Tariki 02/12/2023 kuva saa tatu za mu gitondo hazaba igiterane "Kwambuka Mbere yo Kwambuka" cyateguwe na Soul Healing Revival Church iyoborwa na Prophet Claude. Kizabera kuri Dove Hotel mu Mujyi wa Kigali. Kizayoborwa na Prophet Claude, kiririmbemo El Shaddai choir na Soul Healers Worship Team.
Ni umunsi utegerezanyijwe amatsiko menshi n'abanya-Kigali. Kizigenza mu kwamamaza, Lion Imanzi, ahamagarira abantu kuzitabira iki "giterane kidasanzwe kizayoborwa na Prophet Claude ufite impano yo gukiza abantu no kubohora ababoshywe. Ni mu nsanganyamatsiko igira iti 'Kwambuka Mbere yo Kwambuka'. (...)".
InyaRwanda yaganiriye na Prophet Claude, tumubaza byinshi kuri iki giterane birimo impamvu bacyise "Kwambuka Mbere yo Kwambuka", aho kucyita "Kwambuka" nk'uko benshi bakunze kwita ibiterane bisoza umwaka. Twanamubajije amashimwe asozanyije umwaka wa 2023 ubura iminsi micye ukarangira.
InyaRwanda: Igiterane 'Kwambuka mbere yo kwambuka', kuki mwagiteguye mukagiha iri zina. Dusanzwe tumenyereye gusa ibiterane byo kwambuka. Ni ibihe bintu nka bitatu byo kwitega muri iki giterane?
Prophet Claude: Impamvu ni uko Imana igiye gutwara abantu ku rundi rwego nk'uko byagendekeye Abisiraheri mbere yo kugera mu gihugu cy'amasezerano, babanje kwambuka. Imana izaremera abantu benshi ubuhamya bushya bubinjiza mu mwaka tugiye kwinjiramo ku bw'imbaraga z'amasengesho tuzasenga. Ibintu 3 twiteze muriki giterane:
1. Kizarangwa n'ubuhanuzi bwinshi, duhanura ku bantu bazaba baje mu giterane kandi umwuka w'ubuhanuzi uzatangira gukora ibintu bikomeye murako kanya nk'uko Yesu yahanuriye umusamariyakazi agahita ahinduka ubuzima bwe bukaba bwiza.
(Yohana 4:19) nk'uko Ezekiyeli yahanuriye amagufa yumye akakira ubuzima niko nzahanura ku buzima bw'abantu ibintu byangiye bigahita bishoboka. (Ezekiyeli 37:4)
2. Guhinduka kuri benshi bari mu ngeso mbi bagakizwa bakaza kuri Yesu. (Ibyakozwe n'Intumwa 2:38)
3. Gukiza indwara n'ubumuga batandukanye nkuko Imana yabinsigiye amavuta y'ibitangaza no gukiza indwara nyinshi no kubohoka ku mivumo ya karande no kumyuka mibi no ku bantu barozwe (Matayo 4:24).
InyaRwanda: Ni bande batumiwe by'umwihariko muri iki giterane?
Prophet Claude: Abatumiwe muri iki giterane ni El Shaddai choir n'abandi batumirwa batandukanye twagize ibanga kugira ngo dutere abantu amatsiko. Icy'ingenzi ni uko bizaba byiza kurushaho. Tuzagira umwanya munini mu kuramya no guhimbaza Imana kandi kororari iba irimo abaramyi benshi barenze umwe.
InyaRwanda: Mwadusangiza amateka ya Soul Healing Revival yateguye iki giterane, yatangiye ryari, iyerekwa ryayo ryavuye ye, ni irihe yerekwa ryanyu?
Prophet Claude: Soul Healing Revival Church yatangiye mu 2012, imaze imyaka 11, iyerekwa ryavuye ku Mana ubwo nari ndiho nsenga saa munani z'ijoro umucyo unzaho, murikirwa n'Umwuka Wera nuzura umuriro mwinshi, wa Mwuka wera numva hari ibintu utwitse mu buzima bwanjye.
Ndimo gusenga nsaba Imana kumbohora ku bijyanye na karande n'ibiboha abantu muri rusange. Marayika araza ahagarara iburyo bwanjye ankora ku mutwe nkomeza kumva umuriro mwinshi, uwo Marayika arambwira ngo "ndakubohoye nawe jyenda ubuhore benshi".
[Marayika arakomeza] ati "Kandi aho uzagera hose ubwiriza ubutumwa bwiza abantu bazabohoka. (Yesaya 61:1)". Kandi koko byarankurikiranye aho ngeze abantu barabohoka mu bihugu byinshi maze kujyamo.
