Kugereka ni umuco gakondo w'abanya-Rwanda: Byagenze gute ngo Amavubi akinane imyenda iriho nimero zigeretse ku zindi nk'imyumbati igeretse ku bishyimbo bya muticyi? AMAFOTO - YEGOB #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Niba warakurikiye umukino wa CECAFA U18 u Rwanda rwatsinzemo Somalia, wabonye ko imyenda abakinnyi b'u Rwanda bakinanye nimero zitari zimeze kimwe.

Iyi myenda mishya y'Uruganda rwa Masita rwatsindiye kwambika ikipe y'igihugu Amavubi, wabonaga abakinnyi bamwe bambaye imyenda nimero zinyomekano abandi bambaye nimero zisanzwe zakoranywe n'umwenda.

Benshi batangiye kwibaza kuri iyi myenda aho bamwe batumvaga ukuntu imyambaro imwe nimero zometseho ni mu gihe indi ari nimero zisanzwe.

Gusa iyo witegereje neza iyi myambaro usanga nimero zometsweho, zarometswe hejuru y'izindi atari uko iyi myenda nta nimero yari isanganywe.

Amakuru ikinyamakuru ISIMBI dukesha iyi nkuru cyamenye ni uko ikipe y'igihugu Amavubi y'abatarengeje imyaka 18, yatanze nimero abakinnyi ba yo bazakinana muri CECAFA yatangiye tariki ya 25 Ugushyingo muri Kenya.

Nyuma yo gutanga izi nimero, baje gusanga mu myambaro bafite hari nimero ziburamo biba ngombwa ko bashaka ubundi buryo ari bwo gufata nimero ukazigereka hejuru y'izindi ku myambaro bari bafite.

Ni yo mpamvu abantu babonye mu mukino Amavubi yatsinzemo Somalia 1-0 ku wa 25 Ugushyingo, nimero zari zometse ku myenda kandi hari indi myenda atari ko bimeze.



Source : https://yegob.rw/kugereka-ni-umuco-gakondo-wabanya-rwanda-byagenze-gute-ngo-amavubi-akinane-imyenda-iriho-nimero-zigeretse-ku-zindi-nkimyumbati-igeretse-ku-bishyimbo-bya-muticyi-amafoto/

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)