Ku Isi hose niwe wabikoze: Lionel Messi yanditse amateka yatumye ibuhugu byose byo ku Isi n'abakinnyi bose muri rusange bahabwa umukoro.
Umukinnyi wa mbere ku Isi Lionel Messi akomeje kuvuna umuheha akiyongeza undi bitewe nibyo uyu mugabo amaze kugeraho mu Isi y'umupira w'amaguru, Messi nyuma yo kwegukana Ballon D'or ya munani byatumye yanikira bagenzi be adasize n'ibihugu byose byo ku Isi.
Lionel Messi niwe mukinnyi wo mu gihugu cya Argentina wabashije kwegukana igihembo cy'umukinnyi wahize abandi ku Isi aricyo Ballon D'or gusa igitangaje nuko uyu mugabo uramutse ufashe ibigugu byose bikomeye mu mupira w'amaguru ugateranyaho abakinnyi bo muri ibyo bihugu bagiye batwara Ballon D'or wasanga nta gihugu nta kimwe cyakuzuza umubare wizo Lionel Messi amaze kwegukana.
Igihugu cya Argentina nicyo kiyoboye ibuhugu byose byo ku Isi byatashyemo Ballon D'or nyinshi gusa izo zose zegukanywe n'umukinnyi umwe ari we Messi urigukinira Inter Miami mu gihe igihugu cy'Ubufaransa gikurikira Argentina abakinnyi batanu batwaye zirindwi.
Dore uko ibuhugu bikurikirana n'umubare w'abakinnyi bagiye begukana Ballon D'or:
Â