Kimenyi na Muyango bashyize hanze amatariki y'ubukwe bwa bo #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Umunyezamu w'Ikipe y'Igihugu Amavubi na AS Kigali, Kimenyi Yves n'umukunzi we Uwase Muyango Claudine bashyize hanze integuza y'ubukwe bwabo buzaba muri Mutarama 2023.

Mu nteguza Muyango ukorera ISIBO TV na Kimenyi Yves bashyize hanze ni uko ubukwe buzaba tariki ya 6 Mutarama 2024.

Basohoye iyi nteguza "Save the Date" mu gihe ku wa Mbere w'iki cyumweru ari bwo Kimenyi Yves yabazwe imvune ikomeye yagiriye ku mukino wa AS Kigali na Musanze FC tariki ya 29 Ukwakira 2023.

Mu nkuru iheruka ISIMBI yabagejejeho ni uko ubu bukwe bwari buteganyijwe mu Kuboza 2023 ariko kubera iyi mvune biba ngombwa ko bimura amatariki, amakuru avuga ko umunsi yabagiweho ari na bwo bagombaga gusezerana imbere y'amategeko.

Tariki ya 28 Gashyantare 2021 nibwo Kimenyi Yves yafashe icyemezo yambika impeta y'urukundo, Uwase Muyango Claudine wegukanye ikamba rya Nyampinga uzi kwifotoza kurusha abandi muri 2019 "Miss Photogenic 2019" maze amusaba ko yazamubera umugore undi arabyemera.

Ni umuhango wabereye mu Busitani bwa Centerpiece hafi ya Kaminuza ya ULK, mu Karere ka Gasabo mu murenge wa Gisozi.

Ntabwo byahise bikunda ko bakora ubukwe ariko baribaniye nk'umugore n'umugabo ubu bakaba bafitanye n'umwana w'umuhungu, Kimenyi Miguel Yannis.

Bagiye gukora ubukwe nyuma y'imyaka hafi 5 y'uburyohe bw'urukundo. Mu Kuboza 2019 ubwo yaganiraga n'ikinyamakuru ISIMBI, Kimenyi Yves yavuze ko nubwo abantu bamenye urukundo rwabo muri Kanama 2019 ariko bari bamaze nk'amezi abiri bakundana ariko bari baramenyanye mbere.

Yagize ati'hari hashize igihe gito, hari igihe ikintu kiba gito ariko kigahita kikuzamo vuba vuba, ntabwo byatinze kumenyekana cyane kuko kugira ngo bijye hanze byari bimaze nk'ukwezi n'igice cyangwa 2, ni ukuvuga ko kuri twebwe hari intambwe byari bimaze gufata. Twari dusanzwe tuvugana ariko guhura twahuriye mu isabukuru (anniversaire) y'umushuti we ariko njye ni we nari ngiye kureba mpita nikomereza.'

Aba bombi bahura bwa mbere bahuriye mu isabukuru y'umukobwa wari inshuti yabo bombi batangira kugenda bavugana biza kuvamo urukundo.

Bashyize hanze integuza y'ubukwe bwabo
Bagiye kubana nyuma y'uburyohe bw'urukundo bw'imyaka 5



Source : http://isimbi.rw/imyidagaduro/article/kimenyi-na-muyango-bashyize-hanze-amatariki-y-ubukwe-bwa-bo

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)