Mu ntangiro z'umwaka ushize wa 2022 nibwo Kim Kardashian na Kanye West uzwi nka Ye batandukanye mu mategeko nyuma y'imyaka umunani babana ari umugabo n'umugore.Â
N'ubwo bari mu byamamare byamaranye igihe kirekire, batandukanye nyuma y'uko Kim Kardashian yavugaga ko ananizwa cyane na Kanye West amutegekesha igitugu ndetse hakiyongeraho no gucana inyuma.
Bimwe mu byananije Kim Kardashian ni amategeko Kanye West yari yarashyizeho ategeka ko Kim Kardashian agomba kuyakurikiza byanze bikunze ndetse mu myaka ye bamaranye akaba yaragerageje kuyakurikiza.
Dore amategeko Kanye West yari yarashyizeho;Â
Kim Kardashian ntiyemerewe kuvugana n'abashijwe umutekano we.
Nta telefone yemerewe gufata igihe bari ku meza.
Kanye akunda cyane Kim Kardashian iyo nta birungo by'ubwiza(Make Up) yisize.
Kim agomba guhanga amaso Kanye ari kurubyiniro(stage)
Imyenda ya Kanye igomba gufurirwa ukwayo yonyine
Kanye ni we uhitamo imyenda Kim yambara iyo atwite.
Kim Kardashian ntagomba kuvugana n'abo yatandukanye nabo.
Abacunga umutekano w'umugorewe bagomba kwambara imyenda y'irabura gusa.
Ibi byose nibyo byatumye Kim Kardashian yumva abangamiwe cyane hanyuma ahitamo gutandukana na Kanye West bari bafitanye abana. Icyo gihe basesa isezerano bagiranye ryo kubana mu mwaka wa 2014 mu butariyani, Kim Kardashian niwe wasigaranye inzu bari batuyemo.
Nyuma yo gutandukana kwabo, Kanye West yagerageje gusubirana na Kim ariko biranga burundu ahitamo gutangira ubuzima bwe bwite ashaka n'undi mukunzi mushya.
N'ubwo Kim Kardashian aherutse gutangaza ko atajya avuga ku bantu batandukanye cyangwa ngo avuge ku mubano w'abandi, yashyize avug ko Kanye West abaye mu buzima bubi cyane.
Mu kiganiro Kardashian aheruka gushyira hanze yavuze ko umukobwa wabo yasanze Kanye West atuye mu buzima bubi cyane aho atuye mu nzu zikodeshwa ndetse akaba ari nta mutetsi agira.Â
Kim Kardashian yagize ati "North yagiye kwa se aravuga ngo 'Papa ni uwa mbere nta mutetsi agira ndetse aba mu nzu yo gukodesha nta barinzi bahagije afite. Aho atuye nta mutekano uhari. North yararize cyane ambaza impamvu twebwe tudafite inzu zo gukodesha."
Uyu mukobwa North wamenye uko papa we abayeho nabi, ni we mwana wa mbere Kim Kardashian na Kanye West babyaranye avuka ku wa 15 Kamena 2013.
North West buwe wavuze ubuzima Kanye West abayemo
Kanye West yabanye na Kim Kardashian mu mwaka wa 2014.
Nyuma y'imyaka 8, Kim Kardashian yaje gutandukana na Kanye West.
Kim Kardashian yavuze ko North akunda kwibera ka se kubera ko ari hato kandi hari abantu benshi kubera atuye muri apartment.