Uyu mugabo yatanze ibyishimo mu ijoro ryo kuri uyu wa Gatandatu tariki 11 Ugushyingo 2023, mu gitaramo yakoreye mu busitani bwa Century Park Hotel i Nyarutarama, aho yataramiye imbaga y'abantu yiganjemo cyane abarundi.
'Live Music for Good People' ni kimwe mu bitaramo byari bimaze igihe bitegerejwe mu Mujyi wa Kigali, ahanini biturutse ku kuba J.P Bimeni ari ubwa mbere yari ataramiye mu Rwanda.
Ibi byatumye ibinyamakuru cyane cyane ibyo mu Burundi bihanga ijisho iki gitaramo cye, bagenda bagaragaza urugendo rwe umunsi ku munsi.
Yitaye cyane ku kuririmba nyinshi mu ndirimbo ze ziri kuri Album ze ebyiri, harimo iyo yasohoye mu 2020 n'indi yasohoye mu 2022.
Ageze ku ndirimbo zirimo nka 'Iwacu Haryoha' ndetse na 'Wagiye he' ibintu byahindutse, abantu bafatanya nawe kuzirimba ari nako bamushimira.
Byageze aho ahamagara ku rubyiniro abamufashije gutegura iki gitaramo barimo Dj Paulin, ndetse na Samantha wamufashije kwandika indirimbo zigize Album ye ya mbere n'abanyamuziki barimo Kiki Touré na Nicolas bamusanganiye ku rubyiniro.
Nicolas wamamaye mu ndirimbo 'Kugasozi' ndetse na Kiki Toure banataramye mu gitaramo J.P Bimenyi yigeze gukorera muBurundi.
Mu minota 30' ya mbere y'iki gitaramo, uyu muhanzi yaririmbye indirimbo zabiciye bigacika nka "Agahengwe", "wagiye he", "Nzosubira Iwacu" n'izindi zubakiye ku muziki wa Classic Soul asanzwe akora.
Byageze aho ahamagara ku rubyiniro umunyamuziki Kiki Touré yari yatumiye muri iki gitaramo baririmbana indirimbo 'Wagiye ye' ya Canco Haminis, umunyamuziki wagize izina rikomeye mu gihugu cy'u Burundi.
Yanaririmbye indirimbo zirimo nka Free me, Hold me, Better place, Honesty is Luxury, Satisfaction, Slow me, Yarantumye, Garukiraho n'izindi.
Muri iki gitaramo yari kumwe n'itsinda ry'abacuranzi, ryamufashije kuririmba zimwe mu ndirimbo z'abanyabwigi mu muziki nka Canco Amissi, Africa Nova n'izindi.
Asoje iki gitaramo, Bimenyi yavuze ko yashimishijwe no gutaramira mu Rwanda, avuga ko ari inzozi zabaye impamo.
P Bimeni yavukiye i Burundi mu 1976. Nyuma, kubera intambara yabaye muri iki gihugu mu 1993 yaje guhungira muri Kenya akomereza mu Bwongereza ari naho abarizwa muri iki gihe.
Avuga ko ubuzima bwo guhunga bwamwigishije gushikama ku Mana, kuko yabayeho ubuzima bwiza n'ububi, ariko yakomeje gushikama ku Mana yamenye.
Agira inama n'abandi bari mu buzima nk'ubwe gukomera. Yavuze ati 'Ni ukwemera Imana, kutanyeganyega mu kwemeza. Mu buzima urazamuka cyangwa ukamunaka, ibintu birahinduka, ntugire umutima uhangayitse, ahubwo wumve ko Imana ikora, ukomeze gusenga, ugire inshuti, urangwe n'urukundo byose ubicamo.'
Bimeni avuga ko hari imyaka yabayemo ku buryo yumvaga ubuzima bugiye kwanga, ariko ko yakomeje umutsi bitewe n'uko hari ibindi bihe yanyuzemo bikomeye.Â
Uyu mugabo avuga ko iyo ari kunyura mu bihe 'bikomeye' yisunga gitari, agacuranga indirimbo zinyuranye. Ati 'Kenshi usanga umuziki umvuye ntagiye gutesha umwanya umuntu, ndabishima ko Imana yanshyize umuziki mu buzima bwanjye.'
Bimeni avuga ko n'ubwo ariwe wamenyekanye mu muryango we mu bakora umuziki, afite abavandimwe n'abandi bakora umuziki ariko impano z'abo zitamenyekanye nk'uko impano ye yamenyekanye. Ati 'Hari ibyo byinshi dukora bihurira n'urukundo rw'umuziki.'
Asobanura ko gukunda umuziki byatumye 'nyura mu buzima bukomeye'. Ati 'Ni ukwisuzuma ukumva ko ibikomere byashize. Gitari n'umuziki ni umuti ukomeye, kandi uwufate neza, uwufashe neza urakuvura, uwufashe nabi urakwica.'
Bimeni avuga ko igitaramo cye yakoreye i Kigali ari igisobanuro cy'urukundo hagati y'Abanyarwanda n'Abarundi, kandi cyahuje abavandimwe benshi bafite 'indoto nyinshi muri aka kare tuvukamo'.
Bimenyi yakoreye igitaramo cya mbere i Kigali, avuga ko ari inzozi yabashije kurotora
Bimenyi yaririmbye yitaye cyane ku ndirimbo z'abanyabigwi bakomeye mu Burundi
Dj Paulin wateguye igitaramo Bimenyi yakoreye i Kigali, yamushimiye umuhate we
Iki gitaramo kitabiriwe n'abantu biganjemo cyane abarundi babarizwa mu Mujyi wa Kigali
Kiki Toure uri mu bahanzi bakomeye mu Burundi yataramanye na Bimenyi i Kigali
'Tatoo' yashyize mu mugongo, no ku maboko yashyizeho
Umunyamuziki Nicolas wamamaye mu ndirimbo 'Kugasozi' yashyigikiye mugenzi we Bimenyi wakoreye igitaramo i Kigali
Kanda hano urebe amafoto menshi yaranze iki gitaramo cya J.P Bimenyi i Kigali
AMAFOTO: Freddy Rwigema-InyaRwanda.com