Kayirebwa na Muyango bakuriwe ingofero, Cyusa... - #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Ni nyuma y'imyaka ibiri yari ishize iri serukiramuco ritaba imbona nkubone ahanini bitewe n'impamvu zirimo icyorezo cya Covid-19 cyibasiye Isi kigahitana ibihumbi by'abantu.

Iri serukiramuco ryahise ritangirana n'ibitaramo bine byageze mu Ntara y'Amajyepfo mu Karere ka Huye, mu Karere ka Musanze mu Majyaruguru y'u Rwanda, mu Burengerazuba mu Karere ka Rubavu no mu Burasirazuba mu Karere ka Ngoma.

Ibi bitaramo byaririmbyemo abahanzi umunani barangajwe imbere na Bruce Melodie, Riderman, Chris Eazy, Alyn Sano, Bwiza, Afrique, Bushali na Niyo Bosco, ariko igitaramo cyasoje iri serukiramuco cyaririmbyemo aba gakondo gusa!

Ni ku nshuro ya Gatatu iri serukiramuco ryari ribaye, kandi ni ubwa mbere ryitiriwe Sosiyete y'Itumanaho ya MTN, ni nyuma yo kwemeranya na East African Promoters (EAP) gukorana mu gihe cy'imyaka itanu iri imbere.

Ryapfundikiwe n'igitaramo gikomeye cyabereye muri BK Arena mu ijoro ryo kuri iki Cyumweru tariki 26 Ugushyingo 2023.

Cyamamajwe cyane kuva mu byumweru bibiri bishize, abahanzi ba gakondo bahabwa umwanya wo kwigaragaza, kuko cyaririmbyemo abahanzi bubakiye kuri gakondo y'Abanyarwanda, Cecile Kayirebwa, Muyango Jean Marie, Ruti Joel, Sophia Nzayisenga ndetse na Cyusa Ibrahim.

Umuyobozi Ushinzwe Imenyekanishabikorwa muri MTN, Kwizera Moses aherutse kubwira InyaRwanda ko gutera inkunga ibi bitaramo byabaye umwanya mwiza wo kurushaho kwegera abakiriya babo, kandi ni urugendo bazakomeza kugendana mu gihe cy'imyaka itanu iri imbere.

Yanavuze ko ibi bitaramo byatanze ibyishimo ku bihumbi by'Abanyarwanda, kandi nabo bibafasha kwizihiza byihariye isabukuru y'imyaka 25 ishize bakorera mu Rwanda.

Yavuze ati 'Umuziki ni imwe mu nkingi dufite muri gahunda z'imyaka itanu iri imbere, rero ni ibintu dukora dupangira igihe kirekire. Dushingiye ku byo twabonye navuga ko dufatanya na East African Promoters (EAP) twagize amahirwe kuko byahuriranye n'uko twarimo twizihiza imyaka 25 tumaze mu Rwanda.'

Akomeza ati 'Icyo nabonye ni uko abantu bari bafite inyota y'ibitaramo, ubwitabire, …abantu bari bizihiwe pe! Kandi natwe bidushishikariza gukomeza gutera inkunga ibikorwa nk'ibi bituma abantu bishima kuko biri muri gahunda zacu ziri imbere…'


Cecile Kayirebwa w'imyaka 77 niwe wari umuhanzi Mukuru muri iki gitaramo

Nawe yabyumvikanishije aririmba ibihangano bye byamamaye. Aherekejwe ku rubyiniro na Ange na Pamella, uyu mubyeyi yeretswe urukundo rudasanzwe muri iki gitaramo, akanyuzamo akabara inkuru ya zimwe mu ndirimbo ze.

Mu gihe cy'iminota irenga 30' yamaze ku rubyiniro yaririmbye yicaye ku ntebe cyo kimwe n'abaririmbyi bamufashije muri iki gitaramo. Yaririmbye bigera aho umwe mu bana bato abyina Kinyarwanda bituma amuterura, bararirimbana.

Uyu mubyeyi yaririmbye indirimbo ye 'Umunezero' yamuhaye izina rikomeye mu muziki, arakundwa karahava kugeza n'ubu. Iri mu ndirimbo zafunguraga Radio Rwanda mu myaka yo hambere.

Yahagurukije ibihumbi by'abantu ubwo yaririmbaga indirimbo 'Inyange Muhorakeye' yahimbye mu rwego rwo kuzirikana Umwamikazi Rosalie Gicanda', icyeza imico n'imyifatire ye idasanzwe y'urwibutso yamuranze akiriho.

