Mama Djihad wihebeye Rayon Sports arembeye mu bitaro bya CHUK - YEGOB #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Mama Djihad wihebeye Rayon Sports arembeye mu bitaro bya CHUK.

Umufana ukomeye wa Rayon Sports, Mama Hussein benshi bita Mama Djihad ararembye.

Isimbi dukesha iyi nkuru ivuga ko amaze iminsi arwariye mu bitaro bya CHUK.

Uwatanze amakuru yavuze ko ubuzima bwe bumeze nabi aho arwaye kanseri, uyu munsi akaba yanyujijwe mu cyuma ngo barebe uko ubu burwayi bumeze.

Mama Hussein akaba asanzwe ari umucuruzi w'ibarayi Nyabugogo aho ubu bucuruzi bwagiye bunamufasha kuba yagira icyo afasha Rayon Sports yihebeye mu gihe imwitabaje, ndetse binavugwa ko iyi kipe hari umwenda imufitiye.



Source : https://yegob.rw/mama-djihad-wihebeye-rayon-sports-arembeye-mu-bitaro-bya-chuk/

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)