Laetitia Mulumba aganira na InyaRwanda.com, yavuze ko iyi ndirimbo "Mu Bwiza" bayikoze hafi umwaka ushize mu buryo bw'amashusho kuko bayikoze mu kwezi kwa Werurwe. Gusa ariko avuga ko nawe ubwe igitekerezo cyo kuyikora atazi ukuntu cyaje.Â
Yagize ati: "Nari mu rugo bisanzwe ndi gukora ibintu bisanzwe nuko numva indirimbo injemo ndayiririmba, hanyuma Producer (ariwe mugabo wanjye) yari hirya yanjye gato arambaza ngo 'iyo ndirimbo ni iyande?';
Ndamubwira ngo 'ni iyanjye ije nonaha'. Maze aranseka ahita ambwira ngo 'ongera uyisubiremo', nuko nyisubiramo arambwira ngo 'ejo tuzayifatira amajwi tuyibike'. Ni uko turayibika kugeza twongeye kuyigarukaho".
Avuga ko ari iby'agaciro gakomeye kuba yarakoranye n'umuramyi nka Aime Uwimana u Rwanda rwose rwubaha. Ati: "Bisobanuye ikintu kinini kuba umukozi w'Imana nka Aimé yarahaye agaciro ubusabe bwanjye atitaye k'uwo ariwe;
Atitaye ku buto bwanjye, sinabona izina mbyita. Icyo navuga cyo Uwiteka ajye amuha umugisha mwinshi kuko ni umuntu ufite umutima wagutse ku buryo bw'igitangaza. Rero byarandenze ni bikuru biranduta cyane".
Avuga ko ubutumwa bukubiye muri iyi ndirimbo "Mu Bwiza", ari ukwibutsa abizera kongera gutekereza ku ijuru. Ati: "Ubutumwa burimo ni ukubwira abizera ko dukwiye kongera gutekereza cyane iby'ijuru kuko dusa nk'abari kwibagirwa impamvu y'uru rugendo rw'agakiza".
Uyu muhanzikazi ukunzwe mu ndirimbo "Kwizera", akomeza avuga ko ahishiye abakunzi be ibintu byinshi, akaba azajya abibaha buri uko Uwiteka Imana izajya ibimushoboza.
Laetitia Mulumba ni umugore w'umu Producer w'icyamamare cyane muri Gospel witwa John Mulumba benshi bazi nka Bill Gates ari nawe wakoze iyi ndirimbo 'Mu Bwiza' mu buryo bw'amajwi binyuze muri studio ye Gates Sound anakora amashusho yayo afatanyije na BJC Official.
Laetitia yisunze Aime Uwimana bakorana indirimbo
Uwimana Aime ni umwe mu baramyi bakomeye u Rwanda rufite
Laetitia akorera umurimo wo kuramya Imana mu gihugu cy'u Bufaransa
Laetitia Mulumba azwi cyane mu ndirimbo "Kwizera"
Reba amashusho y'indirimbo 'Mu Bwiza' ya Laetitia Mulumba na Aime Uwimana