Kayirebwa kandi yitaye cyane ku ndirimbo ye yise 'Ndare'. Muri Gicurasi 2020, yavuze ko buri ndirimbo yasohoye afitanye n'ayo amateka yihariye. Icyo gihe yavuze indirimbo ze eshanu akunda zirimo nka 'Inyange Muhorakeye', "Marebe' n'izindi.

Muri iki gitaramo kandi, Kayirebwa yanaririmbye indirimbo ye yise 'Ngarara'. Mbere y'uko ayiririmba, yavuze uko yayimenye binyuze ku mukecuru wayimwigishije. Yavuze ko byamusabye kujya mu rugo rw'uyu mubyeyi, baraganira kugeza ayimwigishije.

Muri iki gitaramo, Kayirebwa yacurangiwe n'itsinda ry'abasore rya Symphony Band bize umuziki ku ishuri rya muzika rya Nyundo. Niwe bacurangiye gusa!

Kayirebwa, ni umuhanzi waririmbye urukundo rw'umwana n'Igihugu, ashimirwa ubuhanga bwe mu nganzo yizihije benshi cyane cyane ku rugamba rwo kubohora Igihugu kugeza n'ubu. Indirimbo ze zaracengeye kuva mu myaka irenga 40 ari mu muziki. Yavuye ku rubyiniro ahagana saa sita z'ijoro, ashima uko yakiriwe.

Yamenyekanishije ubwiza bw'umuziki gakondo w'u Rwanda mu mahanga kandi kugeza n'ubu ntawe uramuhiga, ariganwa ariko ntarashyikirwa.

Uyu mubyeyi azwi mu ndirimbo nka Rwanamiza, Tarihinda, Kana, Inkindi, Mundeke Mbaririmbire, Urusamaza, Rubyiruko, Umulisa, Cyusa, Ndare, Umunezero n'izindi.

Yitabiriye ibitaramo birimo nk'iserukiramuco rya 'Fespad' ya mbere i Kigali, 'Robben Island Event' I Cap yo muri Afurika y'Epfo n'ibindi bitandukanye.


Muyango yaririmbye yitegura kumurika album ye yise 'Imbanzamumyambi'

Umuhanzi usanzwe ari umutoza w'Itorero ry'Igihugu 'Urukerereza' yagaragaje ko agishikamye ku nganzo yemeye. Uyu mubyeyi yageze ku rubyiruko yakiranwa n'amashyi n'akaruru k'ibyishimo, nyuma y'igihe abantu banyotewe no kubataramira.

Yaririmbye anyuzamo akaganiriza abitabiriye igitaramo, ndetse hari abagiye basaba zimwe mu ndirimbo yabaririmbira, ariko akababwira ko hari izo yateguye kandi nziza.

Muyango yinjiriye mu ndirimbo ye yise 'Musaniwabo' iri mu zakunzwe, abantu bacinya akadiho biratinda, kugeza ubwo atanze rugari abantu bafatanya nawe.

Yageze ku ndirimbo 'Sabizeze' ibintu birahinduka, n'iyonka barahaguruka. Uyu muhanzi wagwije ibigwi avuga ko 'Sabizeze' atari indirimbo ahubwo ni umugani yaciriwe na Nyina akiri muto, aho akuriye atangiriye ubuhanzi abiganiriza Itorero Muyango n'Imitari yabarizwagamo, bahimbamo indirimbo kuva ubwo.

Yigeze kuvuga ko yagowe no kwandika amagambo agize iyi ndirimbo, ariko ko kuva yasohoka yatewe ishema n'uburyo abantu bayikunze.

Muri iki gitaramo, yumvikanishaga ko bidatinze azakora igitaramo cye bwite azamurikiramo Album ye yitiriye ikivugo cye 'Imbazamumyambi'.

Abantu bamukuriye ingofero ubwo yaririmbaga indirimbo "Karame nanone"' yahimbiye Perezida Kagame.

Muyango yigeze kubwira InyaRwanda, ko yagize igitekerezo cyo gukora iyi ndirimbo nyuma yo kureba urugendo rw'u Rwanda, uko Perezida n'ingabo zari iza RPA zahagaritse Jenoside, Abanyarwanda bakava mu buhunzi bakongera gutaha mu Rwanda.

