Juvenal wavuze ko General yananiwe gukora ahora mu magambo, yasabye Imana ngo Kiyovu Sports izamurege #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Mvukiyehe Juvenal wahoze ayobora Kiyovu Sports Company Ltd, yavuze ko iby'amarozi ashinjwa atari byo ndetse ko n'ibivugwa ko iyi kipe izamurega agize amahirwe yamurega kuko hari byinshi byahita bimenyekana.

Mu nteko rusange ya Kiyovu Sports yabaye ku munsi w'ejo hashize ku Cyumweru tariki ya 19 Ugushyingo 2023, igice kinini kibanze cyane kuri Mvukiyehe Juvenal wambuwe ikipe yari icyungiwe muri Kiyovu Sports Company Ltd yari abereye umuyobozi igasubizwa gucungirwa mu muryango wa Kiyovu Sports.

Muri iyi Nteko Rusange ni nabwo hatowe ko Ndorimana François Regis [General] usanzwe ari umuyobozi w'Umuryango wa Kiyovu Sports agomba no kuyobora Kiyovu Sports Company Ltd agasimbura Mvukiyehe Juvenal.

General kandi ni bwo yeruriye abanyamuryango ko umukino wa Sunrise yabatsinzemo 1-0 mu mwaka ushize w'imikino ari na wo bavuga ko batayeho igikombe, Juvenal yagize uruhare mu koroga abakinnyi ba Kiyovu ngo batsindwe.

Ati 'Utarajya kure, reka mbanze nkusubize kuri icyo kibazo, ntaza no kubyibagirwa. Ndashaka kuvuga kuri iki kibazo cy'ukuntu ikipe yarozwe kandi ifite Team Manager. Njye nageze aho numva ngiye kwandika ibaruwa kuko numvaga twibwe bigaragara.'

'Hari andi makuru muzamenya mutazi kandi azagera aho akajya hanze, ibyo bintu ndagira ngo nkubwire ngo 90% ntabwo byakozwe n'aba ngaba na 'Staff', byakozwe na Perezida wabo [Mvukiyehe Juvénal]. Akoresheje umuganga yizaniye ku giti cye.'

Yungamo ati 'Njye nagiye mu nzego z'ubuyobozi kandi bukuru, ndababwira nti 'twebwe twararozwe, bandogeye ikipe, kandi nashoye amafaranga yanjye, nagiye i Nyagatare ndarayo, ntanga amafaranga mu mwiherero ndetse byose ndabiheba.'

'[...] Hemedi, waba uzi amagambo uriya mugabo bita Birali yanditse? Ibyo yabwiye Ubutabera. Ibyo yavuze birimo ibintu wabona, ugahita uvuga ngo izina Kiyovu, Imana iyibarire risohoke muri kiriya kirego, bazakurikirane abo babikoranye ariko Kiyovu itarimo. Ni ibintu bye yipangiye ku giti cye, abizi, n'abo babikoranye kandi igihe kizabishyira hanze.'

Mu kiganiro Urukuko rw'Ubujurire rw'Imikino rwo kuri uyu wa Mbere, Mvukiyehe Juvenal yavuze ko umuyobozi (General) ushyira imbaraga mu kuvuga aba nta muyobozi umurimo ahubwo yakaretse ibikorwa bikivugira.

Ati 'Umuntu ushyira imbaraga mu kuvuga cyane, njye mbibona nk'aho aba yananiwe gukora, urakora ubundi ibikorwa bikivugira. Ibikorwa ni byo biguha icyo uvuga cyangwa bikivugira.'

Ku ngingo ya kuba yaragize uruhare mu kuroga abakinnyi ba Kiyovu Sports ku mukino wa Sunrise FC, yavuze ko atari byo ndetse atanemera amarozi cyane ko yanabaga mu itsinda rya Kiyovu Sports risenga.

Ati 'Ubundi nari naravuze ko ntazongera kugira ikintu mvuga kuri Kiyovu Sports, ariko iriya nkuru nanjye yambabaje, cyane ko mfite ikintu nabivugaho, njyewe ubundi amarozi ntabwo nyemera, nakuriye mu muryango w'abasenga, nkurira mu gipadiri, njyewe ubundi inzira zanjye ni ugusenga. Njyewe nababwira ikitwa gutwara igikombe, iyo ubirimo uravuga uti bayovu aho muri hose ni muhaguruke, buri muntu wese mu myemerere ye arwane n'uko yashaka amanota 3.'

'Njyewe imyemereye yanjye nari ndimo n'isengesho, niba mbeshya umutoza Mateso bazamubaze twari dufite itsinda ry'abapasiteri, mbere y'umukino twarasengaga ariko twaravuze tuti uwemera Satani amukoreshe, uwemera ibyo yemera abikoreshe bipfa kuba biduha amanota 3. Njyewe icyo nakoraga ni ugushaka amafaranga nk'aba no mu itsinda ry'abasenga.'

Yakomeje kandi avuga ko yari yarahisemo guceceka ariko akaba yabonye ibintu bikaze, aho yatunguwe n'amagambo y'umuyobozi w'ikipe nka Kiyovu Sports.

Ati 'icyantunguye ni ukubona umuntu w'umuyobozi atangaza ibintu nka biriya, ariko hari aho bigera ukabona birakomeye, nari narahisemo guceceka ariko igihe kirageze ngo tugane inzira y'amategeko. Turi mu gihugu kigendera ku mategeko, ntabwo wabyuka mu gitondo ngo uvuge ibyo wiboneye, umuntu umuvuge uko wishakiye.'

Ku rundi ruhande ariko we nka Juvenal avuga ko atajyana Kiyovu Sports mu nkiko ariko agize amahirwe nk'uko bivugwa iyi kipe ikamurega, hahita haturika byinshi bitigeze bivugwa.

Ati 'Njyewe nahisemo guceceka kuri Kiyovu kuko ni ikipe nkunda, ni ikipe nakunze kuva nk'iri umwana, ndavuga ngo reka njye gushakisha ubuzima ahandi ariko mu buzima bwanjye nzagumya nubaha ikipe Kiyovu, nta nubwo nari mu bantu bavugaga ko bazarega Kiyovu, ariko na none niba abantu ku giti cyabo batangiye kunyataka, bavuga ibintu nka biriya cyane cyane ko atari n'imyemerere yanjye […] Njye ntabwo uyu munsi narega Kiyovu ariko ngize Imana bandega, kuko hari ibintu byinshi mwamenya mutari muzi.'

Yavuze ko kuba ibintu byose ari we birimo gushyirwa ku mutwe abibona nk'ibibazo bihari bashaka gukwepa ahubwo bagakinga ibikarito mu maso abantu bavuga Juvenal kugira ngo abe ari we uba nyiri amakosa.

Juvenal yavuze ko Kiyovu Sports iyobowe na General agize amahirwe iyi kipe



Source : http://isimbi.rw/siporo/article/juvenal-wavuze-ko-general-yananiwe-gukora-ahora-mu-magambo-yasabye-imana-ngo-kiyovu-sports-izamurege

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)