Itike yo kwinjira ku mukino wa APR FC na Kiyovu Sports washyizwe ku bihumbi 50 by'amanyarwanda - YEGOB #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Itike yo kwinjira ku mukino wa APR FC na Kiyovu Sports washyizwe ku bihumbi 50 by'amanyarwanda

Ikipe ya APR FC imeze neza muri iyi minsi igiye gukina na Kiyovu Sports itarafata irange bitewe n'ibibazo byinshi birimo kuyivugwamo nyuma yo gutandukana n'abamwe mu bayobozi bayo.

Ikipe ya Kiyovu Sports izakira uyu mukino yatangaje ibiciro byo kwinjira aho itike ya macye yashyizwe ku bihumbi 3 ahasanzwe hose, 5000 ahatwikiriye, ibihumbi 20 muri VIP ndetse n'ibihumbi 50 muri VVIP.

Uyu mukino uteganyijwe kuba tariki ya 2 Ukubozw 2023, uzabera kuri Sitade ya Kigali Pelé I Nyamirambo. Uyu mukino uteganyijwe kuba Saa kumi n'ebyiri z'umugoroba isaha ikipe APR FC idakunda.



Source : https://yegob.rw/itike-yo-kwinjira-ku-mukino-wa-apr-fc-na-kiyovu-sports-washyizwe-ku-bihumbi-50-byamanyarwanda/

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)