Mbanze naremba ! Oda Paccy yarahiye avuga ko atazigera yanga abakunzi be cyangwa ngo abicishe irungu #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Umuhanzikazi Oda Paccy umwe mu bahanzi  bamamaye cyane mu munjyana ya Hip Hop hano mu Rwanda, yagize icyo asubiza abafana be bamubajije igihe azongera kubahera indirimbo nshya.

 

Uyu muhanzikazi waherukga gushyira hanze indirimbo y'iminota 3 n'amasegonda 13 akayita 'Ngingo' mu Mezi 3 ashize , yanyuze kuri X  atambutsa ubutumwa busanzwe asubiza inshuti ze ati:' Mwiriwe mute mwa mfura mwe?❤❤❤'.

Nyuma yo gushyiraho ubu butumwa, benshi bamwikirije gusa uwitwa Fabrice Mukunzi arenzaho ati:' Ese kudususurutsa mu indirimbo waratwibagiwe?'.Oda Paccy yahise amusubiza ati:'Mbibagiwe naremba !!! vuba cyane'.Uyu muhanzikazi kandi abakunzi ba bavuze ko bifuza kumubona na Kendrick Lamar uterejwe i Kigali.

 

Ubusanzwe Oda Paccy ni umuhanzi ukomeye mu Rwanda ndetse ni umwe mu bahanzi bazi neza igisobanuro cy'abafana ari nabyo bituma abaha umwanya agasubiza buri umwe ntawe asimbutse.

Mwiriwe mute mwa mfura mwe?❤❤❤ pic.twitter.com/1XCVLDKFtj

â€" oda paccy (@paccyoda) November 9, 2023

The post Mbanze naremba ! Oda Paccy yarahiye avuga ko atazigera yanga abakunzi be cyangwa ngo abicishe irungu appeared first on The Custom Reports.



Source : https://thecustomreports.com/mbanze-naremba-oda-paccy-yarahiye-avuga-ko-atazigera-yanga-abakunzi-be-cyangwa-ngo-abicishe-irungu/

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)