Latto yasobanuye ko anyotewe gukorana imishinga na Rihanna avuga ko ariwe muhanzi w'inzozi ze #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Latto yasobanuye ko anyotewe gukorana imishinga na Rihanna avuga ko ariwe muhanzi w'inzozi ze

Mu kiganiro yagiranye na Kristin Stroller kuri Forbes, uyu muhanzi uririmba injyana Hip Hop yasobanuye ko mu byo anyotewe harimo n'indirimbo azakorana na Rihanna.

Latto yasobanuye ko Rihanna yakoze ku mitima ya benshi by'umwihariko urubyiruko rw'ibihe bitandukanye uhereye uyu munsi na mbere hose.

Ati:' Ntekereza ko Rihanna yakoze ku mitima y'urubyiruko muri ibi bihe byacu.Abandi bagore bameze nkanjye bifuza gutera imbere, yatweretse ko bishoboka ko twakwegera hejuru'.

Uyu muhanzikazi wamamaye muri Hip Hop, yavuze ko hari abandi bahanzi bamamaye yakoranye nabo , harimo ; Mariah Carey, Christina Aguilera, ndetse na Lil Wayne.

Ubusanzwe amazina ye yose yiswe n'ababyeyi ni Alyssa Michelle Stephens.Yavutse tariki 22 Ukuboza 1998.

Bwa mbere yagaragaye muri 2016 muri 'The Rap Game' aho yitwaga Miss Mulatto.

Latto yakoze indirimbo ya mbere muri 2019 ayita ngo 'Bitch from da souf'.

The post Latto yasobanuye ko anyotewe gukorana imishinga na Rihanna avuga ko ariwe muhanzi w'inzozi ze appeared first on The Custom Reports.



Source : https://thecustomreports.com/latto-yasobanuye-ko-anyotewe-gukorana-imishinga-na-rihanna-avuga-ko-ariwe-muhanzi-winzozi-ze/

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)