Vision ya Soul Healing Revival church iri muri Yesaya. Umwuka w'Umwami Imana ari kuri jye, kuko Uwiteka yansize amavuta ngo mbwirize abagwaneza ubutumwa bwiza, yantumye kuvura abafite imvune mu mutima no kumenyesha imbohe ko zibohowe, no gukingurira abari mu nzu y'imbohe (Yesaya 61:1).
InyaRwanda: Umwaka urarangiye, ni ayahe mashimwe mufite y'ibintu biremereye mwashima Imana ku gihugu cyacu no ku Itorero?
Prophet Claude: Amashimwe nashima ku gihugu ni menshi bitewe n'imirimo n'ibitangaza ngenda mbona Imana ikora mu gihugu cyacu kandi nk'umuvugabutumwa maze kuzenguruka ibihugu byinshi nasanze Imana yaraduhaye igihugu cyiza n'impano y'ubuyobozi bwiza.
Nshingiye ku byo mbona nk'umutekano mwiza tukagera n'aho dusagurira n'ibindi bihugu bikumva bifite ibyiringiro kubera u Rwanda, uburyo Leta yacu iha abanyamadini kwisanzura mu murimo w'Imana no gukora ibiterane nk'ibi dukora,;
Uburyo leta yacu yitwaye mu kuturinda icyorezo cya Covid 19 cyazengereje abantu ku isi yose bagaragaza ishyaka n'urukundo bakunda abaturage, inama zihoraho zo kurinda abaturage mu gihugu cyose, ibikorwa remezo hirya no hino mu gihugu urajya ahantu mu gihe gito wasubirayo ukabona harahindutse ibyo tubikesha ubuyobozi bwiza.
Ndashima lmana ku bw'itorero rya Kristo mu Rwanda, ndashima abayobozi b'amadini n'amatorero mu Rwanda uburyo bafite ishyaka ryo kuvuga ubutumwa bwa Yesu no guhindura benshi ngo bave mu ngeso mbi no guha abantu ibyiringiro by'ejo hazaza babavura imvune zo mu mitima.
Banabigisha kwiteza imbere. Ikindi nshimira itorero n'uburyo abakozi b'lmana benshi bo mu Rwanda bari 'Smart' mu nsengero zabo hari isuku. Nezezwa n'uburyo kandi bateguramo ibikorwa by'abanyamadini ubona bisobanutse kandi bakabitegurana ubuhanga".
Prophet Claude ni umukozi w'Imana ukunze gushishikariza abantu kuba mu buzima buramya Imana. Nubwo ari umuhanuzi, akunda cyane no kuramya Imana ndetse afite indirimbo yo kuramya yise "Muri Yesu". Mu biterane akora bitandukanye ntashobora kwibagirwa gutumira abaramyi.
Yigeze kuvuga ko "Umukristo utaramya Imana, ameze nk'umuturage utagira indangamuntu". Agereranya uwo muntu nk'umushoferi utwaye imodoka mu muhanda nta perime. Iyo uwo muntu abonye abapolisi, yenda kugwa kubera ubwoba bwinshi. Asobanura ko kuramya Imana "ni ho imbaraga zacu zose zikubiye".
Prophet Ndahimana ati "Iyo uramya Imana bituma uhishurirwa, ugenda umenya Imana mu buryo budasanzwe." Prophet Claude yanagaragaje uburyo butanu bwo kuramya Imana. Ni uburyo yasobanuye yifashishije imirongo yo muri Bibiliya".
Ku bantu bibaza ku mbaraga zimushoboza gukora ibitangaza, Prophet Claude abasubiza ko ibanga ari mu kuramya Imana. Ati "Ni bwo buryo ngiramo bwo gusenga kuko ni yo soko y'ahantu nkura amavuta yo gukorera Imana, yo guhanura, yo gusengera abantu barwaye no kuvuga ubutumwa bwiza."Â
Uyu mukozi w'Imana uvuga ko kuririmba no kubwiriza byuzuzanya ndetse akaba abifata nk'impang, aratangaza ko iyo arimo kuririmba, "numva imbaraga z'Imana cyangwa se mbasha kwambara imbaraga z'Imana kandi numva nishimye".
Prophet Claude yararitse abaturarwanda kuzitabira igiterane 'Kwambuka Mbere yo Kwambuka'
Prophet Claude Ndahimana hamwe n'umufasha we
Prophet Claude yacyeje ubuyobozi bw'u Rwanda burangajwe imbere na Perezida Kagame
Igiterane "Kwambuka Mbere yo Kwambuka" kizabera muri Dove Hotel tariki 02 Ukuboza 2023