Imodoka yo mu bwoko buzwi nka FUSO, mu rukerera rwo kuri uyu wa 30 Ugushyingo 2023 yafatiwe mu Kagari ka Kabugondo, Umudugudu wa Mataba side ipakiye Toni zisaga icumi z'Umuceri zari zijyanywe bumamyi nkuko bivugwa n'ubuyobozi bwa Koperative COOPRORIZ-ABAHUZABIKORA. Uvugwaho kugurisha uyu muceri wakuwe mu bahinzi akanaterera Kashe uwawufatanwe ni umurobyi(w'amafi). Hibazwa niba amafi yahindutse umuceri. Imodoka yafashwe aho gushyikirizwa RIB ngo ikore iperereza yaruhukirijwe muri Koperative, bamwe bati hari ababyihishe inyuma batagaragara.
Amakuru y'ifatwa ry'imodoka yari ipakiye izi Toni z'umuceri yageze ku intyoza.com nyuma y'amasaha make bibaye, ubwo umushoferi yahise ava mu modoka arigendera asiga imodoka mu Muhanda ariko aza kugaruka nyuma ari nabwo imodoka yerekejwe ku biro bya Koperative, umuceri urapakururwa, urapimwa urabikwa.
Nubwo umunyamakuru wagiye gukurikirana iby'iyi nkuru yahuye n'imodoka isohoka muri Koperative ahagana ku i saa munani z'amanywa, ubuyobozi bwa Koperative COOPRORIZ-ABAHUZABIKORWA Mukunguri buvuga ko inyerezwa ry'umusaruro rikomeje gukorwa ariko ko aribwo bafashe umuceri mwinshi.
John Ndahemuka, Perezida wa COOPRORIZ-ABAHUZABIKORWA Mukunguri yabwiye umunyamakuru ko umuceri wafashwe washyizwe mu bubiko bwa Koperative, aho basabye uwafashwe ndetse n'uvugwaho kuba ariwe wawumugurishije kwerekana aho bawukuye kuko wafatiwe muri Zone ya Koperative kandi umusaruro uhava ukwiye kuba uzanwa muri Koperative.
Mu gihe uyu muyobozi avuga ko bakeneye kumenya inkomoko y'uyu Muceri, aho bitabaye bityo waba umutungo wa Koperative, ubuyobozi bw'Ikigo cy'Igihugu gifite Amakoperative mu nshingano, buvuga ko nubwo butari bwabwiwe iby'aya makuru ariko uyu Muceri wafashwe 'Bumamyi' cyangwa waguzwe mu buryo bwa Magendu ugomba kujya mu mutungo wa Leta, ko ndetse n'ikigo cy'Igihugu cy'Imisoro n'Amahoro-RRA gikwiye kwinjiramo ndetse na RIB kuko harimo n'ibishobora kuba bigize ibyaha.
Mugenzi Patrice, Umuyobozi wa RCA watunguwe no kumva aya makuru atari yahaweho Raporo, yabwiye intyoza.com ati' Ibyo aribyo byose ikibazo ubwo kimenyekanye, icyambere dukora ni uko tugomba gukurikirana aho uwo muceri wagiye uva. Icya Kabiri, ugomba gushyikirizwa Koperative ifite uburenganzira bwo kugurisha umuceri aho ng'aho, hakabaho kumenya aho wavuye, bitaboneka ukagurishwa cyamunara amafaranga akinjira muri Koperative byaba na ngombwa mu bufatanye n'inzego ayo mafaranga yavuyemo ashobora no kwinjira mu isanduku ya Leta'.
Bamwe mu bahinzi b'Umuceri, babwiye intyoza.com ko imwe mu mpamvu hari abacisha umusaruro ku ruhande ari; ibibazo bitandukanye biri muri Koperative, bimwe bishingiye ku kutizera umunzani bakoresha babapimurira, hakaba igiciro babaheraho, hakaba kandi ibyo bakatwa bitari bike kandi batamenyera ubusobanuro, hakiyongeraho kuba umuhinzi asa n'uwahejwe mu ruganda rw'umuceri rwa Mukunguri afitemo imigabane n'ibindi bibazo bisa nk'aho bishingiye kuri bamwe mu bayobozi bubatse igisa no kurira mu bahinzi.
Mu gihe hari bamwe mu baturage cyangwa se Abahinzi bavuga ko umuceri ungana utya utagurishwa bitagizwemo uruhare na bamwe mu bayobozi, baba ab'Amazone cyangwa se mu zindi nzego z'ubuyobozi bwa Koperative, Umuyobozi wa Koperative yabiteye utwatsi, avuga ko ibyo nta muyobozi wabikora. Ni n'aho bamwe mu bahinzi bahera basaba ko inzego za Leta zikwiye kwinjira muri Koperative ndetse no mu ruganda ku bw'ibyo badashira amakenga mu iyubahirizwa ry'amategeko n'uburenganzira ku banyamuryango ndetse n'ikimenyane n'icyenewabo bigamije 'Gukama' abahinzi(Ibyo natwe tugishakisha imvo n'imvano).
Ihishwa ry'amakuru naryo rihatse byinshi kuko Perezida wa Koperative avuga ko yakiriye uwo avuga ko ari umurobyi wagurishije Toni zisaga icumi z'umuceri bakaganira, nyamara umunyamakuru amubajije uko yamubona yanga gutanga Terefone abonekaho kandi bahoranye. Hibazwa uburyo umurobyi yahinduye ifi Umuceri wa Toni zisaga 10.
Bimwe dufitiye amakuru, turacyashaka ibibyuzuza bihagije haba mu buyobozi bwa Koperative COOPRORIZ-ABAHUZABIKORWA Mukunguri ndetse n'uruganda rw'Umuceri rwa Mukunguri-MRPIC abahinzi bafitemo imigabane isaga 70%. Haravugwa byinshi bigisobanye.
Bamwe mu bayobozi haba mu ma Zone y'abahinzi n'abandi baravugwa kugira ukuboko muri ibi bikorwa. Amakuru kandi agera ku intyoza.com ni uko muri aya masaha y'umugoroba hari indi modoka yafashwe ipakiye umuceri. Haravugwa ko abakora ibi bikorwa bashatse ibyangombwa bigaragaza ko umuceri batwara ukurwa ahatari mu mbago z'abahinzi babarizwa muri Koperative COOPRORIZ-ABAHUZABIKORWA Mukunguri ariko ibyo bikaba uburyo bwo kujijisha. Gusa na none, byose hari ababihuza n'imikorere itari myiza iri muri Koperative ndetse n'uruganda bikomeje kwinubirwa n'abahinzi.
Munyaneza Theogene