Yavuze ko 'iyi ndirimbo ntisanzwe mu buzima bwanjye". Muri iyi ndirimbo hari aho agira ati "...Iyo tubona amahoro aganje mu Rwanda, ibyo byatuma twese tumwirahira."

Muyango ni umwe mu bahanzi b'abahanga cyane bubakiye umuziki wabo kuri gakondo. Afite ibihangano binyura benshi byamamaye kumurusha kuko kenshi iyo muganira akubwira ko hari igihe ajya mu birori bakaririmba indirimbo ze batarabutswe ko ahari.

Mu mabyiruka ye akubwira byinshi. Ariko yitsa cyane ku kuba atarabashije kuba mu Rwanda igihe kinini cy'ubuto bwe.

Muyango yahungiye mu Burundi mu 1961; yahageze akiri umwana, aranahakurira. Aha ni ho inganzo ye yatangiye kuyigaragariza mu matorero atandukanye.

Muyango ni Intore yatojwe na se umubyara Rwigenza na sekuru Butera bazwi cyane mu ngamba Inyanza mu Rukari.

Mu 1989 babonye igihembo cyitwa 'Lauréat du Prix Découvertes de la Radio France Internationale' kubera indirimbo 'Nzavuga yaje".

Mu nshuti z'u Rwanda Muyango yatoje itorero yise 'Ibirezi' ryari rigizwe n'abakobwa b'Ababiligi ndetse mu mwaka wa 2002 yabazanye gukorera ibitaramo bitandukanye mu Rwanda muri FESPAD (Festival Panafricain de la Danse).


Amatorero yatunguranye!

Byari ibyishimo bihambaye ku bitabiriye iki gitaramo ubwo bataramirwaga mu buryo butunguranye n'Itorero Inganzo Ngari ndetse n'Itorero Inyamibwa.

Ntibari ku rupapuro rwamamaza iki gitaramo, ariko abantu banogewe n'imbyino z'abakobwa n'umudiho w'intore.

Inganzo Ngari binjiriye mu ikondera, intore n'ikondera ry'icyizere ryabyinwe n'abakobwa, abantu barizihirwa mu buryo bukomeye.

Bakomereje mu ndirimbo 'Ngwino Mama' yaririmbye n'Ingeri, bakomereza kuri 'Kenyera ukerereze abagenzi', 'Twifitiye igitego', 'Imparata' yamenyekanye cyane kuri Orchestre Impala, bava ku rubyiniro abantu bakinyotewe.

Itorero Inyamibwa ryaserutse muri iki gitaramo ryizihiza imyaka 25 ishize y'urugendo rurerure rimaze rikora ibikorwa byubatse ibigwi kugeza ubu. Rifite abanyamuryango benshi, kandi rimaze gutarama ku Isi hose.

Batanze ibyishimo nyuma y'iminsi ibiri yari ishize bataramiye abakunzi b'abo mu gitaramo 'Kigali Kulture Connect' cyabereye muri Kigali Conference and Exhibition Village ahazwi nka Camp Kigali, cyabaye ku wa Gatanu tariki 24 Ugushyingo 2023.

Aya matorero yatanze ibyishimo, nyuma y'Itorero Ibihame by'Imana

Ibihame by'Imana bataramye muri iki gitaramo banatumira abakitabiriye igitaramo bafite muri Mutarama 2024 bise 'Mutarama Turatarama?'

Binjiriye mu mutagara w'ingoma, hakurikira kuranga ikonde nyuma yo kuriranga bararyikiriza rihamagara intore mu ngamba. Intore zirasakara gitore nyuma y'ibyo hakurikira imihamirizo

Imihamirizo habanje indangamyambi yazamuwe n'Impakanizi wahise anaririmba inkuru y'Abahungu, maze hakurikira umuhamirizo witwa ingorabazi wazamuwe na Gatore umukondo.

Bakurikije umuhamirizo bita urukatsa wazamuwe na Murayire hasoza ikirushya.  Intore zagiye mu myiyereko kandi zerekana uko zatsinze umwanzi mu misohoko, ibitego n'imigara myinshi.

Ibihame by'Imana ni itorero ryatangiye mu mwaka wa 2013 ritangijwe na Bahizi Aimable, hamwe na Igihangange Emery Mukuru wa Massamba Intore hamwe na Burigo Olivier.

Rigamije kwigisha umuco nyarwanda kuko abaritangije ni abantu bakuriye muri uwo muco, bakoze amateka menshi cyane cyane mu kubyina ikinyarwanda.


