya Ndekwe kuko byashyize mu gihombo igihugu.

Yagize ati 'Uriya muntu bamushyize mu gihombo, kandi si igihombo nk'umuntu, buriya bifite icyo bivuze ku bukungu bw'Igihugu.Ntabwo bari kurinda ko umuntu ajya gushora amamiliyoni n'amamiliyoni ye ahantu kandi bazi neza ko bazamusenyera.Bari bakwiye kumuhagarika hakiri kandi ibintu bitaragera kure .Navuga ko gusenya ntacyo bitwaye ariko gusenya inzu yamaze kuzura igeze ku rwego rwo guturwamo yakabaye baramuhamagaye hakiri kare.'

Murwanashyaka Evaliste asanga umujyi wa Kigali wari gusenya mbere badategereje ko yuzura ko ahubwo hari hakwiye ibiganiro.

Ati ' Mbere na mbere inama bamugiriye iyo zitubahirijwe bari kubisenya hakiri kare atarashoramo amafaranga.Ikindi cya kabiri bari kuganira(umujyi wa Kigali.) yasabaga ibiganiro kuko hariya hantu ntabwo ari mu manegeka iriya nzu yubatse, ngo ni ubutaka , ni ahantu hakomye. Hari kubaho koroherana , kuko ni metero nke yafashe. Bakamubwira ngo izi metero nke wubatse, bari kuzimwishyuzamo amafaranga runaka, ariko kuza ugasenya inzu ya miliyoni nka ziriye ntabwo ari byo.'

Murwanashyaka asanga umujyi wa Kigali waragize uburangare no kutorohera umushoramari. Uyu asanga kandi umushoramari nawe yari kwemera inama yagiriwe n'umujyi wa Kigali hakiri kare mu rwego rwo kwirinda ibihombo.



Source : https://yegob.rw/impuzamiryango-iharanira-uburenganzira-bwa-muntu-yanenze-icyemezo-cyumujyi-wa-kigali-cyo-gusenya-inyubako-yigorofa-yumushoramari-nsanawe-serge-ndekwe-yari-yuzuye-ku-musozi-w/

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)