Isuzu SAR Motors yamuritse imodoka nshya ziko... - #rwanda #RwOT

webrwanda
0

SRI SAR Motors mu Rwanda, yatangiye mu 1977, itangira icuruza imodoka zitwaga Daihatsu, nyuma icuruza izitwa Jack n'izindi. Isuzu Rwanda yibarutswe na SRI SAR Motors yatangiye muri 2018, ihita ihura n'imbogamizi y'icyorezo cya Covid-19 cyibasiye ubukungu bw'u Rwanda guhera muri 2019.

Kuri uyu wa Gatanu tariki 03 Ugushyingo 2023, nibwo Isuzu Rwanda yamuritse imodoka yayo nshya iri ku isoko, iri mu bwoko bwa Pick Up D-Max.

Abera Jenny, ushinzwe ibijyanye no kugurisha muri Isuzu SAR Motors aganira na InyaRwanda, yatangaje ko izi modoka zari zisanzwe zihari ariko ko bifuje kuzimurikira abanyarwanda ku mugaragaro. Ni mu gihe abanyarwanda bari basanzwe bamenyereye ubwoko bwa kera bwa Isuzu.

Yagize ati 'Twagira ngo tuyigeze ku banyarwanda, abanyenganda, abikorera ku giti cyabo, amakompanyi, ama NGOs n'ibindi bigo byinshi bitandukanye kubera ko usanga akenshi nka ISUZU bayitiranya na SUZUKI.'

Jenny yasobanuye ko mu rwego rwo guhangana n'ibura rya Mazutu ku isoko, izi modoka nshya za D-Max zifite umwihariko w'uko zikoranye moteri ikoresha mazutu nkeya, ndetse ikaba ari n'imodoka yorohera uyitwara.

Umuyobozi mukuru wa ISUZU mu Rwanda, Chirag Daswani yavuze ko batewe ishema no kugeza igikorwa nk'iki ku banyarwanda, kandi ko kuva iyi kompanyi yatangira gukorera mu Rwanda mu 1977, bafitanye amateka akomeye.

Ati: 'Twizeye ko ejo hazaza hazaba heza kurushaho. Igihugu kirimo kwaguka, natwe rero turi kugerageza kugendera mu murongo wacyo.'

Chirag yongeyeho ko iyi modoka nshya ari '1.9 engine' ikaba ifite ubuziranenge n'ubudahangarwa bwo ku rwego rwo hejuru.

Yasonabuye ko impamvu bahisemo gukorera mu Rwanda, ari uko kuva batangira kuhakorera imodoka zabo zakunzwe cyane kandi n'isoko ryaho rikaba rihagaze neza cyane ko uko iminsi ishira ibintu byose bigenda bitera imbere.

Uyu muyobozi, yongeyeho ko kompanyi yabo yizerera mu ikoranabuhanga gakondo, ku buryo uramutse uguze imodoka yabo ikagira ikibazo bidashobora kukugora cyane kubona ugikemura mu gihe gito.

Ati'Niba uguze imodoka iguhenze, ni ngombwa ko imara igihe kirekire kandi ikora neza. Akaba ari nayo mpamvu ikoranabuhanga riri mu bikamyo na Pick Ups zacu ryihariye, ku buryo udashobora kugirira ikibazo nk'i Rusizi ngo uhangayike ukenera ibintu byinshi kugira ngo ikibazo gikemuke. Twe twizera ko niba imodoka yawe igize ikibazo, ari byiza ko buri wese ubishoboye yagikemura bitagombye kugorana.'

Isuzu yatangiriye i Tokyo mu Buyapani mu 1916, igera mu Rwanda mu 1977. Kuri ibu  mu Rwanda bahafite ishami i Remera mu Giporoso, kandi bizeye gukomeza gufatanya n'abanyarwanda kurushaho guteza imbere igihugu n'umugabane wa Afurika muri rusange.

ISUZU yamuritse imidoka nshya

Abera Jenny,ushinzwe ibikorwa byo kugirisha muri Isuzu SAR Motors

Sankriti Daswan, umugore w'umuyobozi mukuru wa Isuzu mu Rwanda Â 


Uyu muhango witabiriwe n'abashoramari batandukanye


Umuyobozi wa ISUZU mu Rwanda, Chirag Daswani yavuze ko bamuritse imodoka nshya mu rwego rwo kugendana n'umuvuduko u Rwanda ruriho

Kanda hano urebe amafoto yose yaranze umuhango wo kumurika imodoka nshya za ISUZU D-Max

">Reba uko umuhango wose wo kumurika imodoka nshya za 'ISUZU D-Max' wagenze

">

AMAFOTO: Freddy RWIGEMA - Inyarwanda

VIDEO: Dieudonne MURENZI - Inyarwanda



Source : https://inyarwanda.com/inkuru/136167/isuzu-sar-motors-yamuritse-imodoka-nshya-zikoresha-mazutu-nke-amafotovideo-136167.html

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)