Inama umutoza Mashami Vincent yagiriye umutoza mushya w'Ikipe y'Igihugu #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Umutoza wa Police FC wahoze atoza Amavubi, Mashami Vincent yavuze ko nta nama yagira umutoza mushya mushya w'Ikipe y'Igihugu, Umudage Torsten Frank Spittler uretse gutanga ibyo Abanyarwanda bamwifuzaho.

Ku wa Kane w'iki cyumweru ni bwo Ishyirahamwe ry'Umupira w'Amaguru mu Rwanda, FERWAFA, ryameje Torsten Frank Spittler nk'umutoza mushya w'Amavubi usimbura Umunya-Espagne, Carlos Ferrer uheruka kwegura.

Mashami Vincent wahoze atoza Amavubi, abajijwe inama yagira uyu mutoza nk'umuntu na we wanyuze kuri uriya mwanya, yavuze ko nta nama yamugira kuko hari abazazimugira, icyo yamubwira ari ugutanga ibyo Abanyarwanda bamwifuzaho.

Ati 'Inama namugira ni ukuduha ibyo tumwifuzaho nk'Abanyarwanda, ubu nanjye ndi umufana nk'abandi, inama zo hari benshi cyane bazazimugira kandi banaturusha nubwo burambe, ngira ngo namwifuriza amahirwe masa.'

Ku itsinda u Rwanda rurimo mu ijonjora ry'ibanze ryo gushaka itike y'Igikombe cy'Isi cya 2026, yavuze ko rikomeye ariko na none ushaka kuba mwiza uba ugumba guhura n'amakipe meza.

Ati 'Itsinda rirakomeye ariko na none iyo ushaka kuba mwiza ugomba gutsinda abeza, ni itsinda rikomeye iyo urebye amakipe arimo ngira ngo rero ni igihe cyiza cy'abakinnyi bacu kwerekana urwego rwa bo birumvikana byose biba bishoboka mu mupira nta gihugu gihambaye kitatsindwa, nta kipe ihambaye itatsindwa byose rero biterwa n'ubwitange bw'abakinnyi n'uko baba biteguye kandi ndibaza ko twese nanjye ndimo tuzaba tubashyigikiye kandi turabifuzaho ibyiza gusa.'

U Rwanda ruzatangira urugendo rwo gushaka itike y'Igikombe cy'Isi cya 2026 rwakira Zimbabwe mu Rwanda i Huye tariki ya 15 Ugushyingo ndetse na Afurika y'Epfo tariki ya 21 Ugushyingo 2023.

Mashami Vincent yasabye Torsten Frank Spittler gukora ibyo Abanyarwanda bamwifuzaho
Torsten Frank Spittler umutoza mushya w'Amavubi



Source : http://isimbi.rw/siporo/article/inama-umutoza-mashami-vincent-yagiriye-umutoza-mushya-w-ikipe-y-igihugu

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)