Cyusa Ibrahim yacyeje Perezida Kagame

Cyusa yinjiriye mu ndirimbo ye yise 'Migabo' yahimbiye Perezida Paul Kagame mu rwego rwo kumushimira intera agejejeho u Rwanda.

Cyusa yasobanuye ko yahimbiye iyi ndirimbo nyuma yo gukorwa ku mutima n'ubuyobozi bwa Perezida Kagame.

Asoje kuririmba iyi ndirimbo, Cyusa yumvikanishije ko Perezida Kagame amaze kugeza byinshi ku banyarwanda, bitangarirwa n'amahanga.

Ati 'Muraho! Mbega byiza; iyi ndirimbo ndirimbye ni indirimbo nahimbiye Nyakubahwa Perezida Paul Kagame, ni indirimbo namuhimbiye mutura ibyiza byose yadukoreye, amaze kutuyobora imyaka itandatu, murebe inzu twicayemo (BK Arena) twayirebaga mu mafilime ariko ubu nibura tuyicayemo nk'abagabo. Namuhimbye 'migambi y'abagabo'. Mumukomere amashyi menshi."

Nyuma y'iyi ndirimbo, uyu muhanzi yanzitse mu ndirimbo yise 'Imena gitero' n'ayo yatuye Perezida Kagame, akomereza mu ndirimbo zirimo 'Marebe', 'Imparamba' n'izindi zatumye ava ku rubyiniro abantu bakinyotewe.

Cyusa si izina rishya mu muziki nyarwanda; hari abageni yarijije mu bukwe biturutse ku bihozo yabaririmbiye. Ni umutaramyi wa cyane wisanzuye mu Kinyarwanda akaba umuhanzi watwawe n'injyana Gakondo.

Yabonye izuba ku wa 13 Nyakanga 1989. Ni mwene Rutare Pierre, se w'umuhanzi w'umubiligi 'Stromae' usigaye ubifatanya no kumurika imideli.

Avuka mu muryango w'abanyamuziki barimo Mighty Popo, Umuyobozi w'ishuri rya muzika rya Nyundo; Tante Fanny [Umufasha wa Rudatsimburwa Albert Umuyobozi wa Contact FM/TV] waririmbye indirimbo 'Ibyiza by'u Rwanda' yakunze gucurangwa kuri Televiziyo Rwanda.

Cyusa yatangiye kubyina mu matorero afite imyaka itanu y'amavuko. Mu gihe amaze mu rugendo rw'umuziki yaririmbye mu bitaramo bikomeye agera no mu mahanga. 



Cyusa yanaririmbye indirimbo ze zakunzwe zirimo 'Marebe', 'Imparamba' n'izindi


Cyusa Ibrahim yaririmbye indirimbo 'Migabo' yahimbiye Perezida Kagame








Itorero Ibihame by'Imana ryagaragaje ko ryiteguye gutanga ibyishimo muri Mutarama 2024


Basile Uwimana wari umushyushyarugamba muri iki gitaramo cya MTN Iwacu Muzika Festival


Ruti Joel yaririmbye ateguza igitaramo cyo kumurika album ye 'Musomandera'

Ni umwe mu bahanzi bakiri bato biziritse kuri gakondo y'Abanyarwanda, kandi muri iki gihe ari mu bakora umuziki wa gakondo bagezweho.

Yaririmbye muri iki gitaramo anyuzamo akavuna umugara, abantu bagafatanya nawe kuririmba nyinshi mu ndirimbo yari yahisemo kuririmba.

Uyu muhanzi yitaye cyane ku ndirimbo ziri kuri album ye yise 'Musomandera' zirimo nka 'Cunda', 'Amaliza' n'izindi.

Yavuze ko ku itariki nk'iyi [Tariki 26 Ukuboza 2023] azakorera igitaramo mu Intare Conference Arena cyo kumurika iyi album ye yihariye.

Ruti yanaririmbye indirimbo ye yakomeje izina rye yise 'Igikobwa', ubundi asaba inkumi zari muri iki gitaramo gufatanya nawe kuririmba. Yacurangiwe na Producer Element, bava ku rubyiniro bashimira uko bakiriwe.

Ruti Joel ni umusore w'urubavu ruto wakuriye iruhande rwa Masamba Intore na Jules Sentore bamuharuriye urugendo rw'umuziki we. Byasembuwe no kuba umwe mu bagize Gakondo Group na Ibihame Cultural Troupe anywana n'umuco kuva ubwo.

