Kuba tutavuga si uko imitwe irimo ubusa - Danny Usengimana yashinje Police FC kumuhemukira bikabije #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Rutahizamu w'umunyarwanda uheruka kwimukira mu gihugu cya Canada, Usengimana Danny yashinje Police FC kumubuza amahirwe yo kujya gukora igeragezwa muri Nantes FC yo mu Bufaransa.

Danny Usengimana yasinyiye Police FC amasezerano y'imyaka 2 muri 2021 avuye muri APR FC, imyaka 2 yarangiye mu mpeshyi y'uyu mwaka ntabwo Police FC yigeze imwongera amasezerano.

Mu mpera za Nyakanga 2023 ni bwo Danny Usengimana yafashe rutemikirere yerekeza muri Canada asanze umugore we Nyangabire Francine bakoze ubukwe mu mpera za 2020.

Uyu rutahizamu akaba yaragiye nyuma yo kuva gukora igeragezwa mu gihugu cy'u Bubiligi.

Danny Usengimana yagaragaje ko muri Nzeri 2023 yaje kwakira ubutumire bwo kujya gukora igeragezwa mu cyiciro cya mbere mu Bufaransa mu ikipe ya Nantes ariko Police FC ikamwima urupapuro rumurekura kandi nta masezerano yari akiyifitiye.

Ubu nk'uko bigaragara mu butumire Nantes yahaye Danny Usengimana bwanditswe tariki ya 18 Nzeri 2023 (yari yarageze muri Canada) akaba yarasabwaga kugera mu Bufaransa tariki ya 24 Ukwakira 2023 kugira ngo akurikirane amasomo bazatanga muri icyo gihe.

Danny Usengimana akaba mu butumwa yanyujije ku rukuta rwe rwa Instagram, yavuze ko atumva uburyo Police FC yamwimye amahirwe kandi nta masezerano bafitanye.

Ati "ibintu nk'ibi bikubayeho wakora iki? Kubona amahirwe nk'aya ntiwemererwe kuyakoresha."

Yakomeje yibaza ibibazo nka 4 ku bantu bafata imyanzuro mu makipe.

Ati "ikipe nta masezerano mufitanye, nta gahunda yo kukongera amasezerano mufitanye, nta deni ufitiye ikipe, mu by'ukuri ntacyo mupfa."

Yashyizeho icyitonderwa agira ati "ikipe si uy'umuntu umwe kuko ubuzima bw'umupira w'amaguru bumeze nko gutega bisi iyo ugeze ku cyapa uviramo uvamo wa mwanya wari urimo hakajyamo undi bisi igakomeza."

Yasoje agira ati "kuba tutavuga si uko imitwe irimo ubusa."

Bivugwa ko Police FC yamwimye urupapuro rumurekura (release letter) kubera ko hari umwambaro w'iyi kipe wo hanze y'ikibuga (relaxed jersey) atatanze.

Danny Usengimana yakiniye amakipe atandukanye arimo Isonga yakuriyemo ayivamo ajya muri Police FC 2015, 2017 yaje gusohoka ajya gukina hanze y'u Rwanda aho yikojeje muri Tanzania mu ikipe ya Singida United atatinze ahita ajya mu Misiri mu ikipe ya Tersana SC ari bwo muri 2018 yahitaga agaruka mu Rwanda muri APR FC yakiniye kugeza 2021 ajya muri Police FC.

Ubutumwa bwa Danny Usengimana
Danny yashinje Police FC kumuhemukira
Yisangiye umugore muri Canada



Source : http://isimbi.rw/siporo/article/kuba-tutavuga-si-uko-imitwe-irimo-ubusa-danny-usengimana-yashinje-police-fc-kumuhemukira-bikabije

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)