Juvénal yayisize muri Dumburi: Kiyovu Sports itakibarizwamo Mvukiyehe Juvenal igiye guhagarikwa na FIFA iminsi 1,095.
Kiyovu Sports ishobora guhagarikwa imyaka 3 na FIFA nyuma yo kutishyura umugande Muzamiru Mutyaba babereyemo miliyoni 11.
Ubusanzwe uyu mukinnyi yareze Kiyovu Sports ndetse anayitsinda tariki ya 25/08/2023, aho FIFA yahise iha Kiyovu Sports iminsi 45 yo kuba yishyuye uyu mukinnyi gusa iyo minsi yageze ntacyo Kiyovu Sports yabikozeho.
Kuri ubu hategerejwe umwanzuro wa FIFA ku cyo izakorera Kiyovu Sports itari yashyira mu bikorwa ibyo yasabwe.