Ijwi ry'uyu musore ryumvikanye mu ndirimbo 'Diarabi' yakoranye na Jules Sentore ndetse na King Bayo. Ni indirimbo nawe avuga ko yamwaguriye amarembo y'umuziki, abatari bamuzi batangira kubazanya ngo uwo musore ni nde w'ijwi ryiza!

Urugendo rw'umuziki we yarushyigikiwemo na Masamba Intore wamuhaye album z'indirimbo ze azigiraho kuririmba ndetse ngo rimwe na rimwe bakoranaga imyitozo yo kuririmba.

Sophia Nzayisenga yahaye umwama umusizi Murekatete

Umukirigitananga Sophia Nzayisenga niwe wafunguye ku mugaragaro iki gitaramo ahagana saa moya z'ijoro. Yinjiriye mu mujya w'inanga acuranga indirimbo ye yakunzwe yise 'Nyangenzi', ayisoza abantu batangiye kwisanga mu gitaramo.

Uyu mubyeyi asanzwe afatanya n'itsinda rya Shauku Band mu bitaramo bitandukanye, ariko kuri iyi nshuro yifashishije.

Sophia ni umukobwa Kirusu Thomas, umucuranzi w'inanga wamamaye mu myaka 40 ishize. Ubwo yacurangaga muri iki gitaramo yaragaje ko 'inganzo ifite isoko'.

Mbere yo kuva ku rubyiniro, Sophia yahaye umwanya umusizi Murekatete bakoranye igisigo 'Urweze' maze uyu mukobwa agaragaza ko afite byinshi ahishiye abakunzi be.

Iki ni kimwe mu bitaramo binini, Murekatete agaragayemo nyuma y'igihe gito yinjiye mu ruhando rw'abasizi.

Murekatete vuga ko yatangiye ubusizi akiri umwana inganzo yabwo igakomeza gukura, kugeza aho yakuze agafata umwanzuro wo kubukora by'umwuga.

Yigeze kubwira InyaRwanda ati 'Natangiye ubusizi kuva mu buto. Mu mashuri abanza nari nk'umwana muto wiga gutera intambwe, ubwo nibwo nandikaga inkuru zishingiye ku bitekerezo zirimo inkuru ngufi ndetse n'ikinamico. Ngeze mu yisumbuye nari indirirarugamba y'ibitekerezo bishimwa, nibwo natangiye gukora imivugo yo kwizihiza ibirori bitandukanye.''

Avuga ko intego afite ari ugukora ubusizi, atanga ubutumwa bugamije kwigisha. Ati 'Intego yanjye mu gukora ubusizi ni ugutanga ubutumwa bugamije kwigisha, guhanura abaturarwanda ndetse no gushishikariza abari n'abategarugori kwitinyuka binyuze mu mpano zabo ariko bishinze umuzi ku muco n'indangagaciro by'abanyarwanda.'' 







Ruti Joel yaririmbye yitaye cyane ku ndirimbo ziri kuri album ye 'Musomandera'


Ruti Joel yaririmbye muri iki gitaramo yizihiwe, asaba abantu kuzitabira igitaramo cye kizaba tariki 26 Ukuboza 2023 

Umwe mu bana yasanganiye ku rubyiniro Cecile Kayirebwa


Kayirebwa yaririmbye yitaye cyane ku ndirimbo ze zakunzwe mu bihe bitandukanye





Muyango yavuze ko tariki 23 Ukuboza 2023 azakora igitaramo cyo kumurika album ye 

Itorero Inganzi Ngari ryunamiye Nzeyimana Alain witabye Imana wahoze ari Umuyobozi wabo 








Itorero Inyamibwa ryatunguranye muri iki gitaramo ryigaragaza mu mbyino zinyuranye







KANDA HANO UREBE UBWO KAYIREBWA YARIRIMBAGA INDIRIMBO ZE NYINSHI ZAKUNZWE

">

Kanda hano urebe amafoto menshi yaranze igitaramo cy'iserukiramuco 'MTN Iwacu Muzika Festival'

AMAFOTO: Freddy Rwigema-InyaRwanda.com



Source : https://inyarwanda.com/inkuru/136936/kayirebwa-na-muyango-bakuriwe-ingofero-cyusa-acyeza-perezida-kagame-ibyaranze-mtn-iwacu-mu-136936.html

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)