Kayonza: Abagore bakorera mu masoko barasaba... - #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Abagore bafite abana bonka bacururiza mu masoko atandukanye mu karere ka Kayonza bavuga ko bahura n'inzitizi zituma batoroherwa no konsa abana mu buryo buboneye mu gihe bari mu mirimo y'ubucuruzi buciriritse n'indi mirimo ikorerwa mu masoko dore ko bacururiza bahetse abana mu mugongo.

Aba babyeyi bavuga ko bifuza gushyirirwaho ibyumba bifashisha mu gihe bagiye konsa ndetse bigashyirwamo n'ibikoresho byifashishwa gukaraba intoki. Abagore bakorera mu isoko rya Kayonza riherereye mu Murenge wa Mukarange ndetse n'irya Kabarondo riherereye mu kagari ka Rusera babwiye InyaRwanda ko umugore ushaka konsa bitamworohera.

Bavuga ko biterwa n'impamvu zinyuranye zirimo gutinya ko abana babo bashobora kurwara indwara zikomoka ku mwanda bitewe nuko mu isoko nta hantu hisanzuye bashobora kubona bakifashisha kugira ngo bonse abana uko bikwiye.


Bamwe mu bagore bacururiza mu masoko bavuga ko babangamiwe no kutagira ahantu hisanzuye ho bonkereza

Umwe muri abo bagore witwa Uwimana Diane avuga bifuza kubakirwa inzu igenewe bonsa kandi igashyirwamo ibikoresho bibafasha gusukura intoki zabo mbere yo Konsa. Ati: "Umubyeyi ushaka konsa arimo gucuruza biragoye usanga twonsa abana kubera ko barize naho ubundi dutegereza gutaha bakonka neza tugeze mu rugo".

"Kuba umubyeyi agomba konsa umwana turabyigishwa ariko tukabangamirwa no kubona ahantu hisanzuye twonkereza abana bacu. Iyo umubyeyi ari mu isoko akenshi atinya konsa umwana kubera impungenge z'uko umwonkeje ufite intoki zisa nabi umwana yarwara inzoka bitewe nuko tuba twakoze ibintu byanduza intoki zacu."

Bamwe mu babyeyi bakorera mu isoko riherereye mu kagari ka Nyagatavu ahazwi nko kuri Reach  babwiye InyaRwanda ko ababyeyi bonsa hahacururiza batoroherwa no konsa kubera imiterere yaryo.

Umwe muri abo babyeyi, Umutoniwase Clarisse aganira na InyaRwanda.com yavuze ko kutagira uburyo bwo kwisanzura barimo konsa bituma ababyeyi batonka uko bikwiye.

Yagize ati: "Ababyeyi benshi bakorera muri iri soko birabagora konsa abana babo, igihe cy'izuba usanga bigoye konsa umwana ariko iyo bigeze mu mvura dutinya no konkereza abana muri ibi byondo ubona. 

Muri iri soko ryacu tubangamirwa no kuhonkereza kubera urusaku ruba ruhari. Icyo twasaba nuko batwubakira ahantu twajya twicara tukonsa abana bacu dutuje."


Ubuyobozi bw'Akarere ka Kayonza buvuga ko ahateganyijwe kuzubakwa amasoko ajyanye n'igihe hazanubakwa  icyumba cyo gufasha ababyeyi konsa abana.

Umuyobozi Wungirije ushinzwe imibereho myiza mu karere ka Kayonza, Harelimana Jean Damascene, yabwiye InyaRwanda.com ko muri ako karere batangiye gutekereza uburyo abagore bafashwa Konsa mu gihe  bari mu kazi batagombye gusanga abana mu rugo.

Yagize ati: "Gahunda yo gufasha ababyeyi konkereza ku kazi irahari, turimo turareba ahakorerwa akazi gatandukanye uburyo haboneka ibyumba ababyeyi bonkerezamo mu gihe abakozi bari mu kazi. Visi Meya Harelimana, yakomeje avuga ko mu masoko bateganya kubaka hazashyirwamo ibyumba abagore bonsa bazajya bonkerezamo".

Agira ati: "Mu masoko naho turimo turatekereza uburyo ibyumba byo konkerezamo bihaboneka ariko hari aho ugera ugasanga hatari inyubako zimeze neza kuburyo hashyirwa icyumba kimeze neza. Ubundi umubyeyi yagakwiye kuba afite ahantu ashyira umwana hafi y'aho akorera kuburyo ashobora kuhamusanga agiye kumwonsa cyangwa agiye kumwitaho mu bundi buryo. 

Ahazubakwa amasoko yujuje ibisabwa duhereye ku rya Kabarondo rigiye kuzura icyo cyumba kigenewe gufasha abagore bonsa kizashyirwamo."

Ikigo cy'Igihugu gishinzwe Imikurire no kurengera umwana (NCDA) kigaragaza hagati y'umwaka wa 2015 na 2020, abagore bonsa neza abana bari munsi y'amezi atandatu ya mbere ntacyo bavangiwe ko bagabanutse kuburyo bavuye ku kigereranyo cya 87.3 muri 2015 bakagera kuri 80.9 % mu mwaka wa 2020 nk'uko byagaragajwe n'ubushakashatsi bwa DHS 2019/2020.

Umukozi ushinzwe imirire y'umwana n'umubyeyi mu kigo cy'Igihugu gishinzwe imikurire no kurengera umwana (NCDA) Machara Faustin, yemeza ko konsa neza umwana utarageza ku mezi  atandatu kandi agahabwa amashereka yonyine nta kundi amuvangiye bimurinda indwara zitandukanye zibasira abana b'impinja anavuga ko amashereka arimo intungamubiri zihagije umwana aba akeneye ndetse akagira ubwirinzi ku ndwara zibasira abana.

Minisitiri w'Uburinganire n'iterambere ry'Umuryango, Dr Valentine Uwamariya, ubwo yatangiza icyumweru cyahariwe kwita ku Konsa yasabye abakoresha korohereza abakozi bakabona ahantu bonkereza kandi batavuye aho bakorera.

Yagize ati: "Dushishikariza abakoresha batandukanye kuba bagena aho ababyeyi bonkereza, kubera ko twese twirirwa twiruka, turi mu buzima busaba ababyeyi bombi gukora, usanga bigoranye ko umubyeyi yakonsa igihe cyose nta mbogamizi ahura nazo cyane cyane izigendanye n'amasaha y'akazi.'

Icyumweru cyahariwe kwita ku konsa mu rwego rwo kwizihiza umunsi  Mpuzamahanga wahariwe  Konsa cyatangiye kuwa Gatatu tariki ya 1 Ugushyingo kikazasozwa  kuwa Kabiri tariki ya 7 Ugushyingo 2023. Uyu mwaka nsanganyamatsiko yahariwe umunsi Mpuzamahanga wo kwita ku  Konsa Igira iti" Duharanire ko ababyeyi bonkereza aho bakorera "

Ubushakashatsi bwakozwe n'ikigo cya Centers for disease control and prevention', buvuga ko konsa umwana amashereka bitanga intungamubiri nyinshi ku mwana kandi bishobora kurinda umwana na nyina indwara zitandukanye.


Ababyeyi bacururiza mu masoko babangamiwe no kutagira ahantu hisanzuye bonkereza abana baba bahetse



Source : https://inyarwanda.com/inkuru/136226/kayonza-abagore-bakorera-mu-masoko-barasaba-gukurirwaho-inzitizi-bahura-nazo-zibabuza-kons-136226.html

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)