Ingengo yimari igenerwa ubuhanzi ishobora kw... - #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Itangwa hagamijwe gufasha abahanzi no gufasha mu kurema imirimo mishya ishingiye ku bahanzi akaba atangwa na Minisiteri iba ifite mu nshingano ubuhanzi

Umuyobozi w'Urugaga rw'Abahanzi mu Rwanda, Intore Tuyisengey yabwiye InyaRwanda ko bakomeje gusaba ko iyi ngengo y'imari yiyongera kugirango igere kuri bose babarizwa mu inganda ndangamuco.

Yavuze ati 'Nubwo hari icyo Igihugu gikora ariko iyo ngengo y'imari iracyari nke cyane ari nayo mpamvu twakomeje gusaba ko yakongerwa kandi dushimira Leta ko yumvise ubusabe bw'abahanzi ikadusezeranya ko bishoboka…'

Aya mafaranga ashyirwa mu Nganda Ndangamuco n'Inteko y'Umuco, akoreshwa cyane mu bikorwa bigirira akamaro abahanzi bose muri rusange. Yifashishwa cyane mu gutegura inkunga ibikorwa bizamura impano z'abahanzi nka ArtRwanda-Ubuhanzi, ibitaramo, gutegura amarushanwa yo guhimba indirimbo n'imivugo n'ibindi.

Ntabwo ahabwa umuntu ku giti cye, ahubwo akoreshwa mu bikorwa bibyarira inyungu umubare munini.

Ubwo yatangiza icyiciro cya Gatatu cya ArtRwanda-Ubuhanzi, Minisitiri Utumatwishima yavuze ko bitewe n'ibyifuzwa n'ibikenewe Ingengo y'Imari igenerwa Inganda Ndangamuco ishobora kwongerwa mu rwego rwo kuzamura uru rwego.

Asubiza ikibazo cy'umunyamakuru wa InyaRwanda yagize ati "[...]Ishobora kuba ahubwo wenda idahagije ku rwego twakifuje, ahubwo icyakorwa n'uko bijyanye n'ibyifuzwa n'ibyifuzwa n'ibihari ishobora kongerwa bijyanye n'ibyaba bikenewe ariko ubundi muri Minisiteri y'Urubyiruko n'Umuco, Umuco n'Inganda Ndangamuco (Culture and Creative Industry) yari ifite ingendo y'imari igenerwa ishobora kuba idahagije bijyanye n'ibyifuzo bihari numva twahera kubyaba bihari bishobora kongerwa. Uwo murongo w'ingengo y'imari urahari, ahubwo ni ukuwongera."

Utumatwishima agaragaza ko bafite intego y'uko Inganda Ndangamuco zizatanga umusanzu mu Ingengo y'Imari y'Igihugu nk'uko bigenda mu bihugu birimo nka Nigeria, Leta Zunze Ubumwe za Amerika n'ahandi, aho ubuhanzi bwateye imbere cyane.

Ati "Nakishimira ko iki gice cyaba nk'uko bimeze mu bindi bihugu, turabizi iyo ureba Hollywood (Amerika), Nollywood (Nigeria), Bollywood (U Buhinde) usanga ahari abahanzi 'Creative industry' izamura ubukungu bw'igihugu ku buryo bugaragara."

Leta ya Nigeria yashoye imari nini mu guteza imbere uruganda rw'imyidagaduro muri iki gihugu, byatumye abahanzi b'aho bisanga cyane ku isoko Mpuzamahanga. Ingero ni nyinshi z'abahanzi bo muri iki gihugu nka Burna Boy, Wizkid, Davido, Omah Lay n'abandi utabasha gutumira uko wiboneye mu bitaramo.

Nka Burna Boy kugirango aze i Kigali wamwishyura nibura Miliyoni 500 Frw. Aba banyamuziki baca uduhigo uko bucyeye n'uko bwije mu bitaramo, ku mbuga zicuruzizwaho umuziki n'ibindi, kandi bamaze kwegukana ibihembo bikomeye ku Isi.

Ubushakashatsi bwakozwe n'ikigo IFPI, bwagiye hanze ku wa 17 Ukwakira 2020, bwagaragaje ko uruganda rw'umuziki winjije Miliyari 81.9 € mu bihugu 27 bigize Umuryango w'Ibihugu by'u Burayi n'ubwami bw'u Bwongereza, kandi uru ruganda rw'umuziki rwahanze imirimo igera kuri miliyoni 2.

Ubundi bushakashatsi bwerekanye ko uruganda rw'umuziki rugira uruhare rwa Miliyari 170$ ku ngengo y'imari y'umwaka ya Leta Zunze Ubumwe za Amerika, kandi rugahanga akazi ku bantu barenga miliyoni 2.5 binyuze mu bitaramo, gucuruza ibihangano ku mbuga nkoranyambaga n'ibindi.

Imibare igaragaza ko uruganda rw'umuziki muri Nigeria rwinjiye Miliyoni 26$ muri Nigeria mu 2014, rwinjiza Miliyoni 34$ mu 2018, biteganyijwe ko muri uyu mwaka uru ruganda ruzinjiriza Nigeria nibura Miliyoni 44$.

 

Minisitiri Utumatwishima yatangaje ko hazakorwa ubuvugizi ingengo y'imari igenerwa ubuhanzi ikiyongera bitewe n'ibikenewe gukorwa- Aha yaganiraga na Intore Tuyisenge



Source : https://inyarwanda.com/inkuru/136233/ingengo-yimari-igenerwa-ubuhanzi-ishobora-kwiyongera-136233.html

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)