Imyitwarire izaranga The Ben mu rugo rwe na P... - #rwanda #RwOT

webrwanda
0

The Ben uri kubarizwa muri Canada muri iki gihe aho ategerejwe kuririmba mu ihuriro ry'Abanyarwanda babarizwa muri Amerika ya Ruguru, yavuze ko ibijyanye n'imyambaro azambara mu bukwe bwe, inama z'ubukwe n'ibindi bigenda bigana ku musozo mu gihe ku wa 15 Ukuboza 2023 yitegura gutanga inkwano mu muryango wa Pamella, mu muhango uzabera hafi ya Intare Conference Arena i Rusororo.

Uyu muhanzi wamamaye mu ndirimbo zirimo 'Habibi' avuga ko mu byo ari gutegura harimo n'umugoroba wo gusezera ubuseribateri, mu muhango uzitabirwa n'inshuti ze za hafi.

Mu muhango nk'uyu, umusore ahuza inshuti ze, akabaganiriza ku rugendo rwe rw'ubuzima, bakamuha impano n'impanuro azacyenyereraho mu rugo rwe.

Ariko kandi biba n'umwanya mwiza wo kureba aho imyiteguro y'ubukwe igeze, gushinga abantu imirimo n'ibindi.

Mu kiganiro na Ally Soudy, The Ben yavuze ko 'yishimye' mbere y'uko umunsi nyirizina wo kubana akaramata n'umugore we ugera.

Yashimangiye ko yifuza kuzaba 'umugabo mwiza mu rugo', ari nayo myitwarire izamuranga mu buzima bwe. Akomeza ati "Nahoze ndota kuzaba umugabo mwiza, ndumva atari njye uzabona mbishyize mu bikorwa.'

Uyu muhanzi yavuze ko muri iki gihe ari kwitegura ubukwe bwe, ari nako ari gutegura indirimbo 'nziza' zo kugeza ku bakunzi be.

Kuri The Ben, umwaka wa 2024 uzaba mwiza ku muziki w'u Rwanda. Akomeza ati "Ni ukuri kose umwaka wa 2024 ni umwaka uzaba mwiza ku muziki Nyarwanda, ku bafana b'umuziki Nyarwanda, ku bafana ba The Ben, ku bafana b'abahanzi benshi n'abandi bashaka gushyira imbaraga kugirango duteze imbere igihugu cyane."

The Ben yahaye isezerano abafana be, avuga ko uburyo 'yababaje' mu myaka ishize adashyira hanze indirimbo 'bitazongera kubaho'. Ati "Niteguye gushyira hanze ibintu byinshi."

Inkuru y'urukundo rwabo! The Ben avuga ko ku wa 24 Ugushyingo 2019 ari bwo bwa mbere yahuye na Pamella bahuriye mu Mujyi wa Nairobi muri Kenya.

Avuga ko icyo gihe byabaye amagambo y'urukundo yari yuzuye mu mutima we atabasha gusobanura, kandi ko umwanya bamaranye wabaye intangiriro y'urugo bagiye gushinga.

Uyu muhanzi wamamaye mu ndirimbo zirimo 'Habibi', avuga ko kuri uriya munsi, inseko n'uburyo Pamella yamuganirizaga byasize ibyishimo by'urwibutso muri we adashobora kwibagirwa. Ati 'Kuva kuri uriya munsi, umutima ntiwari ukiri uwanjye, ahubwo wahise uba uwe.'

Mu magambo ya The Ben uherutse kuririmba muri Trace Awards, ati '2019 Uko twahuye! Tariki 24 Ugushyingo 2019, mu mutima w'Umujyi wa Nairobi, Kenya niho ururimi rw'urukundo rwabumbukiye. Ubwiza bwe bumurikiwe n'ibijojoba by'imvura bwanyibye roho. Inseko ye n'imyitwarire itangaje byasize ishusho y'umunezero muri njye, ntari kubasha kwirengagiza.'

'Uko twahuzaga amaso, nahise mbona ahazaza ndi kumwe nawe, kuva uwo munsi umutima ntabwo wari ukiri uwanjye ahubwo wabaye uwe.'

Pamella asobanura ko bwa mbere ahura na The Ben ari umunsi adashobora kuzibagirwa. Uyu mukobwa wamamaye mu marushanwa ya Miss Rwanda, yavuze ko yahuye na The Ben ari ku munsi wa Gatatu w'icyumweru, kandi ko icyo gihe imvura yaraguye.

Akavuga ko ari ibihe byaranzwe no kurebana akana ko mu ijisho. Ati 'Ijwi rye, ubumuntu muri we, ukuntu yanganirizaga mu bitwenge, n'ukuntu yahumagara… (byubatse urukundo rwabo).'

Pamella anavuga ko hari igihe The Ben yamusohokanye bajya kureba filime, ibintu avuga ko 'byatumye mukunda kurushaho'.

Uyu mukobwa yumvikanisha ko ahura na The Ben yari ahatanye mu marushanwa y'ubwiza ya Miss Africa, ariko ko atigeze amuburira umwanya. Ati 'Buri gihe atuma mpora nseka, ku buryo kwihishira byangora. Ibindi bisigaye ni amateka.'

Pamella yavuze ko mu 2022 ubwo The Ben yamwambikaga impeta ari ibihe 'ntashobora kwibagirwa'. Yavuze ko icyo gihe bahuriye muri Maldives ubwo bari mu biruhuko.

Akomeza ati ''Kugeza ubu sindibagirwa bya bihe! Twagiye mu birwa bya Maldives kuko twese dukunda gutembera cyane, ubwo umukunzi wanjye yansabaga ko twabana afite impeta nziza hagati mu Nyanja y'Abahinde, navuze 'Yego' n'ibyishimo byinshi ari nako mwongorera mu matwi nti 'Mbega igihe cyiza cyo kubaho'

The Ben na Pamella bavuga ko ari ibyishimo by'ubuziraherezo kuba bagiye gutera intambwe yo kubana nk'umugabo n'umugore. Kandi Imana izabaherekeza mu birori by'abo by'agatangaza bari gutegura, byabanjirijwe n'urugendo rudasanzwe rw'urukundo rw'abo. 

Bavuga ko bashima Imana 'anbantu babashyigikira bari mu bice bitandukanye byo ku Isi, kandi bazishimira kubana na buri umwe ku munsi udasanzwe mu buzima bwabo. 

The Ben yavuze ko azaba 'umugabo mwiza' mu rugendo rwe na Uwicyeza Pamella 

Ku wa 23 Ukuboza 2023, nibwo The Ben azakora ubukwe n'umukunzi we Uwicyeza mu birori bizabera mu Intare Conference Arena



Source : https://inyarwanda.com/inkuru/136900/imyitwarire-izaranga-the-ben-mu-rugo-rwe-na-pamella-136900.html

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)