Indirimbo 5 zo muri Afurika zaciye agahigo ku... - #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Billboard ni urubuga rwo muri Amerika rukurikiranira hafi imyidagaduro ndetse rugatondeka indirimbo zikunzwe kugeza ku ndirimbo 200 buri Cyumweru. Uru rubuga rwatangiye gukora mu mwaka wa 1894 rwamaze kubaka izina hirya no hino ku Isi hose.

Uru rubuga byibuze rusurwa n'abantu barenga 15,000,000 buri Kwezi bivuze ko iyo umuhanzi abashije gukora indirimbo ikagera kuri urwo rubuga abyandika mu bikorwa by'indashyikirwa yagezeho mu buzima.

Uretse kuba abahanzi bo muri Amerika bashobora kugera kuri urwo rubuga mu buryo bworoshye kuko baba bakorera umuziki ku mbehe yarwo, hari bamwe mu bahanzi bo muri Afurika bamaze kugera kuri uru rubuga inshuro nyinshi.

Uretse kugaragara kuri uru rubuga inshuro nyinshi, hari abahanzi bo muri Afurika babashije kuza mu myanya myiza ku rutonde rw'indirimbo zikunzwe kuri uru rubuga rufatwa nk'urwa mbere ku Isi rutondeka indirimbo zikunzwe.

Dore abahanzi babashije kuza mu myanya myiza ku rutonde rw'indirimbo zikunzwe rukorwa na Billboard.

1.Hugo Masekela yifashishije indirimbo Grazin' In The Grass yabaye iya mbere ikunzwe mu mwaka wa 1968. Uyu mugabo ukomoka muri Afurika y'Epfo niwe muhanzi wo muri Afurika wabashije gukora indirimbo ikaba iya mbere kuri Billboard wenyine.

2.Indirimbo Calm down ya Rema na Selena Gomez niyo ndirimbo ya Kabiri yaje ku mwanya mwiza aho yageze ku wa Gatatu mu ndirimbo zikunzwe kuri Billboard.

3.Indirimbo ya Esence ya Wizkid yasubiranyemo na Justin Bieber ndetse na Tems yageze ku mwanya wa 9 mu ndirimbo zakunzwe ku rubuga rwa Billbord. Iyo gihe hari mu mwaka wa 2021.

4.Indirimbo Water ya Tyla yabashije kuza ku mwanya wa 10 mu ndirimbo zikunzwe iki cyumweru ku rubuga rwa Billboard akaba ari uwa Kabiri ubashije kuza hafi abicyesha indirimbo ye bwite nta wundi muhanzi bafatanyije.

5.Indirimbo Pata Pata ya Miriam Makeba niyo iri ku mwanya wa 5 mu ndirimbo zo muri Afurika zakunzwe cyane ku rubuga rwa Billboard. Miriam yabigezeho mu mwaka wa 1967 icyo gihe akaba yari umugore wa mbere ubigezeho dore ko aka gahigo kakuweho na Tyla wamuje imbere nyuma y'imyaka 56.


Indirimbo Water ya Tlya ikomeje kwandika amateka


Hugo Masekela niwe muhanzi wenyine muri Afurika wabashije kuza ku mwanya wa mbere kuri Billboard Hot 100



Source : https://inyarwanda.com/inkuru/137000/indirimbo-5-zo-muri-afurika-zaciye-agahigo-kuri-billboard-hot-100-137000.html

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)