Luvumbu na Mashami begukanye igihembo cy'Ukwe... - #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Mashami Vincent usanzwe atoza ikipe ya Police FC, yari ahanganiye iki gihembo na Thierry Froger utoza APR FC, Koukouras Petros wahoze atoza ikipe ya Kiyovu Sports, ndetse n'umutoza wa Mukura Victory Sports Afahmia Lotfi. 

Aba batoza bose, bitwaye neza mu Kwezi k'Ukwakira ariko Mashami Vincent akaba yabaye intoranywa muri bo.

Uyu mutoza wahoze atoza Amavubi, mu Kwakira, yatoje imikino 4 arayitsinda yinjiza ibitego 7 atsindwa 2 akaba yaratangiye Ukwezi ikipe ye iri ku mwanya wa 13 ukwezi kurangira iri ku mwanya wa 3.

Ku mbugankoranyambaga za InyaRwanda aho abakunzi b'umupira w'amaguru mu Rwanda banyuze batora, Mashami Vincent yayoboye amatora afite amajwi 207 mu bantu batoye.

Ku rundi ruhande rw'abakinnyi, Luvumbu Héritier Nzinga ukinira ikipe ya Rayon Sports niwe wahigitse abandi. Uyu mukinnyi yari ahanganiye iki gihembo na Gad umunyezamu wa Musanze FC, Hakizimana Muhadjri ukinira Police FC ndetse na Victor Mboama rutahizamu wa APR FC.

Luvumbu Héritier Nzinga, yakinnye imikino 3 mu kwezi k'Ukwakira atsindamo ibitego 3 atanga imipira ibiri ivamo ibitego. Ku mbugankoranyambaga za InyaRwanda aho abakunzi b'umupira w'amaguru banyuraga batora ,Luvumbu yayoboye amatora afite amanota 233. 






Source : https://inyarwanda.com/inkuru/136732/luvumbu-na-mashami-begukanye-igihembo-cyukwezi-kwa-10-136732.html

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)