Kenny Sol yaciye impaka hagati ya Bruce Melod... - #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Uyu musore ubwo yari yakiriwe n'itangazamakuru ku kibuga cy'indege mpuzamahanga i Kanombe, abajijwe uko ku ruhande rwe afata 'Battle', niba aramutse ayikoze n'umuhanzi mugenzi we byaba ari ukumusenya koko.

Yagize ati:" Battle biterwa n'ikintu igamije kandi bikanaterwa n'ukuntu yanavuzwe, ariko kuri njyewe nzi ko Battle zisanzwe ziba kandi zikaba zanakwinjiza amafaranga, ahubwo mu buryo butarimo inzangano, izo battle zibe ubundi zikorerwemo amafaranga kuko ntabwo mbibaramo nko guhangana cyane ko dusanzwe tuzibona mu bihugu bitandukanye nka Amerika n'ahandi hatandukanye kandi bigakorwa nta rwango ahubwo hagamijwe kuzamura muzika no gukorera amafaranga, ahubwo biterwa n'ikintu iyo battle bashatse kuyita".

Ihanganisha hagati y'abahanzi Bruce Melodie ndetse na The Ben riri gukura umunsi ku munsi. Abantu benshi bakomeje kugaragaza ko byaba byiza hateguwe igitaramo gihuza aba bahanzi babiri hanyuma bagakosorana, buri wese akerekana ubudahangarwa bwe akoreshehe ijwi rye ry'umwimerere.

Bijya  gutangira  Muyoboke Alex ufatwa nk'umunyabigwi muri uru ruganda rw'imyidagaduro nyarwanda, aherutse kuvuga ko  hakenewe 'Battle' hagati ya The Ben  na Bruce Melodie ndetse bikaba byaba ari na bumwe mu buryo bwo guteza imbere imyidagaduro nyarwanda yaba kubona amafaranga n'ibindi nk'uko mu bihugu nka Uganda na Amerika babigenza.

Melodie nawe icyo gihe nyuma yaje yungamo avuga ko nibashaka kuzana ibya 'Battle' hagati ye na The Ben, nta kibazo rwose yiteguye neza kuzerekana ubudahangarwa bwe ndetse byanarimba agakubita The Ben akanyafu ku nda ubundi agahita yimanukira.

Babikojeje The Ben, yabiteye ishoti  avuga ko ibintu byo kuvuga ijambo Battle atari byiza  kuko bisenya abahanzi. Yagize ati'' Ubundi hateguwe igitaramo abafana ba The Ben na ba Bruce Melodie tukabashimisha byaba byiza. Ijambo Battle muryirinde kuko amateka y'igihugu cyacu yerekana ko ihangana ricamo abantu ibyiciro atari ryiza. Bitewe n'amateka y'igihugu cyacu nta Battle dukeneye".

Melodie bongeye kubimukoza, yagize ati "Ubwo niba The Ben atabishaka nta kundi".Ariko njyewe ubundi nkorera umuziki amafaranga; ibyo kuvuga ngo habayeho guhangana, ngo gutinya, ngo gutsindwa, icyo nzicyo iyo iza kuba, uko byari kugenda kose nari kuyikuramo amafaranga naho ubundi bitarimo amafaranga mutware kure rwose".

Reba ikiganiro Kenny Sol yagiranye na Inyarwanda

">

Reba indirimbo 'Enough' ya Kenny Sol

">

Kenny Sol avuye muri Canada mu gihe kigera ku mezi abiri


Kenny abona ko 'Battle' nta kintu itwaye

Kenny Sol ubwo yakirwaga ku kibuga cy'Indege i Kanombe





Source : https://inyarwanda.com/inkuru/137027/kenny-sol-yaciye-impaka-hagati-ya-bruce-melodie-na-the-ben-kuri-battle-video-137027.html

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)