Jali: Umugore witwa Muhoza Josiane yataye uruhinja rw'ibyumweru bitatu muri Ghetto anasiga yandikiye urwandiko Mutwarasibo na nyirinzu - YEGOB #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Umugore witwa Muhoza Josiane yataye uruhinja rw'ibyumweru bitatu muri Ghetto anasiga yandikiye urwandiko Mutwarasibo na nyirinzu.

Mu murenge wa Jali, humvikanye inkuru y'umugore wataye uruhinja aho yabaga muri uwo murenge.

Uwataye umwana ni Muhoza Josiane, wamusize mu nzu yakodeshagamo.

Nyirinzu uyu mugore yabaga, yabwiye BTN TV dukesha iyi nkuru ko uyu mugore yigeze gushaka no gukuramo iyo nda gusa aza kumubuza.

Josiane yasize uyu mwana ndetse maze asiga anandikiye Mutwarasibo amubwira ko adashoboye kurera uwo mwana.

Umujyanama w'ubuzima muri uyu murenge, yahise ajyana uru ruhinja mu kigo nderabuzima kugira ngo yitabwe ni mu gihe Josiane n'umugabo wamuteye inda bari gushakishwa n'Inzego z'umutekano.



Source : https://yegob.rw/jali-umugore-witwa-muhoza-josiane-yataye-uruhinja-rwibyumweru-bitatu-muri-ghetto-anasiga-yandikiye-urwandiko-mutwarasibo-na-nyirinzu/

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)